Digiqole ad

Peru: Umujyi mwiza wubatswe hagati mu musenyi

Ahantu hubatse uyu mujyi ni ahantu haba umusenyi mwinshi kandi hashyuha kurusha ahandi ku Isi. Ni mu gace kitwa Huacachina   gihugu cya Peru muri Amerika y’epfo. Uyu mujyi utuwe n’abantu 96 gusa ariko urimo buri kintu cyose wakwifuza mu mujyi mwiza aho ariho hose ku Isi.

Uyu mujyi wabatse rwagati mu musenyi
Uyu mujyi wabatse rwagati mu musenyi

Kugira ngo ubuzima bushoboke muri uyu musenyi byashobotse kubera ko haje kurekamo amazi menshi agakora ikiziba kinini bita oasis.

Iyi Oasis yaje kugira amazi meza menshi bityo abantu babona uko bayavoma bakayanywa, bakayatekesha ayandi bakayubakisha.

Uyu mujyi uri mu Butayu bwa Atacama muri Peru bufatwa nka bumwe mu bushyuha kurusha ubundi ku Isi.

Kubera uyu  mujyi w’imbonekarimwe, ba Mukerarugendo bahora basimburanwa kuhasura  baje kureba uwo mucanga n’uwo mujyi w’akataraboneka.

Tubibutse ko abaturage ba Peru bakomoka ku bitwaga Inca bahoze ari ibihangange muri kariya gace k’Amerika y’epfo.

Hagati mu mujyi harimo amazi yaretse abahanga bita Oasis
Hagati mu mujyi harimo amazi yaretse abahanga bita Oasis
Ijoro iyo rijigije umujyi uba usa gutya
Ijoro iyo rijigije umujyi uba usa gutya
Ku nkengero hateye ibiti by'imikindo
Ku nkengero hateye ibiti by’imikindo
Ba mukerarugendo baza kwishimira ubwiza bw'uyu musenyi no kureba uko uyu mujyi uteye
Ba mukerarugendo baza kwishimira ubwiza bw’uyu musenyi no kureba uko uyu mujyi uteye
Aya mazi kera yasaga nabi ariko ubu asa neza kandi arakoreshwa mu buzima bwa buri munsi
Aya mazi kera yasaga nabi ariko ubu asa neza kandi arakoreshwa mu buzima bwa buri munsi

Mailonline

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mbegaaa ubu se koko abantu bose bawutuye ntubajy abicara bagasangir akumeza amwe koko!!!

  • Buriya se barya iki? Kombona nta bihingwa nta n’umuhanda.

  • heh uyu nta mujyi urimo , ni akajyi , sinakifuza guturamo kuko nabura ubwinyagamburiro kabisa, ni ugutera intambwe imwe ukaba wageze ahandi, na bus yakoramo kuko amaguru akugeza aho ushaka mu masegonda,lol wapi kapisa, ntabwiza kereka uri mucanga n ikirere cy ubururu

Comments are closed.

en_USEnglish