Digiqole ad

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gicurasi 2013 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda aho agiye mu nama ya karindwi ya Commonwealth y’Ubutegetsi bw’Igihugu (CLGF).

Ageze ku kibuga cy'indege cya Entebbe
Ageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu Sam Kutesa na Minisitiri muri Peresidansi Frank Tumwebaze.

Iyi nama ikaba ihuje abayobozi batandukanye barimo abanyapolitiki bo mu nzego zo hejuru, abashyiraho za politiki n’abakora ibikorwa bitandukanye baturutse muri Afurika, mu Burayi, mu nyanja ya Pacific no mu birwa bya CaraÏbe.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame ari bugeze ijambo nyamukuru ku bitabiriye iyi nama  aho ari bwibande  ku bijyanye na ‘Demokarasi, kubahiriza inshingano-Inkingi fatizo mu kongera ubukungu n’iterambere rirambye kuri ubu n’ejo hazaza”.

Ubu ni bumwe mu buryo yakiriwemo
Ubu ni bumwe mu buryo yakiriwemo

Iki ndi kandi ngo  abitabiriye iyi nama  bazibandaho  ni ukureba hamwe uburyo ubuyobozi  bwakwegerezwa abaturage ku isi no kureba uburyo bwiza bwo kujya bahanahana ubunararibonye.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu abitabiriye iyi nama bazatora abayobozi bashya b’ubutegetsi bwa CLGC, hanyuma banasuzume ibyagezweho, bashyireho gahunda y’ubucuruzi hanyum akandi  banasuzume uko ingengo y’imari ya CLGC ihagaze kugeza ubu.

Iyi nama iteranye ku nshuro ya karindwi ni ubwa mbere iteraniye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Izindi nama zabereye mu bihugu by’Ubwongereza, Afurika y’Epfo, Scotland, New Zealand, Bahamas no mu Mujyi wa Wales mu Bwongereza.

Imyanzuro izava muri iyo nama izagezwa ku Bakuru b’ibihugu bya Commowealth ubwo bazaba bateraniye mu nama izabera muri Sri Lanka mu mpera z’uyu mwaka.

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Keep up your Excellency President, uri indashyikirwa muri byose. Ndagukunda kandi ngashimira Imana yakuduhaye.

  • Uzirikana abakene,agaharanira kureshya kw’abanyarwanda mu nzego zose, akabungabunga ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano wabo nta gituma atazarama.

  • Ewana nange ndamushyigikiye ndashaka kuba intanga rugero nka President ariko ni mbona akazi mu government.

  • dushyigikiye umusaza wacu turamwemera erega azasimbura man kimun muri ONU nakomereze aho

  • Nagende abavumbye umusaza ku bunararibinye bwe , hanyuma anikomereze ajye muru Rwanda day london , naho ababwire abereke u Rwanda.ababwire u Rwanda.

  • Icyo ngukundira ni uko uhorana Ijambo kandi risobanutse..keep it on Mr President..

  • Ubutaha rwose no mu Rwanda iyo nama irahakenewe pee! courrage bayobozi ba commonwealth..

  • kariya kana karararana inkweto walai

  • Hari abantu bameze nk’imfungwa batazi aho isi igeze.Ijuru rizabagwira bakirindagira mu buhumyi

    • ubwo abo nabahe uvuze ariko ntabwo arabanyarwanda kuko murwanda ntabantu bakimeze guryo ubitekereza keretse niba ariwowe ufite ikibazo Rwanda komeza uterimbere kandi Imana izagushoboza President turagukunda cyane kandi nziko haMWE NI Mana izaduykoresha ibyubutwari

  • nahatubere

  • nahatubere n’umugabo

  • Tugushimira iterambere ugejeje kugihugucyacu nyakubahwa,ukuri,urukundo n’ubwitange ugirira abanyarwanda.Imana ikudukomereze kandi ndakwemera.

  • urugendo rwiza nyakubahwa Perezida

Comments are closed.

en_USEnglish