Digiqole ad

Perezida Paul Kagame ari mu ba mbere bakoresha Twitter muri Africa

U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi muri Africa mu bihugu bikoresha urubuga mpuzambaba rwa Twitter naho Perezida Paul Kagame akaba aza muba perezida bo muri Africa bakoresha Twitter cyane.

Perezida Kagame akoresha Twitter - Photo internet
Perezida Kagame akoresha Twitter - Photo internet

Urubyiruko rukoresha iPhone na BlackBerry rwazamuye umubare munini w’abantu ku mbuga mpuzambaga (Social Media) nka Twitter na Facebook, ariko Twitter ikaba ariyo ikoreshwa mu guherererekanya amakuru cyane muri Africa, nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe na sosete ishinzwe iby’itumanaho muri Kenya, yerekanye ko Twitter ariyo ikoreshwa cyane muri Africa mu guhererekanya amakuru. Mu bakozweho ubushakashatsi 80% ngo bakoresha Twitter mu kuganira n’inshuti, 68% muri bo bashakisha amakuru abandi bakayikoresha bashakisha akazi.

Africa y’epfo niyo ikoresha Twitter cyane kugeza kuri 5 030 226 tweets, igakurikirwa na Kenya 2 476 800 tweets. Igitangaje ni ukuntu igihugu gituwe cyane nka Nigeria gifite 1 646 212 tweets ku baturage barenga miliyoni 160, hagakurikiraho Egypt ifite 1 214 062 tweets na Maroc ifite 745 620 tweets by’abantu bakoresha Twitter.

Perezida Paul Kagame kuri Twitter
Perezida Paul Kagame kuri Twitter

Mu bantu ku giti cyabo bakoresha Twitter muri Africa harimo Perezida w’uRwanda Paul Kagame na minisitiri w’intebe wa Kenya Raila Odinga, nkuko byagaragaye muri ubu bushakashatsi bwiswe  uko Africa ikoresha twitter “How Africa Tweets”.

Mu bakoresha Twitter muri Africa bari ku kigereranyo k’imyaka hagati ya 20 na 29, ugeranyije n’ikigereranyo cy’abayikoresha ku isi ko ari ku myaka 39.

57% by’abantu bakoresha Twitter nibo bakoresha ama telephone (iPhone na BlackBerry).

Ku wa kane, muri Africa y’epfo bifashishije Twitter, batangiza gahunda yo kurwanya ruswa, ubu ikaba ariyo konti ya Twitter ikurikiwe n’abantu benshi muri Africa y’epfo. Izamuka mu ikoranabuhanga rizafasha Africa kuzamura ubukungu, nkuko byagiye bigaragazwa n’abakoze ubushakashatsi.

Kanda hano ukurikire Twitter ya:

Perezida w’uRwanda Paul Kagame: http://twitter.com/paulkagame

Minisitiri w’intebe wa Kenya Raila Odinga: http://twitter.com/odinga_raila

Guverinoma y’uRwanda https://twitter.com/#!/UrugwiroVillage

UM– USEKE.COM:   https://twitter.com/#!/umuseke

INEZA Douce
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Internet yo kuri telephone irahenze cyane mu Rwanda, amafranga 30 ku munota ni menshi cyane, ni ukuvuga ko uramutse ukoresheje isaha imwe wakwishyura 1800 mu gihe muri za cyber ari 400. Thats a hell of difference!

  • Kuri twitter se haba iki gifitiye abanyarwanda akamaro?

  • Wa mugani wa RUDY kuri iyo twitter ihenda cyane haba iki gifitiye abanyarwanda akamaro. N’uwo uyikoresha na kuriya ihenda n’uko ari amafaranga y’abanyarwanda akoresha atari aye ku mufuka we akaba afite gukora depenses sans limites; nabyo ni ugusesagura umutungo w’abaturage wagakoeshejwe mu bindi by’ibanze abanyarwnda bakeneye muri rusange.Ayandikiranaho se n’abanyarwnda! simbona ari abanyamahanga gusa kuko aribo batinyuka kumubwiza ukuri.N’umunyarwanda utinyutse kumwandikiraho aba ari ukumuramya gusa no kumusingiza.

  • Ubuyozi bwiza ni ubushakira abaturage inzira banyuzamoibibazo byabo ngo bikemuke vuba byihuse! Uretse no ku mbuga mpuzambaga nka twitter na facebook, Perezida w’uRwanda atanga n’umwanya wo kuvugana n’abaturage kuri Radio cg TV! Sinzi ubundi bwisanzure abantu baba bakenye burenze ubwo kuvugana n’abayobozi imbonankubone!

  • Kereka niba harabashaka uburenganzira bwo kujya kuba murugo iwe, naho ubundi ntako atagira

  • Umuseke kuki munyonga comments z’abantu? Rudy uriya yavuze iki? ntacyo bitwara bifasha kumenya imitekerereze yabanyarwanda bamwe na bamwe bavandi!!

  • Sorry nayibonye message ye nayibonye mubabarire. Ariko rero buriya biterwa numuntu uwo ariwe. nigeze kubona umugabo unywa inturire yambaye ipantaro yacitse mu maguru kuburyo yicaraga ugasanga ntaho bitaniye no kwiyambarira uko yavutse. Nyuma aho yanyiciye naho yavuze ngo njye mbwira abantu ko njye Habimana nakize nkiri umwana bakanseka, nahise mbona ko atekereza hafiye ho gushira inyota ibindi ntubimubaze. aba nabo nuko batekereza, ayo mafaranga yita ayabanyarwanda ibyo Perezida akora yabikora? mwagiye mureka ariko!!!!!!!!

  • ariko hari icyo njya nibaza kikanshobera byibuze tujye tunemera ibyiza tumaze kugeraho byongeye tubishimire n’imana kubera ariyo ibiduha ibinyujije k’umuyobozi wacu yewe nyamara ntako atagira ahubwo ntitunyurwa uretse amarangamutima gusa ntakindi ibyo ntaterambere ririmo kabisa muriyo

  • ntibanyurwa,ntibanyurwa,uzajye Comoro,Congo kinshasa,za EGypte nibindi bihugu bikomeye mu ngengo zimari uzasanga abanyarwanda ari abasilimu mu gusobanukirwa kuvuga ngo tweeter iragenze cg ngo @net irahenze ariko mugira ngo iyo Miko aza kubidukorera kiriya gihe muri East afrika hari uwari kubiturusha none tugize amahirwe masa masa turazigendana.Mana we komeza uhe umugisha uturangaje imbere hamwe no kumuha iterambere kuko aridusaranganya twese. President wacu ntasinzira ahora aterereza abanyarwnda ibyiza gusa Imana ibahozeho ibyo tubona bikorwa muri iki gihugu,Congoman ati uwamuduha 1year twashima none uwo muntu wanditse ngo namafranga y…….ntazi ibyo disi yavugaga kuko byatubabaje nawe Imana ikubabarire disi.

  • Njye personnelement ndumva iyi nkuru ntacyo yamarira

  • ni byiza rwose ko abanyarwanda bamenya gukoresha ikoranabuhanga

Comments are closed.

en_USEnglish