Digiqole ad

Perezida Kagame yakiriye Zhang Dejiang uyoboye Inteko y’Ubushinwa

 Perezida Kagame yakiriye Zhang Dejiang uyoboye Inteko y’Ubushinwa

Nyuma y’Ibiganiro Perezida w’u Rwanda ahana ikiganza na Zhang Dejiang Perezida w’Inteko Nshinga Mategeko y’u Bushinwa

Kuri uyu wa gatatu ya saa tanu Zang Dejiang uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda yaganiriye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro ku Kacyiru, ibiganiro byibanze ku ngingo ebyiri zigenza uyu mugabo mu Rwanda.

Nyuma y'Ibiganiro Perezida w'u Rwanda ahana ikiganza na Zhang Dejiang Perezida w'Inteko Nshinga Mategeko y'u Bushinwa
Nyuma y’Ibiganiro Perezida w’u Rwanda ahana ikiganza na Zhang Dejiang Perezida w’Inteko Nshinga Mategeko y’u Bushinwa

Zhang Dejiang ni Umuyobozi wa gatatu ukomeye mu Bushinwa, nyuma ya Perezida w’Igihugu n’Umuyobozi w’Akanama  k’igihugu (The Premier of State Council). Ni na we ukomeye cyane, usuye u Rwanda kuva umubano w’ibihugu byombi watangira mu 1971.

Nk’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru cyane yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu buryo ubona bukomeye, yari kumwe kandi na ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, Amb Claver Gatete w’Imari n’Igenamigambi, Minisitiri w’Ibikorwa remezo Musoni James, Francois Ngarambe umunyamabanga mukuru w’ishyaka FPR-Inkotanyi na Hon Mukabalisa Donathile Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite.

Zang Dejiang we yari kumwe n’abagabo b’Abashinwa b’abanyacyubahiro bagera ku 10 mu itsinda ry’abantu 50 bari kumwe mu rugendo rwe arimo mu bihugu bya Zambia, u Rwanda na Kenya.

Ibiganiro hagati ya Zhang Dejiang na Perezida Kagame byabaye mu muhezo w’itangazamakuru, nyuma Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ibyo byibanzeho.

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangaje ko uruzinduko rw’uyu muyobozi rwari rufite impamvu ebyiri; gukomeza umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi harimo ubufatanye mu bibazo bireba isi, hamwe no gukurikirana ibyakozwe nyuma ya China-Africa Summit yabereye i Johannesburg mu Ukuboza umwaka ushize, aho Perezida Xi Jinping yatangaje umugambi w’ubufatanye bw’agaciro ka miliyoni 60$ mu myaka itatu iri imbere.

Mu 2011 Minisitiri w’abubanyi n’amahanga w’Ubushinwa Yang Jiechi na Visi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ushinze Africa, Zhai Jun basuye u Rwanda bari kumwe.

Mu 2012, muri Mutarama, Li Yuanchao wo muri Biro Politiki y’Ishyaka rya gikomisite ry’Ubushinwa, n’itsinda ry’abantu 22 bari kumwe harimo na ba Visi Minisitiri batatu basuye u Rwanda.

Umwaka ushize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo nawe yasuye Ubushinwa ndetse anabonana na Perezida w’iki gihugu Xi Jinping.

Mu baganiro na Perezida Kagame
Mu baganiro na Perezida Kagame
Intumwa zazanye na Zhang Dejiang bari mu biganiro na Perezida Paul Kagame
Intumwa zazanye na Zhang Dejiang bari mu biganiro na Perezida Paul Kagame
Minisitiri Louise Mushikiwabo w'Ububanyi n'Amahanga, Minisitiri Musoni James w'Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver w'Imari n'Igenamigambi na Amb Charles Kayonga
Minisitiri Louise Mushikiwabo w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri Musoni James w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver w’Imari n’Igenamigambi na Amb Charles Kayonga
Perezida Kagame yaherekeje uyu muyobozi
Perezida Kagame yaherekeje uyu muyobozi
Aha ari kumusezeraho
Aha ari kumusezeraho

Photos/Village Urugwiro & A E Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish