Digiqole ad

Youtube: Perezida Kagame arasubiza isi

Prezida Paul Kagame muri gahunda nshya yo gusubiza ibibazo abazwa n’isi yose.

Nyuma yo kwakira ibibazo no kubisubiza yifashishije imbuga za Internet Facebook na Twitter noneho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agiye gusubiza ibibazo bivuye ku isi  yose hifashishijwe urubuga rwa YouTube.

Urubuga rwa Internet ruzwi cyane kuba iwabo wa videos rwitwa Youtube ubu rwatangije gahunda idasanzwe  yise YouTube World View.

Iyi gahunda nshya ifite intego igira iti:  ‘ ‘ You Ask. The World’s Leaders Answer”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Baza usibizwe n’abayobozi b’isi ’’, iyi gahunda kandi, iha umwanya buri wese ubishaka akabaza ibibazo askaka, abakuru b’ibihugu byose byo ku isi ku byerekeye n’uko hashakira umuti  ibibazo bimwe na bimwe bahura nabyo ndetse  bakaboneraho umwanya wo gusangiza abandi uko babikemura.

Ni muri urwo rwego rero, ku nshuro ya mbere, Youbute World View yatangiriye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Uhereye uyu munsi abantu batandukanye ku isi ,barabaza Perezida Kagame ibibazo bigendanye n’ubukungu bw’u Rwanda, uko u Rwanda rwimirije imbere ikoranabuhanga, uko rwabashije kwiyubaka vuba cyane mu myaka 17 gusa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, .n’ uko u Rwanda rwinjiye mu miryango itandukanye, urugero ni nk’umuryango w’Africa y’iburasirazuba, Common Wealth n’iyindi .Prezida Kagame akaba ari bubazwe kandi ibyerekeranye n’uko abona Afrika y’ejo hazaza.

Kugirango ubaze ibi bibazo kanda hano

Kuwa 5 Gicurasi, Perezida Paul Kagame azagirana ikiganiro n’inzobere Khaya Dlanga wo muri Africa y’epfo, uzi cyane mu gukoresha ibiganiro.  Gutanga ibibazo bizarangira kuwa 3 Gicurasi maze kuwa 7 Gicurasi ibisubizo by’ibibazo byabajijwe bishyirwe ku mugaragaro.

Tubibutse ko Nyakubahwa Paul Kagame ariwe iyi gahunda itangiriyeho, nyuma hakazakomeza n’abandi bakuri b’ibihugu.

Umuseke.com

3 Comments

  • Perezida wacu atandundukanye n’abandi erga! nta waheranwa n’ibibazo kandi imirongo migari y’ubwisanzure yaratamgiye.

    • ninde wakubwiye ko batandukanye sha iririre wowe n’abawe ntuzi ibibera igalilaya.
      iyaba abanyarwanda bose batekerezaga nkawe

    • Umuseke ngo iyi gahunda ya youtube itangiriye kuri Kagame? Kandi mu gushize barabajije Netanyahu? Obama yarasubije muri 2008?

      Jye ntacyo mbaza Kagame atavaho akambeshya cg akantuka.

Comments are closed.

en_USEnglish