Digiqole ad

Perezida Kagame yahaye inama abayobozi ba Kenya

Kuri uyu wa 20 Mutarama i Naivasha mu mujyi wa Nairobi muri Kenya Perezida Kagame yabonanye n’abayobozi batandukanye muri Kenya ndetse na ba Guverineri 47 b’Intara zigize igihugu cya Kenya, aho yabahaye ikiganiro ku iterambere n’uburyo bwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame aganira n'abayobozi barimo abayobozi b'Intara muri Kenya
Perezida Kagame aganira n’abayobozi barimo abayobozi b’Intara muri Kenya/Photo Easyfm

Muri iyi nama Perezida Kagame yagurutse ku ruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere aho yavuze ko umuyobozi mwiza ari uganiriza abaturage ashinzwe bakamwisanzuraho.

Yagize ati ” tugomba kumva ko ibyo dukora biturimo, kandi ibi ni ingenzi ku nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.”

Yongeyeho ko umuyobozi agomba kumva ko ibyo akora ari ibye, kandi ko bizamugirira akamaro mu buzima bwe n’ab’ubwo ayobora.

Yagarutse ku kamaro ku kwegereza ubuyobozi abaturage avuga ko bisaba kwihangana no gukorana bya hafi n’abegerejwe ubuyobozi.

Perezida ati “Kwegereza ubuyobozi abaturage bisaba gukora cyane no gukorana nabo, gusuzuma ibyagezweho buri gihe hagamijwe kubonera umuti ibibazo bikomereye igihugu binyuze mu kwishaikamo ibisubizo.”

Avuga ku kwishakamo ibisubizo, Perezida Kagame yavuze ku muganda ukorwa mu Rwanda buri mpera z’ukwezi.

Avuga ko nta muterankunga wigeze asaba Abanyarwanda kugirira isuku imihanda yabo n’aho batuye ahubwo ko byaturutse mu bushake bwabo bwo kwishakamo ibisubizo no kwihesha agaciro.

Ati” Nimurebe imijyi yanyu nk’uko mubona ingo zanyu, ese hakenewe abaterankunga ngo mukore isuku mu ngo zanyu?

…Nta kindi kizatuma tugera ku miyoborere myiza n’ubukungu burambye kitari ukuganira ku bibazo ibihugu byacu bifite mu bwisanzure.”

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yibukije ko demokarasi atari izanwa n’abitwa ko bayigezeho, ahubwo demokarasi nyayo ari iy’abanyagihugu ubwabo bigiriyemo uruhare bitewe n’imiterere n’amateka y’igihugu.

Iyi nama yateguwe n’ihuriro ry’ibinyamakuru byo muri Kenya, rifatanyije n’abandi baterankunga.

Yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abahanga mu bukungu, abanyapolitike ndetse n’abarimu muri za Kaminuza.

Ku munsi w’ejo abaguverineri bazakomeza ibiganiro byabo ku ngingo zitandukanye  zirebana n’ubukungu n’imiyoborere myiza.

Perezida Kagame naba guverineri b'Intara zo muri Kenya
Perezida Kagame naba guverineri b’Intara zo muri Kenya

Ibyo yasubije

Muri iyi nama Perezida Kagame yabajijwe ku bijyanye no kuba yaba azakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya mandat ye ya kabiri. Asubiza ko azavaho akigira gufasha mu uburezi. Ati “Ndashaka kugenda nkigira mu uburezi nkava muri politiki.”

Abajijwe aho avana imbaraga zo kuyobora no gufata imyanzuro, yasubije ko uko ibintu byifashe aribyo aheraho afata imyanzuro ye.

“ Umuntu agaragarira mu bintu bibiri; Igice kimwe udashobora kugira icyo ukora n’ikindi aho ushobora. Ibi byombi birifatanya bikaranga umuntu. Kandi ni kuri buri wese si jye gusa. Uko ibintu bimeze nibyo ngenderaho. Mbayeho ubuzima buhorana byinshi byo gukora.” Ni amagambo ya Perezida Kagame.

Muri iyi nama Perezida Kagame yagereranyije Demokarasi n’amajyambere nk’ibintu bibiri birara ku gitanda kimwe. Ati “Kimwe gishobora gutinda kubyuka ariko bigomba kuba biri kumwe.”

Avuga ko kimwe mu bituma u Rwanda ruhangayikishijwe no kwiteza imbere ari ubwoba bwo gusubira aho rwavuye.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • si urwanda rwonyine erega! na afurika yose iramukeneye

    • perezida wacu arabemeza,ashatse yakwivugira,gusa ibyo yagezeho n’uko yabigezeho,byonyine mbona babivanamo isomo rikomeye,kuko byonyine aho yasanze u Rwanda mu w’10994 naho rugeze ubu biratangaje,azababwire gusa ko ari ukwitangira igihugu no gukunda abaturage,ntibamere nka kongo(RDC)n’ibindi byinshi muri afrika.

    • yes,si urda gusa iyaba byakundaga akahagera hose maze bakaba update.

  • oya ju ! uratubeshye hari ibihugu bya furika bigifite ubumuntu!!!!!!

  • simeon we ngo Kagame yasanze u Rwanda mu 10994 !!! kubera gufana wowe urumva twarageze mu mwaka w’10994 !!! ni iki cyahindutse cyane se uretse gucyura impunzi no kubaga amagorofa atatu i kigali? ndasaba iki kinyamakuru kujya kireka tukungurana ibitekerezo ntacyo bitwaye rwose !

    • UHEREYE I RMERA UKAGERA KACYIRU, UKAVA KIMIRONKO KUGERA CHUK UCIYE MUMJYI UKAZENGURUKA IKIYOVU UGAFATA KANOGO RWANDEX KUGERA GIPOROSO HARI AMAZU ATATU GUSA YUBATSWE NYUMA YINTAMBARA????????

  • harya ayo magorofa yo yayubakiye nde ko araye ku giti cye! uwo afitiye inyungu ninde,ko ari we n’umuryango we!!uwampa amahoro ayo majyambere akaba aaraza!

  • Uyu Simeon utazi icyatsi n,ururo iyi myaka se ni iyaryari bagenzi? ngaho Kagame azabazwe ibyiyo myaka rero kuko ndabona nta wundi munyarwanda waruriho icyogihe ukiriho kuko no kuyibara njyewe byananiye! yewe nakataraza kazaza.

  • iyihe miyoborere myiza???

    • umva mure,ese ubona nta miyoborere myiza dufite in rwanda niba ariko ubibona ntiturikumwe,ese uribuka urwanda twavuyemo mumyaka20 ishize?

    • umurengwe se afite wagiye he? ubwenge ninkubwo umwana wigitamba mbuga, utazi ibyo abamo . Murenzi we ipfire urwo.

  • Harya umuganda washyizweho nande? Harya uwamaganye umuganda bwambere ubwo siwe wenyine waba ari kubirishya! Rwanda we!

  • MU MUVA NKA WA MUGAABO “NGO TURA TUGABANE WANSE…”MUVUGA NKA BA GITI MU JISHO NGO INTWARO YAKAGAME NIBY´INKOTANYI BYOSE NI UKUBIMENA TUKUBAKA DEMOCRATIE NYAKURI!!!muvuga nka ba giti mujisho ngo intari,mama ufunzwe….yabaye imana noneho ya bamwe nko yikoreye umusaraba abacungura….no mu myaka 100 ibyo kagame yakoze ntibizigera byibagirwa!Baza abahungutse bava kenya, Tanzaniya,Ugnda Burundi, Tingitingi, muri equateur, kisangani na Bangi..reba nubu bava brazaville. wowe ubuga ngo Kagame yubatse etage 2 ze gusa hari ukuri kuboneka utahisha cg ngo ubeshyere…isubireho(i Rwanda ni i wnyu!!!apres tout(after all)

  • rahira ko atagiye koshya kenya ngo yohereze ingabo muri sudani!muzaba murambwira ;ubu kuigisha umuganda uko ukorwa nicyo cyamujyanye a data!

  • Birakwiye ko umuntu icyo afite agitanga!! Kagame afite impano yo gutanga amasomo kandi arabikwiye aranabishoboye..

  • Ariko amafaranga perezida ahora akoresha mungendo ahora akorera hanze ubwo niyakora ibindi bintu byateza imbere igihugu. Kuko ngye mbona ingendo asigaye akorera hanze arinyinshi cyane burigihe abayagiye… Nkuru rugendo ngye mbona bitaringombwa ko rwahagurutsa umukuru wigihugu. Ese kuki abobantu bo bataza kubyigira mu Rwanda ahokugirango bahagurutse perezida wigihugu????

  • Ikizanshimisha nuko yaziyamamaza indi manda tukongera tukamutora ninde uzayobora nkawe murabo bose basakuza ??ko ari amagambo mabi gusa bashoboye no kwangisha abanyarwanda ubuyobozi buriho ariko ibyiza agejejeho abanyarwanda koko ninde bitagezeho?? abana babo bariga,abanyarwanda bahabwa inka,umutekano ni wose,abanyamahanga niko binjira mu gihugu ku bwinshi inganda ziriyongera nibindi tutavuze ibyo byose ninde bitagezeho mwaretse tukabana koko??ubu kweli ibyiza nuko atakoze nkibyo abamubanjirije (kayibanda,habyarimana n’abandi)bagiye
    bakora??sha aho muri beshya kuko abanyarwanda amateka twaciyemo yaratwigishije

  • Uyu Musaza mukundira ko arenga imbibi agatanga n’Umusanzu mu bindi bihugu agakorana n’ abashaka categoires zose abadashaka, bagasigara inyuma.Ikindi n’ Uko akora cyane kuruta uko avuga, Ijambo rye rimwe waryandikaho igitabo, Ashyira mu gaciro, Nta byacitse agira, Nta bimukereza ngo bimubuze kurangiza inshingano ze mu gihe cyagenwe mu rugendo rwe,Icyo nibaza aruhuka ryari iyo Atari mu bibazo by’ abanyarwanda, aba ari mu by’ abanyamahanga. Niba hari icyo yari akwiriye gukora ntakirenze ibyo…. Abatabibona ubu bafite, ibibahumye amaso, Kandi bareke kwikunda barebe inyungu rusange….. Naho ababereho kugaya ibyiza bifatika bibonwa n’ umuhisi n’ umugenzi….bareke gusenya bubakire ku biriho twese dukomeze twiubake.

  • Bavandimwe tujye dushyira mu gaciro,Umukuru w’igihugu cyacu yagiye ku butumire gutanga umuganda wubaka nk’uko yitanze agahagarika Genocide afatanyije n’abandi banyarwanda ava aho yari ntacyo abuze atabara abanyarwanda.Mission ye yarayirangije ndetse arenzaho.abumva bashoboye bazagere ikirenge mucye ariko batitwaza amoko no kwica abanyarwanda.

  • Buriya rero abantu turagoye cyane abanyarwanda ahubwo turabo gusengerwa! nkumuntu utemera ibyo Muzehe wacu yakoze azemezwa nande? ariko ndibaza uwariwe wese upinga nawe kd abyibaze abaye yarahawe, chance yokuyobora icyi gihungu uko cyari kimeze aba yumva koko yaba agejeje aho Muzehe agejeje? Gusa indashima zibaho icyo nakwisabira benewacu tuge dushima ntitukarangazwe n’ibitekerezo bibi bya bene wacu kuko abenshi bafite n’amateka mabi ntabwo baba bafite chance yo kurubamo ngo b’enjoying security iterambere, etc… gusa abapinga ubwenge bwabo buriya buba bumeze nkubwumwana muto nawe wananiye iwawo! uriya niyo wagiha umuvandimwe we ya mupinga! kd ukurikiranye bose baba ar’imburamikoro niwabo barabananiye cg babandi bamateka mabi bivanze mumahano yaruhekuye! bakaba batarukandagiramo!

Comments are closed.

en_USEnglish