Digiqole ad

Haiti: Uwari Perezida Arstide yatahutse

Haiti: Perezida Arstide yatahutse nyuma y’imyaka irindwi ari mu buhungiro.

Uwari Perezida wa Haiti Aristide ucyekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha bijyanye wari wakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2004 ngo gutahuka kwe ngo kwaba ari gashaka kuzabangamira ateganijwe kuwa 20 Werurwe nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Figalo dekesha iyi nkuru.

Perezida Arstide wavutse 1953 akaba yari mu buhungiro agarutse mu gihugu cye cya Haiti, nyuma y’imyaka irindwi yarahungiye mu gihugu cy’Afurika y’epho, Jean-Bertrand Aristide akaba abona ko ibyo yifuzaga abigezeho.

Ubwo yagerage ku kibuka k’indege Port-au-Prince,kuri uyu wa gatanu yagize ati :
« ndatekerezako Abanyehayiti bishimiye ko tugarutse mu gihugu, ibyishimo by’Indoto zabo bikaba bizabasaga biturutse ku bizagerwaho», ibi akaba aribyo yatangaje mbere gato y’uko ashyika mu kirwa cya Hayiti yabereye umuyobozi mu gihe cya manda ebyiri ari perezida .

Uku kugaruka kwe kukaba kunengwa n’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bimwe nabimwe. Jean-Bertrand Aristide agarutse mu gihugu cye cya Haiti nyuma y’umutingito wibasiye iki gihugu hari mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2010 hari mu masaha 48 nyuma y’ amatora y’ikiciro cya kabiri y’abahataniraga umwanya wa perezida wa repubulika. Uku kugaruka kwe mu gihugu, kukaba gushobora kubangamira amatora ateganijwe kuri iki cyumweru hagati y’uwari minisitiri w’intebe madamu Mirlande Manigat n’umuhririmbyi uzwi cyane Michel Martelly .

Leta zunze ubumwe z’ amerika zikaba zarashyize igitutu kuri leta y’ Afurika yepho kugeza aho iki cyemezo cya nyuma gifashwe cyo gutahuka kwe, aho perezida Obama wa leta zunze ubumwe z’ Amerika yagiranye ibiganirina mugenzi we kuri telefoni na Jacob Zuma, ngo uku gutahuka kwa Aristide kuzabe nyuma, biturutse ku mpungenge y’uko yabangamira amatora, aya yabanjirije akaba yararanzwemo imvururu. Ubusanzwe leta zunze ubumwe z’ America zikaba zishinja Aristide kugurisha ibiyobyabwenge muri iki gihugu ndetse no kwigwizaho umutungo wa Haiti.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

 

en_USEnglish