Pastor P arahakana guterura indirimbo ya Allioni akayiha The Ben
Producer Pastor P ukora indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ ahakana ko indirimbo ya The Ben yitwa ‘Habibi’ yayibye Allioni, ababivuga ngo ntazi aho babikura. Aba ngo ni abahanzi bombi batandukanye kandi abakorera mu buryo bunyuranye.
Pastor P niwe wakoze indirimbo ‘Habibi’ ya The Ben yakunzwe cyane yasohotse muri uyu mwaka, ni nawe wakoze iya Allioni yise ‘Amahirwe’ (avugamo ijambo ‘Habibi’) yasohotse mu 2015.
Ahakana ko indirimbo ya The Ben hari aho ihuriye n’iya Allioni, anahakana ko yaba yaravanye ijambo Habibi mu ndirimbo yakoze mbere ya Allioni akarishyira muya The Ben yasohotse mu bihe bishize.
Pastor P yabwiye Umuseke ko atari ku rwego rwo gufata indirimbo y’umuhanzi umwe akorera ngo ayihe undi nawe akorera.
Avuga ko icyo ashobora gukora ari ugufasha umuhanzi kunononsora indirimbo ye aho abona bitameze neza.
Allioni byari byavuzwe ko yababajwe n’iyo ndirimbo ye yaba yarahawe ‘The Ben’ avuga ko atazi aho ibyo bintu byaturutse, ko ntaho yigeze abibwira itangazamakuru.
Allioni ati “The Ben ni umuhanzi nubaha, n’abavuga ko yanyibye indirimbo sinzi aho babikuye. Bishoboka ko indirimbo zahuza title cyangwa se amagambo ariko ntizaririmbwe kimwe”.
Allioni avuga ko kuba yarakoze indirimbo ye yise ‘Amahiwe’ muri 2015 iya The Ben ikaza mu 2016 kandi irimo amagambo ari mu ye, bitavuze ko yayibwe.
Abakurikirana umuziki ariko bo bibaza uburyo indirimbo imwe isohoka mu 2015 indi mu 2016 zirimo amagambo amwe kandi zarakozwe na Producer umwe bakavuga ko harimo ikintu kidasobanutse.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Yenda theben urasebye
abo bavuga ko Pastor P yayitanze kuri The Ben ni abatazi umuziki icyo aricyo, ufite uburyo ajya muri youtube arebe umubare w’indirimbo zirimo iryo jambo @HABIBI@.
Comments are closed.