Digiqole ad

Pasitoro afunze azira guteka umutwe akambura amafaranga abaturage

 Pasitoro afunze azira guteka umutwe akambura amafaranga abaturage

Kuri Station ya Police mu karere ka Ngoma hafungiye umupasitoro witwa Joel Ntakiyimana ukuriye itorero ryitwa BETEL rifite ikicaro ahitwa mu i Rango mu kagali ka Karama mu murenge wa Kazo ni mukarere ka Ngoma. Uyu mu Pasitoro akurikiranyweho kwaka abaturage amafaranga akayashyira kuri konti ye bwite ababwira ko arimo kubashakira abaterankunga muri Amerika ngo bazafashe abana babo kwiga kugeza barangije kaminuza.

Bamwe mu baturage bamuhaye amafaranga babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yari kubabonera abaterankunga bo muri Amerika bazarihira abana babo amashuri ndetse bagahabwa n’ubundi bufasha butandukanye kugeza barangije Kaminuza.

Buri wese yageragaho akamubwira iyi nkuru nziza ngo yamwakaga umusanzu w’amafaranga 2 500Rwf kuri buri mwana yifuza ko babonera umuterankunga. Abaturage bamuhaye amafaranga ngo babarirwa ku bihumbi bine (4 000) muri iki gice cy’icyaro.

Umwe mu bamuhaye amafaranga yabwiye Umuseke ati “Yatubwiraga ko kugira ngo umwana yinjire mu mushinga azafashwe kwiga kugeza arangije Kaminuza ari ukwishyura bibiri magana atanu, twishyuraga kuri Banki tukamushyira inyemezabwishyu. Ariko hashize igihe kinini twarategereje turaheba. Njye natanze ay’abana batatu nayo nayahingiye.”

Inspector of Police Aristarque Semanyenzi  Umugenzacyaha wa Polisi mu karere ka Ngoma avuga ko uyu Pasitori Ntakiyimana koko afunze kubera ibyo aregwa n’abaturage. Gusa ko hari gukorwa iperereza dosiye ye igashyikirizwa Urukiko kugira ngo abaturage bazasubizwe amafaranga yabo.

IP Semanyenzi ati “Uyu mugabo uregwa ubutekamutwe turamufite, dosiye ye izashyikirizwa vuba ubushinjacyaha, Urukiko nirwo ruzagaragaza uko amafaranga y’abaturage yagaruka kuko ibyo yabijeje bigaragara ko byari ubutekamutwe.”

Abaturage bavuga ko bamuhaye amafaranga ni abo mu bice  byo mu mirenge ya Kazo, Gashanda, Murama ndetse na Kibungo hose mu karere ka Ngoma.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

5 Comments

  • Uwo ni umutekamutwe bamufunge

  • Hasha abobambuzi bigira abakijijwe ariko arugutukisha abakizwa bukuri. Ivyakino gihe biragoye kuko inkozi zibibi zitwaza ijambo ryimana bikunde bahende abantu beshi, nukuri akubwiye kwarumukizwa biragoye gusubira kumwiyumvirako yokora ikibi. Nobahanurako mukwiye kuzamuraba neza kuko ibisuma, abacanyi, abeshi, etc biyita abakijijwe kugira basamaze abantu. Sha Imana izobahana, mushatse mwokizwa vyukuri.

  • Uwo ni pasitoro mitwe arakapu.

  • Abatubuzi baragwira.

  • Yewe abakozi b’Imana biyi misi sinzi aho baganisha abantu rwose birababaje kwambura about wagafashi pe bakwize Imana izabibabaza

Comments are closed.

en_USEnglish