Digiqole ad

Park y’akagera irashyize irazitiwe

Nyuma y’igihe kitari gito abaturiye park y’Akagera binubira uburyo inyamaswa zitoroka pariki zikabangiriza imyaka ndetse rimwe na rimwe zikica abaturage ndetse n’amatungo yabo, ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangije igikorwa cyo kuzitira iyi pariki.

Umukuru RDB John Gara atangiza ahazubakwa uruzitiro
Umukuru RDB John Gara atangiza ahazubakwa uruzitiro

Nk’uko abaturiye iyi pariki babitangarije Umuseke.com, ngo ibi bigiye kubabera igisubizo. Ndushabandi Denyis, umuyobozi w’umudugudu wa Rwisirabo nawe yagiwe yonerwa n’inyamanswa kenshi, ati “Ubu turizera ko byibura hari icyo tugiye kujya dusarura kuko ubundi twahingaga ariko inyamaswa zikatwonera ntidusarure

Umuyobozi mukuru wa RDB, John Gara akaba yatangarije abaturage bari bitabiriye uwo muhango ko bahisemo kuzitira pariki kuko babonye ko nubwo pariki ari umutungo kamere w’ibihugu,ariko hari ibibazo yagiye iteza abayituriye. Yakomeje asaba abaturiye iyi pariki ko iki gikorwa bakigira icyabo maze bakanarurinda igihe ruzaba rwuzuye kugirango inkozi z’ibibi zitarwangiza. Yabasabye ko mu gihe ruzaba rwuzuye bazajya birinda kurwegera kuko ruzanyuzwamo umuriro w’amashanyarazi uzatuma inyamaswa zitabona aho zinyura ngo zitoroke.

Uretse kandi igikorwa cyo kuzitira iyi pariki, ubuyobozi bwa RDB bwanageneye cheki ya Miliyoni esheshatu(6000000)z’amafaranga y’uRwanda abatuye umudugudu wa Rugeyo,mu kagari ka kageyo umurenge wa Mwili. Uyu mudugudu wiganjemo abaturage birukanywe muri Tanzaniya, ngo mu kwezi kwa kane umwaka ushize, inzovu zatorotse pariki zibangiriza imyaka ku buryo bukabije. Ubuyobozi bwa RDB bukaba butangaza ko aya mafaranga agiye kubafasha kugura imbuto kugira ngo bongere bahinge.

Ku kibazo cy’abangirijwe imitungo n’inyamanswa , umuyobozi wa RDB yatangaje ko itegeko rigenga uburyo uwonewe ahabwa indishyi rigiye gusohoka ku buryo nabo bazareba uko babishyura. Gusa bigaragara ko ari akazi katoroheye iki kigo kuko usanga abaturage batuye mu turere twa Gatsibo(Rwimiyaga), Nyagatare(Karangazi), Kayonza (Mwili) na Kirehe(Ndego) twose dukora kuri iyi pariki,imitungo y’abonewe ikaba ihanitse.

Biteganyijwe ko uru ruzitiro rureshya na kilometero 120, ruzarangira mu mezi 9, rukazatwara amafaranga miliyoni ebyiri ibihumbi Magana arindwi  mirongo itandatu n’ane na Magana ane mirongo itatu n’atandatu(2,764,436)

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

7 Comments

  • nyuma y’icyumweru gusa ibyo HE yabemereye ahise abishyira mu ngiro?ni umuntu w’ibikorwa pe!(homme d’action)

  • abaturiye iyi pariki barashubijwe noneho.kuko izi nyamaswa zari zarabatesheje umutwe,bahinga inyamaswa zigasarura

  • Ndabaza uwanditse iyi nkuru niba ibyo mbona aribyo, 120km zizakorwa na 2,764,436 Rwf cg ni US Dollars mwadusobanurira uko bimeze?
    Murakoze.

  • Ni US Dollar, yibagiwe kwandikaho ko ari Us dollar.

    Ahubwo jye nagize impungenge ko dushobora kurinda ko inyamaswa zisohoka, hanyuma ruriya ruzitiro rw’amashanyarazi rukajya rwica ba rushimusi. bararye ari menge ahubwo!!

    Kandi birakwiye ko bishyura vuba abonewe. turiya tumiliyoni 6 babahaye ntacyo tuvuze. uturere duhana imbibi na park nkeka ko bafite statistics y’ibyangijwe. Iryo tegeko se bahora bavuga ngo rigiye gusohooka,na ryari???? H.E adufashe abantu bishyurwe vuba kuko ni imbaraga zabo baba barashoye

    • Thank you nari ntangaye cyane ko bitashoboka pe abo nabo barushimusi nabanzi bibyiza bakwiye kumvako ibyiza ari ibyabanyarwanda bose badakwiye kubyangniza uko bashaka ubwo twiteguye kubarwanya twese uko turi

  • ubuse inyamaswa nk’inkende nizindi zizi kurira ntizizarusimbuka?kuko icyo kibazo cyagaragaye no mubirunga!cyakoze bararuhutse pe!!!

  • birashimishije kunva ko bagiye kuzitira iyi parake kuko inyamaswa zari zigiye kuyishiramo zicwa, izindi zigwa mumitego. Tugomba kurinda ibyiza nyaburanga byacu, kuko niwo mutungo twibitseho. ariko bazarebe n’abantu bihaye kugenda bayicamo kabiri bashyiramo inzuri z’inka zabo.

Comments are closed.

en_USEnglish