Papa Francis yatangaje ko Interinete ari impano y’Imana
Mu gitambo cya Misa mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’itumanaho muri Kiriziya Gatolika, Papa Francis yatangaje ko Murandasi “Interineti” ari impano y’Imana, ariko abantu bakwiye gukoresha mu bintu byiza.
Papa Francis yavuze ko murandasi (Internet) yagerageje gusendereza umunezero w’ubumwe mu muryango mugari w’abatuye Isi kandi ko ikoranabuhanga ryafashije mu gukwirakwiza Ivanjiri ku Isi.
N’ubwo Interineti yagize akamaro kanini cyane ariko, Papa avuga ko hari ingaruka mbi iteza kuko hari abayifashisha mu guhakana ko Imana ibaho cyangwa mu kwigisha amacakubiri mu bantu.
Ku myaka 77 Papa afite, abona Murandasi iramutse ikoreshejwe neza yakwifashishwa mu gukemura ibibazo mu nzego zitandukanye harimo iyobokamana, ubukungu, Politiki ndetse n’ibiri hagati mu dutsiko tw’abantu.
Papa kandi yanahamagariye imbaga y’abatuye isi kugerageza kuyihindura bayiganisha aheza.
Inama ye ni uko abakoresha iri koranabuhanga aho yavuze ko rikwiye kubabera umurongo abahuza aho kuba uwo kubahanganisha.
Papa Fransisko ariko kandi yasabye muri iki gitambo, abafite ukwemera runaka kutagerageza kumvisha bagenzi babo ko ukwemera kwabo atari ko, ababwira ko ntacyo bimaze kujya impaka ku ukwemera kw’undi ahubwo bakwiye kureba uko ukwemera Imana imwe kwabahuriza hamwe hanifashishijwe ikoranabuhanga nka Internet.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibyavuga Ni Ukuri Kko Internet Ikoreshejwe Neza Iyi Yahinduka Paradizo
uyu mugabo azi kureba kure kandi akvuga n’ibyo abonye yo. thx to pop
Comments are closed.