Digiqole ad

PAM ihangayikishijwe n’uko ikamyo zayo zitwaye imfashanyo zangiwe kwinjira mu Burundi

 PAM ihangayikishijwe n’uko ikamyo zayo zitwaye imfashanyo zangiwe kwinjira mu Burundi

Ikamyo z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM/WFP zari zitwaye imfashanyo mu Burundi zasubiye mu Rwanda ku wa kabiri nyuma y’iminsi itanu zarangiwe gukomeza muri icyo gihugu zari ku mupaka wa Gasenyi-Nemba ugabanya u Rwanda n’UBurundi.

Caroline Jacquet Umuyobozi wungirije wa PAM mu Burundi

Umuyobozi wa PAM wungirije mu Burundi, Nicole Jacquet yatangarije SOS Media Burundi, ko mu gihe UBurundi bwaba buhagaritse ikoreshwa ry’umuhora wa ruguru, hashobora kubaho igabanuka rifatika ry’imfashanyo muri icyo gihugu cyazahajwe n’imvururu zatangiye muri 2015.

Nicole Jacquet yagize ati “Bigiye kuba ikibazo gikomeye kuko bivuze ko imodoka zose zizajya zica ku mupaka wa Kobero, bisobanuye urugendo rurerure cyane.”

Yavuze ko icyo cyemezo cy’UBurundi “Ari igihano ku bagenerwabikorwa ba PAM bakeneye cyane inkunga mu buryo bwihutirwa.”

Nicole yongeyeho ko izo kamyo zari zasinyiwe ibyangombwa byose ku mupaka ariko nyuma Polisi y’UBurundi izibuza gukomeza. Ngo yavuganye na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu mu Burundi n’abandi bamubwira ko muri ako gace hari ikibazo cy’umutekano muke.

Ati “Iyo igihugu kivuze ko hari umutekano muke, PAM siyo yakwemera gushora mu kaga abashoferi, amakamyo, cyangwa inkunga ariko icyaduteye amakenga ni uko umupaka wa Nemba ari wo ukomeye cyane winjiriraho amakamyo ava muri Kenya, muri Uganda mu gihe umuhora wo hagati wakira amakamyo ava muri Tanzania gusa, niyo mpamvu twatangiye ibiganiro n’inzego zo hejuru, kuri Ministeri y’umutekano w’imbere tubaza niba ikibazo cy’umuhora wa ruguru kizamara igihe gito, ku buryo mu gihe cya vuba PAM yazongera gukoresha iyo nzira.”

Yavuze ko ikibazo nikiba icy’igihe kirekire, kuri PAM bizaba ari ingorane ikomeye kuko kugira ngo ibiribwa biva muri Kenya no muri Uganda bice ku mupaka wa Kobero, ngo ni inzira ndende izongera n’ikiguzi cy’urugendo.

Ati “Twarabaze dusanga ikiguzi cy’urugendo rw’ikamyo imwe kizagera ku 35 000$ niyo mpamvu twifuza ko inzira ya ruguru yakongera gukoreshwa, kuko ayo mafaranga ni menshi, byazatuma ingufu nyinshi zitajya kubagenerwabikorwa, kuko twari twateguye ibikorwa bikomeye muri icyo gihe, ariko nitugura ibiribwa ku giciro gihenze bizakora ku bakeneye imfashanyo byihutirwa ubu bari mu Burundi.”

Ikamyo 10 zipakiye T 500 z’ibiribwa y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM zabujijwe gukomeza urugendo ku wa gatanu ushize zihera ku mupaka wa Nemba mu Ntara ya Kirundo ngo kuko zari zivuye mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’UBurundi, Pierre Nkurikiye yatangarije SOS Media ko icyemezo cyafashwe na Leta ku bw’impamvu z’umutekano.

Ati “Nta zindi mpamvu zirenze kuzo muzi, guhera muri 2015 habayeho ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cyacu bitewe n’u Rwanda, hari abantu twafashe bavuye mu Rwanda bafite intwaro twaraberekanye, bari bagamije kwica abayobozi no guhungabanya umutekano, ubu buri wese azi ko ikibi kiva hariya (mu Rwanda), niba hari ibintu cyangwa abantu bavuye hariya, tugomba gufata ingamba, buri gihugu gifite uburenganzira bwo kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano kivuye hanze.”

Umunyamakuru amubajije impamvu Polisi itari gukoresha ubushobozi bwayo mu kugenzura imodoka ko hari ikibi zitwaye, ikazireka zigakomeza, Pierre Nkurikiye, ati “Kuri iyo ngingo (kubuza amakamyo ya PAM gukomeza), icyemezo cyafashwe ni icyo.”

Abategetsi mu Burundi bafashwe ibyemezo binyuranye, bita ko bigamije gukomanyiriza u Rwanda, harimo kubuza abaturage b’icyo gihugu kugurisha imyaka yabo mu Rwanda.

Gusa, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta nyungu rwagira mu guteza umutekano muke UBurundi mu gihe ari igihugu bifitanye isano muzi mu mateka, kandi rukaba rubana neza n’ibindi bihugu.

Nta muyobozi w’u Rwanda urajya kuri radio ngo avuge kuri iki kibazo cy’amakamyo ya PAM yangiwe kwinjira mu Burundi.

Imvururu zakurikiye icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe mu Burundi, zagize ingaruka ku mubano hagati yabwo n’u Rwanda, UBurundi bushinja u Rwanda gucumbikira abo bwita abanzi babwo, nyamara u Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’Abarundi bihumbi 60 bizasaga.

Akabaye kose mu Burundi, abayobozi bahita bashinja U Rwanda, u Rwanda na rwo rukavuga ko Leta y’UBurundi ishaka guhunga ibibazo byayo ikabyitirira u Rwanda.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Perezida Nkurunziza arimo kwiyenza k’u Rwanda kandi nta nakimwe yarutwara ubu twahagaritse gusura abavandimwe bacu b’abarundi kubera ko umunyarwanda iyo ageze i Burundi ahohoterwa kandi abarundi baza uko bashatse mu Rwanda

  • Ibyo bishyimbo n’ibigori PAM yabyihereye ba banyarwanda birirwa bataka nzaramba nako amapfa.

  • Ariko Uburundi Nibwo Bwonyene Bushonje????
    Akigoro Ka PAM Ntawutakabonye Ahubwo Nibazijane Mubindi Bihugu Kandi Nu Rwanda Rurashonje Turavyumva

    • Akabuze ubuguzi gasubirana nyirako. Ubundi PAM yabyihereye ababishaka ku isi abashonje ni benshi. Cyangwa ibisubize ku isoko mu Rwanda ibitangire makeya tubyigurire.

  • Eh!
    Ubu rero iki kibazo wajya kubona ukabona kitugizeho ingaruka ku isoko bitewe nuko turi “hyper-speculative”, ukabona akawunga, ibishyimbo,… ibiciro bigize bitya byikubise hasi….

  • Babizane ubundi, ibishyimbo murwanda bigeze ku Rwf 600 ku kiro, ibiciro bizamuka buri munsi naho duhanganye na PAM ku isoko. Iyo ibyo bishyimbo PAM itabigura ubu ikilo kiba kiri nko kuri Rwf 400. Abaturage bo hasi nibo buri gihe babigwamo. Twe ibiciro biri hejuru,i Burundi naho rurakinga none babibimye.. Nzaba ndeba

  • Baca umugani ngo “Icyo imbwa yanze ushyira aho ireba”

  • Ariko abaturage baragowe kabisa!!!!! Ubu se PAM ko nayo ari l’ONU kuki nta byemezo bindi yafata? Gusa abavandimwe babaturanyi bihangane gusa nabo kugobokwa n’Imana.

  • Najyaga nibaza impamvu igiciro cy’ibishyimbo gitumbagira vuba ku isoko ryacu, naho PAM iba yabidutanze, ikagura ijyana i mahanga kugaburira impunzi, kandi n’abanyarwanda bataka inzara!

  • Imfashanyo, zirimo n’iz’ibiribwa, ni kimwe mu bitumye Abanyaburayi n’abanyamerika bakidutegeka hano muri Afrika kandi twitwa ko twigenze. Niyo ntwaro ya mbere ituma batuganisha aho bashaka, tukarya icyo bashaka, amnaherezo tukanatekereza uko bashaka. Igihugu kidatangwamo imfashanyo z’ibiribwa, ntabwo gishobora kumara imyaka itanu mu ntambara n’akaduruvayo. Ariko iyo abantu barwana kandi ntibabure n’ibyo barya, barakomeza bakarwana, aho kugura amasuka n’imbuto bakagura intwaro, imyaka 20 igashira badahinga, kandi barya, bumva ibibazo byabo biri ahandi.

  • wamugani niba babyanze babyihereye abaturage bo mu Rwanda ko hari ahari inzara, naho ariya 35,000$ bendaga gutanga ku ikamyo imwe bakanyiheraho gusa 2,000$ nkikorera umushinga nanjye nkibeshaho?? namwe mugira impuhwe mugakabya, izo mpuhwe ni shyashya ra? umuntu umuhatira ibyo adashaka? PAM se ko ntarumva ifata iya mbere mu kurwanya nkongwa iri kumara imyaka inaha?

Comments are closed.

en_USEnglish