Digiqole ad

Pakistan – 25 bahitanywe n’igisasu

Mu kanya gashize igisasu cyari giteze mu modoka y’ivatiri gihitanye abantu 25 gikomeretsa abandi 125 ahitwa Faisalabad nk’uko byemezwa n’abategetsi na polisi yo muri Pakistani.

Iki gitero cyigambwe n’abo mu mutwe w’Abatalibani, kikaba cyagabwe ahantu imodoka nyinshi zanyweraga esansi ndetse hanatangirwa gaz. Mu bakiguyemo abenshi bakaba ari abashakaga esansi.

Icyo gisasu cyangije ibigega bya gaz ikoreshwa mu mazu mu gihe imodoka zari zihegereye zo zasigaye ari umuyonga ndetse n’amazu akaba yangiritse.

Imodoka yuzuyemo ibisasu yari ihagaze kuri sitasiyo niyo ikoze ibi ” ni ibyavuzwe na Aftab Cheema, ukuriye polisi yo muri ako gace ka Faisalabad, kari mu burasirazuba bwa Pakistan akaba yongeyeho ko abantu bagera ku 125 bose bakomeretse 25 bo bakaba bahaguye.

Ehsanullah Ehsan, umuvugizi w’Abatelibani yigambye icyo gitero mu izina ry’umutwe ahagarariye.

Avugana n’ibiro ntangazamakuru by’Abongereza Reuters kuri telefoni ari ahantu hatazwi, yavuzeko iki gitero gikozwe mu rwego rwo guhorera umwe mu bakuru ba gisirikare uherutse kuraswa n’ingabo zicunga umutekano muri Pakistani hakaba hari mu mwaka wa 2010 aho i Faisalabad.

Faisalabad iri mu birometero 280 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Islamabad, hakaba ari igicumbi cy’imirimo y’ubudozi bw’imyenda muri Pakistan.

Ange Eric

Umuseke.com

 

1 Comment

  • Yoooh!so sory for pakistan’s poeple!

Comments are closed.

en_USEnglish