Padiri Nahimana wifuza kuba Perezida ngo aragera i Kigali kuri uyu wa mbere
Itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’ rya Padiri Nahima Thomas wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ategenyijwe muri Kanama, rigaragaza ko uyu munyapolitiki azagera I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa mbere.
Padiri Thomas Nahimana uba ku mugabane w’uburayi aherutse kwangirwa kwinjira mu gihugu cy’u Rwanda ubwo yagarukiraga muri Kenya kubera ikibazo cy’Ibyangombwa bitamwemereraga kurenga muri iki gihugu.
Itangazo ryasohowe n’ishyaka ry’uyu munyapolitiki ukunze kunenga Leta y’u Rwanda aho aba mu mahanga, rivuga ko Padiri Nahimana azagera I Kigali aherekejwe n’abo mu itsinda bazazana.
Padiri Nahimana na bagenzi be bazagera I Kigali baturutse I Paris mu Bufaransa, bakazagera ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe ku isaaha ya saa 19h20 baje n’indege ya KLM.
Iri tangazo rigaragaza iby’urugendo rwa Padiri Nahimana, rivuga ko uyu munyapolitiki n’abamuherekeje bazagera I Kigali bakaramutsa abazaba baje kubakira ku kibuga cy’indege ndetse bakagira icyo batangarirza abazaba bifuza kugira icyo bababaza.
Kwa 23 Ugushyingo umwaka ushize ubwo byatangazwaga ko padiri Nahimana yagombaga kugera I Kigali, yari ategerejwe n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda ariko bataha batamubonye.
Iri tangazo ryemeza ko noneho Padiri Nahimana azasesekara ku butaka bw’u Rwanda, rigaragaza ko kuwa kabiri w’icyumeru tuzatangira ejo azagirana ikiganiro n’Itangazamakuru akaritangaza iby’uru rugendo rwe.
UPDATES:
Padiri Nahimana ntabwo kuza kwe byabayeho, ahubwo yatangaje ko ngo agiye gushyiraho Guverinoma izakorera mu mahanga yo kwiga ku bibazo byabo.
UM– USEKE.RW
40 Comments
Tumwifulije ikaze twese abataripfana.
Uyu mu type ubanza harikiri kumubungamo.
arakaza neza!
Ca s.appele frapper les portes du…
Uyu mu Padiri Arareba nk’umunyakuri Azatorwa nabenshi cyane ko yavuze ko nibamugilira icyizere azasubiza abanyarwanda amsambu yabo gakondo ubu yigaruriwe n’agatsiko k’amabandi.Gusa biraboneka nanone ko giti mujisho afite ubwoba bwinshi akazabukizwa no kuhimbira ibyaha kugirango amufungire ubusa ariko nawe na ayubusa abataripfana ntazabamara ndabona ali igitero kuko abari mu Rwanda bararuta abali hanze yarwo. Reka tubihange amaso.
Hhhh abataripfana hhhhhh mwagiye munywa ruke koko
U rwaye mumutwe wewe kbx…ibyuvuga ubihagazeho? Mu Rwanda hari democracy naze yiyamamaze abazashimibye bazamutore!! Ark wibeshya ataranahajyera sibyo? Umbabarire kuvuganabi gusa ubutaha jyuvuga nkuwize
Ibyo uvuga ntaho bihuriye!naza agakora ibimuzanye ntamategeko y u Rwanda yishe numva nta mpanvu yatuma afungwa kd mu Rwanda dufite uburenganzira burimo no kuburana icyaha. Icyo yashinjwa cyose ari umwere yarenganurwa. Mugihe ahungananyije uburenganzira bwa abanyarwanda akabihanirwa bikomeye
Ndumva arimwe murimo kumucuruza niba koko uri umutaripfana, ndumva ubayewe,
ntabwo wasohora aya magambo,kubera ko ari agacamutwe,ubwo ninkuko mwenyine
murimo mucukura icoboce,icyo bikoze ndaremye ntabwo uri umutaripfana wahita
waza umuriro ataranasesekara murubuga rwa politike,mbese ninde wamubwiye ko ari umunyapolitiki?
Yewe Saleh niba ariwe mucunguzi urindiriye uerambabaje, ugiye kuba nka ya ndodgozi yururondwe yumiye kumuguta
Ntabwo bazatuma yinjira mu rwanda . biriya nubwiyahuzi kugirango bamufunge azaduteshumutwe atubuze kwitorera mumutekano. Ntandege igiye ikigali ishobora gutwara NAHIMANA.
iBIKOTE BIBI GUSA
Wowe ureba ibikoti bibi hari gahunda program yumukandida urebera mu makoti? harya muri 07/1994 haramakoti wabonaga?
Inkunguzi yinkware ishoka agaca kayireba.
@Saleh, hari umusazi twari duturanye witwaga ” mutaripfana” twari duturanye kera tukiri abana. Yahuraguraga ibigambo byinshi birimo n’ ikinyabupfura gike cyane gikunze kuranga abantu batagira uburere, ariko nyine ntawamurenganyaga kuko yari umusazi bizwi na bose. Ariko byaje kurangira abaye ikiragi, yapfuye nta n’ukimwibuka. Ngayo nguko.
Urwanda rufite democrasitie.abanyarwanda banone sibobejo hashize.uwo mugabo wish,isezerana akabasigariye kwizina gusa ngo ni padiri,wahese? cyagwa wande? Ikinyomacye kizamushirana.Urwanda sikoti rya caguwa ryambarwa naburi wese. Azaze Ikoti ryiza rizadodwa n,Abanyarwanda baryambike uworikwiriye uberey,Urwanda n,Abanyarwanda.Suwo muhemu ngo ni padiri ubunz,ibinyoma yatekerewe nabazungu.Naze azakorwa nisoni, kuko naho yaratuye ntazahamenya nindese uzamuyobora? izontama yataye? Ntagira nisoni akiyita Padiri aziko yamennyibanga.Nisoni kuriwe nabamuherekeje.
Dufite demukarasi burita iyo umuntu atsinzwe kandi ntamanyanga arimo abwiza abandi ukuri ntampamvu mbona yo kumugirira ubwoba nabona na 6%azatware ayo kuko ntazaba yatsinze
nisoni padri we
Hhhhh comment ziraha ni hatari, naze mu rwamubyaye yigeragereze amahirwe apfa kuba afite ibyangombwa bisabwa. Ese ubundi yaba akiri padiri cg yariwe kera aza kubivamo?
Birakwiye ko aho bigeze u Rwanda n’abayobozi barwo bereka amahanga ko Demokarasi ihari mu Rwanda. Ko abaturage bahitamo umukandida bishakiye nta gahato, ko umunyarwanda wese wujuje ibyangombwa afite uburenganzira bwo kwiyamamaza agatorwa cyangwa ntatorwe, ko nta mukandida n’umwe ukwiye guterwa ubwoba, kandi ko ntawe ukwiye kumuhutaza mu buryo ubwo aribwo bwose. Kandi ko nta mukandida ukwiye guhimbirwa icyaha ngo akunde ave mu nzira. Nibiba bityo tuzabishimira Imana.
Naze none ku wa mbere. Ize mu ishuri. Dore niho amashuri yatangiye.
Ariko sinzi niba iryo shuri izarirangiza nk’abandi.
Padiri rwose ankuyeho ngo azaza kwiyamamaza. ubwo se arabona umunyarwanda wamutora aruwuhe? kereka bariya barwayi batareba ibyiza bakareba ibyo bishakiye. nabanguke asobanurire abanyarwanda uko yatatiye igihango cy’indahiro yo kwiha Imana hanyuma akumva ko twamugirira ikizere kandi ari umuhemu. umuntu uva ku Mana kandi ituye i Rwanda ariho yitahira, arumva twamugiria ikihe cyizere? uwo twakigiriye arahari kandi amasezerano twasinyanye nawe ari kumutima pfa kuza ute ibita abapfu
Njye Mbona bazamufunga. Iyo bamureka ngo twirebere umukino.
Padiri nahimana ndunva akomeje kuririmba arihamudurirahi araje , naze azegamira ikibambasi ingabire ntiyavuye mubuhorandi none akaba yegamiye urukuta. inkingi mukomere nabatariphana ngabo no baraje arihamudurirahi kumugani wa kagame wasiga ute abajenerali ngo aha bazagutora bande se , muyahe matora se. tuzabizara tubibonye. umugabo arakubaza ngo harya muzaca muzihe nzira. none uyu we ngo democracy ubanza atarasomye neza matayo itanu maze twe twarumiwe azabaze twagiramungu uziko musetsa ngo murashaka kwiyamamaza cyanbwa nukwiyandagaza
Abandusha amakuru mutubwire: uyu “padiri” akorera mu yihe paruwasi?
Ngwino ariko ntacyo tukwijeje kabisa byari kurutwa no kuvuga ko uje mubutemebere naho kwiyamamaza byo sinzi ngo Imbwa yiganye inka Kunnya murugo barayikubita irapfada
Harya hari uwemerewe kwiyamamaza nibura atari ku butaska bw’u Rwanda mu gihe cy’umwaka? Uyu candidature ye ndumva izakirwa, ariko hakemezwa ko nta gaciro ifite, kuko umukandida azaba hari ibyo atujuje! Ndumva rero yategereza 2024, kuko ntabwo NEC izica amategeko kubera uyu bita Padiri, niba ari we simbizi. Nabanze agishe inama abanyamategeko, niba ari nta we afite, agane Urugaga rwabo
@candidature we, uravuga ngo Padiri abanze agishe inama abanyamategeko kandi nawe ubwe yarize amategeko. Afite Maitrise en Droit/Masters in Law.
Aksante! Gusa burya amategeko ntabwo ari amwe! Ashobora kuba atamenyereye ayo mu Rwanda!Gusa urakoze kumpa challenge, kuko utumye mpita nsoma itegeko nshinga, nsanga ibyo nakekaga byarahinduwe, mbese afite amahirwe yo kwiyamamaza. Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga (2015 version), igaragaza ibya candidat president agomba kuba yujuje. Agace ka 7, kavuga ko agomba kba ari mu Rwanda igihe atanga candidature. Ndumva kera harahozemo ko yagombaga kuba amaze umwaka nibura aba mu Rwanda. Ndabona iyo nzitizi yaravuyeho, kandi ibindi 6 bisigaye, ashobora kuba abyujuje, uretse icy’ubudakemwa jye nkemanga! Keretse NEC yo nibona ntacyo bitwaye. Wakoze muvandimwe @Gashema. Take care!
ARIKO JYE MUNSOBANURIRE, KO MWITEGEKO NSHINGA NARINZI KO IYI MYAKA IRINDWI IGIYE KUZA ARI INZIBACYUHO. IKIBAZO CYANGE KIKABA NKO ESE INZIBACYUHO NAYO IGIRA AMATORA CYANGWA BAARA NOMA (NOMINATION)
Kugeza 2034. Bashatse twareka gupfusha umwanya n’amafaranga ubusa. Bagakonfirming Presida uriho. Kuko amategeko arabimwemerera Kandi abanyarwanda ntawundi dushaka atari we.
hahahahaha uti ? wowe se ibi ubivanyehe?
uyu mwita Padiri Nahimana nabanze yiyunge n’Imana kuko yataye intama yari aragiye, ariko na none wasanga tumurenganya nawe yaravangiwe, umwanzi shitani ni mubi araduhenda akizeza umuntu ibitangaza. namugira inama yo kureka kwikirigita, kuko ibyo arimo ntabyo azi
ni karibu iwabo rwose arakaza neza mboga zizanye. this is Kind attack of French attemptions to RWANDA gusa mwifurije gukemeza umuvuduko ariho, nanisabira inzego zu mutekano nu butabera gucungira hafi iyi virus kdi banamu managing wisely as they always do it on such people. kuko ntimumubone kuriya ngo araje gusa kandi mwese mutirengagije uko yagiye.
Les Français sont de parfaits hypocrites,n’admettant que difficilement leur erreurs, beaux parleurs, hypocrites,peu fiables, râleurs, sales, arrogants, suffisants, menteurs.
Ariko uwavuze ko padiri ashimishwa n´ukwiyerekana ntabwo yabeshepe,kandi byavuzwe
n´umusore wiwabo utuye muri UK,akakanya yibagiye za décrlationze kuri byabicuma
ngo námaradiyo námatelevisions yo kuri murandasi?ariko bibagira vuba abantu rwose!!!
binteye nágahinda:yibagiye avugango:umukuru w´igihugu ntabwo yakuye iterambere mu
mweko wa nyina!!!!Ngo:Abahutu murwanda basa n´udushwi turi munsi yágaca!!!!!
Ngo Urwanda ruyobowe nágatsiko kábatutsi gaatsikamiye rubanda!!!!!
Ngoni ubutegetsi bwica uwo bushyaka bugakiza uko bushyaka!!!!!
ntabwo naronda byose, ariko nje ndumva hari igikomanga kumutimawe,buriya ntabwo
imana yibagiye Urwanda, n´abandi bazizana,na Kabuga azizana, dore padiri akorana
byahafi cane n´umukwe wa kabuga dr.mutayobewe.Ibyo birame naze nawe bamukoreho
itohoza,ngo niumwere arabyivugira,ariko mu 94 ntiyari akuze,aho yarari ntabahaguye,aze atubwire abo yarokoye ukubanga,niba atazavuga nka Rusesabagina.
murakoze mureme banyarwanda dusangiye ugupfa no gukira, ntanyagupfa ntanyugukira.
We ngo aje kubohoza abahutu bagizwe abacakara,ariko murumva ?tuze neza ko muri ikigihugu atawumerewe neza nk´umuhutu!!!!!!
we bandora ikigaragara nuko ufite amantuza mutwe kabisa. yewe gayeeee nawe si wowe bakureke.
iyo ngegera ntayo twatora nibikote bibi!
Wowe bandora waba uzi icyo bita fredoom of spech cg ugirango abantu bose batekereza nkawe?kuvuga kumuntu nuburenganzira bwe!ikibazo keretse hari uwo ahutaje.muzajye muvana ubujiji aho!ntabwo abantu bagomba gutekereza kimwe
Mumureke aze ni akazi ke n ubundi ngo Nyabarongo yica uyizaniye .
Cyane Padiri giheruka mu RDA abantu bacyambara amakoti angana buriya? Yarasigaye none NGO arashaka kuyobora abamutambutse. Yarasaze
Comments are closed.