Digiqole ad

Pacson yakubiswe azira inda ya Rebecca

Kigali – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo umuraperi ndetse akaba n’umunyamakuru Pacson yakubitiwe i Gikondo, kamwe muduce tugize umujyi wa Kigali, akubiswe n’umuhanzi Simchezo usanzwe ubarizwa mu itsinda Family squard, azira inda ya Rebecca.

Nyuma y’aho amukubitiye ntiyanyurwa, Simchezo yafashe telefone igendanwa ya Pacson agenda ahamagara buri muhanzi wese n’umunyamakuru uba muri telefone ye amumenyesha ko amaze gukosora Pacson nkuko abyivugira.

Simchezo yasobanuriye umuseke.com ku murongo wa telefone ko yemera gukubita Pacson kandi ko ngo bishingiye ku gasuzuguro no kumusebya.

Simchezo n’umujinya ati : “Ewana Pacson naramukosoye. Nge naramukubise. Namugaruye kumurongo wa kibyeyi, ndetse namuhoye ibi bintu : urugambo rwe, agasuzuguro no kutaba professional (umuhanga) mu kazi ke k’ubunyamakuru.

Simchezo abona ko ngo bidakwiye kugarukira aha.

Ati : “Si hano gusa biriburangirire koko nibiba ngobwa tuzitabaza na leta kuko Pacson nabo bafanije baramenyereye bamvugaho amagambo ansebya. Banteje urubwa muhunga wange.

Inyarwanda.com, ruvugana na Pacson ku murongo wa telephone, n’ikiniga, yemeye ko yakubiswe ndetse ngo akaba yari yaranaburiwe mbere ko azakubitwa binyuze mu butumwa bugufi kuri telefone.

Pacson ati: “Mu minsi ishize Simchezo yanyoherereje sms ambwira ngo ningera muri cartier (agace) kabo azankubita anyice. Ndamusubiza nti ese Simchezo njye ndafpa iki nawe? Nibwo yahise abwira ngo ni njye ushyiramo uriya mukobwa we Rebeca kugenda amuvuga ko yamuteye inda.”

Pacson avuga ko ngo atazi impamvu Simchezo amuzana mu bibazo bye na Rebecca.

Pacson ati : “Nkimara kubona iyo sms ya Simchezo nahise mvugana na Rebecca maze ambwira ko noneho ahubwo Simchezo arimo avuga ngo inda iri hagati yanjye Pacson, Diplomate na Tuff Gangz ibi nkaba mbona bisekeje cyane kandi ari ugushaka kwivanaho igisebo ukakigereka kubandi!”

Ubwo yatangaga ikiganiro kuri imwe mu maradiyo yigenga akorera i Kigali, Uwizeye Rebecca uteje iki kibazo kugeza ubu ku nda y’amezi ane, yavuze ko Pacson nabo bari bafatanije bamuhaye amafaranga kugirango atangaze ko Simchezo yamuteye inda. Ngo akaba abifitiye gihamya.

Yagize ati: “Twaravuganye vuba ariko ubona ntacyo bimubwiye, twahoze dukundana ari copain wanjye tuza kugirana ikibazo, ariko iyo nda yari amaze kuyintera. Mu by’ukuri nta wundi muhungu nigeze ndyamana nawe, inda ni iya Simchezo,”

Uwizeye ati: “kuki abastars b’Abanyarwanda batavugisha ukuri?”

Ubwo Pacson yakubitwaga, Simchezo wari kumwe n’itsinda ry’abandi basore yitaga abakunzi be banamufashije muri icyo gikorwa, Diplomate yari ahari aje gutabara nawe arahakubitirwa.

Nyuma yiyi mirwano kugeza ubu, aba bahanzi bombi bakomeje guterana amagambo binyuze mu butumwa bugufi. Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira uko bimeze.

Claude Kabengera

Umuseke.com

 

13 Comments

  • ibi nigaruka burigihe ivugwaho cyane na dj adams yo kuba packson arya amafanga yabandi bahanzi ,ubwo buriya simch ntayo yamuhahaye ngabo abastar bu rwanda

  • njye byose narabikurikiye mu kiganiro Celebrities cya Mr One kuri Radio Flash Fm byose yarabicukumbuye naje gusanga buri umwe hari aho afite amakosa,Pacson ko atari umunyamakuri wa show biz abyinjiramo ate ashyushya umutwe Rebeca ko najye mbizi ko abikora.
    Rebecca niba yaratewe inda yagiye kwamuganga bakareba ise w’umwana bakamuha icyemezo akajya kuri Police?
    AL Sudi we akunda byacitse agakunda n’ubu Star yagiraga ngo ashyushye ikiganiro nurugamba,kd ntawutaziko ari umwiyemezi
    Pacson no kurongora utwana dushaka kwinjira muri Muzika,ahahahahaahaha nzaba mbarirwa

  • uvuze ukuri ahubwo ni bavuge ni mba abana barababuze noneho bashaka no gutanya abandiubundi bo bateye bake inda

  • njye Packson nsigaye mwanga uziko kuri Santa Rosa yadukujeho ngo tujye stage twishyuye kweri! ni indiscipline birenze nubwo ari umurapper mwiza!
    Atikosoye nanjye ntibyambuza kumurya Jidho

  • yamukosoye gake.ubutaha azamutume ababyeyi.dj Adams turamwemera yababonye kare nta bahanzi dufite ni bombori bombori gusa.

  • abo bantu basebanya bararezwe cyangwa ba ROROWe? Uwo mukobwa amenyeko igise nikimutikura atazahamagara Pakson ngo amwakire.nareke kwiteza isi. Ahubwo Simchezo ubutaha nasubira gukosora Packson azitwaze PANDAGARE bamujyane muri universite ya discipline.ahubwo simchezo azadukosorere nabandi. Thank u.

  • yego sha,ako gahungu kugakosora biranyubatse, simchezo uzadukosorere n’abandi.

  • pacson nagabanye vuvuzela, na simch nareke kuyitakana

  • This wanker pacson really deserved to be punched

  • IBYABO NTIBISOBANTUTSE

  • nimutwereke uwo mukobwa ukekwaho guterwa minda nabantu batanu , ubwose azabyara umwana usa nabo bose , usa ntazabe umukaritas nkabo

  • umwanzuro :ni uko bazajya bibuka gukoresha prudence bitari byo bazasubiranamo kahave nkuko byagendekeyr abandi

  • ewana pacson yihangane yifatenkumuntu  wiyubashye   ufite akazi kamuha amafaranga  pacson yifa ukwatari  nti’yihesha agaciro murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish