Digiqole ad

Packson yasibye ijwi rya Jack B mu ndirimbo {Champion} irimo na The Ben

 Packson yasibye ijwi rya Jack B mu ndirimbo {Champion} irimo na The Ben

The Ben uheruka mu Rwanda muri Mutarama 2017 aho yari yaje mu gitaramo cya East African Party, mbere yuko asubira muri Amerika yasize akoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye. Iyo yakoze irimo Packson, Green P na Bulldogg bise ‘Champion’, ijwi rya Jack B ryarasibwe.

Packson yasibye ijwi rya Jack B mu ndirimbo 'Champion'
Packson yasibye ijwi rya Jack B mu ndirimbo ‘Champion’

Packson wanditse iyo ndirimbo akanahuza abo bahanzi bose, avuga ko impamvu ijwi rya Jack B ryasibwe ari uko ibyo yaririmbye bitari binogeye amatwi. Ahitamo kureba inyungu cyane kurusha ubuvandimwe.

Ko ibyo bitakabaye ikibazo gikomeye cyabateranya ahubwo ayo magambo yari yanditse ashobora kuyaririmba mu ndirimbo ye bwite dore ko ngo atanaheruka gushyira indirimbo hanze.

Iyo ntambara y’amagambo ije nyuma y’aho Jack B atangarije ibinyamakuru bitandukanye ko atishimiye icyo yita agasuzuguro yeretswe na Packson basanzwe bari inshuti.

Ati “Nta gahunda nari mfite yo kuririmba muri iyo ndirimbo kuko gahunda yari iyanjye na The Ben. Ariko aho ndirimbiye muri iyo ndirimbo nti byari ngombwa ko ijwi ryanjye risibwa. Gusa ibyo Packson yakoze ndabimenyereye”– Jack B

Packson yabwiye Umuseke ko nta hantu Jack B yajyaga kuririmba ugereranyije n’ibyo The Ben yari amaze kuririmba. Kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha umuhanzi ashatse mu ndirimbo ye.

Ati “Iyo mu muziki uzanyemo ubuvandimwe wica ubucuruzi bwawe. Kandi aho igihe kigeze nta mwanya wo gutakara wakagombye. Jack B si umuraperi, kandi ijwi rya The Ben ryari rihagije mu ndirimbo yacu nk’umuhanzi uririmba R&B”.

Yakomeje avuga ko mbere yo gusiba iryo jwi rya Jack B atari we wafashe uwo mwanzuro gusa. Byabanje kuganirwaho n’abandi bose bahitamo kurivanamo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uwo ni nde se Ku buryo Jack B yababara? Nta nkuru mbonye aha. Du n’importe quoi….

  • Packison c we azwi he kuburyo yigira agatangaza koko agasiba amajwi yabandi? njye kuba muzi nuko ndi uw’ikigali ariko ruyenzi,gahanga,shyorongi nyagasambu na gatsata urenze aho izina packison ntawe urizi pe nawe rero ntaho azwi ibyo kwivugisha ngo ntagihe cyo gutakaza ngo akzi etc… aho yahereye c avangitiranya amagambo ahuiragura yageze kuki? nanamukundaga ariko arandakaje kubwo gusuzugura umuhanzi mugenzi we njye simbikunda kuki c yemeye ko aririmba ko wumva ijwa rya Ben ariryo ryari rikenewe gusa? ntawe umenya aho bwira ageze sha kdi utazi akari muminsi akubita imbwa urutaro wabona ejo bundi Jack B azaba ari HIT gusumba na Ben ukamwagukira.

  • Packson ni ikirofa kbsa,,nawe sinumva aba amoka ngo araririmba !!!

Comments are closed.

en_USEnglish