Paccy yashyize abwiza ukuri LickLick icyo amutekerezaho
Uzamberumwana Oda Paccy umuraperikazi bakunze kwita Paccy, mu myaka itatu ishize atuwe indirimbo yiswe “Ntabwo mbyicuza” na Producer Licklick ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika banabyaranye, Paccy yamwishyuye indi nawe yise “Ntabwo mbyicuza” avuga ko ibyo yakamubwiye barebana aribyo yahisemo kunyuza mu ndirimbo.
Ibi benshi bagiye bavuga ko ari nk’umukino w’aba bombi wo kugirango amazina yabo abe yaguma mu itangazamakuru, Paccy asobanura ko agahunda yatewe na Licklick ariwe n’Imana bakazi gusa. Ahubwo ko ibivugwa ari bike kuruta ibisigara ku mutima.
Mu kiganiro na Umuseke, Paccy yatangaje ko iyo aba ari nk’umuntu ucika intege atajyaga kuba agikora muzika. Ariko kubera inshuti n’umuryango we bamuhora i ruhande atigeze yiheba cyane aho agiraniye ibibazo na Licklick.
NTABWO MBYICUZA
YOOO
Return of HER MAJESTY
PACCY
Chorus:
Sinahindura uburyo ibintu mbibonamo
Umutima wanjye ntuzigera wicuza
Ohh oh oh oh oh oh NTABWO MBYICUZA *2
VERSE 1
Ndi mu nzira ngenda,kimwe nk’abandi ntumbereye aho ngana
Sinitaye ku babuze umukoro bagenzwa na twinshi sindi umwe mwamenye.
Nje gutarura ibyanjye byazimiye , byanyazwe
N’abigize abami,bakayobya abanjye,bakanduza byinshi ,bagasenya byinshi bakavuma utavumwa.
Wenda ntibari bazi aho bizagera
Bamwe bumvaga ko wenda urupfu arirwo ruzaba igisubizo
LOOK AT ME NOW!!
Wumvaga ntazakura
Naguhaye hit ubura ubwenge uti NTABWO MBYICUZA
I can’t sleep( noooo!!!)
I’m working hard
Kuko abanzi banjye baryamiye amajanja.
Abanjye nasize ndabazi,niba utari umwe muri bo have sigaho ubwo ntitujyana.
Nutema igiti ukibagirwa kurandura imizi yacyo
Uzitege ko nigishibuka cyizasandaza byinshi
Ndi undi wundi,si ndi umwe wa kera
C’mon hhhahhahahhha yeah
VERSE 2
Hari ibyo mbona nkabirebesha amaso nkahitamo kwinumira
Nti wenda hari ubwo bazafunguka ,bakava mu buyobe
Iyi nzu ni nini hari abayibamo bibwira ko bazi ibiyirimo
Nyamara hari abari hanze yayo bazi byose
Hari abambona nk’igitambambuga kitazi ibyo gishaka
Nyamara ntibazi neza impamvu nisanze ahangaha
Hari kera bacyidushyiramo imigozi bagenda bakurura
Ubu twamenye ubwenge ducanye ku maso,
Nta mwanya w’impfabusa.
Nibazaga impamvu abenshi muri mwe mwayobye
Ibibi mukabyita ibyiza kumbi babibahaye ku gahato
Muhumure icyabuze cyagarutse , nta buyobe
impamvu yanjyanye niyo ingaruye nanze icyayobya abanjye.
Nutema igiti ukibagirwa kurandura imizi yacyo
Uzitege ko nigishibuka cyizasandaza byinshi
Ndi undi wundi,si ndi umwe wa kera
C’mon hhhahhahahhha yeah
Bridge:
Wibazaga amaherezo yanjye
Wibwiraga ko nzahera burundu
Yeahhhh yaeah yeah
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
Umwana ko akurwaranye bwaki, nawe uri mu itiku bite ?!
Wowe uzi Bwaki icyo ari cyo? Urabona Umwana arashishe ni Cyabitama nawe ngo ni Bwaki? Ahubwo vuga ko afite ijisho ry’Abarakare! Igihe cyose azahurira na SE nta buye rizasigara rigeretse ku rindi!!
ariko ubwo nkawe uvuze iki koko? if you don’t have anything nice to say, don’t say nothing at all.
Paccy ntukagambirire kugirira nabi uwaguhemukiye ahubwo shima Imana yakuvanye muribyo bibazo.
ubundi iyo ukoresha AGAKINGIRIZO, ibyo byose biba byarabayeho. Nyamuneka mujye mwirinda gushukishwa UDUHENDABANA
However life goes on& the future is bright
paccy, you are going from hero to zero for sure….ko usanzwe ukundwa hano mu rwanda…ubwo bu beef utangiye wakicecekeye koko,….arega nabonye ahantu hose facebook,instagram…no mwitangazamakuru intero ari NTABWO MBYICUZA….banza ariyo ndirimbo ukoze ikagushimisha kuko izindi nta promo wigeze uzikorera. fata high ushoboye sistah
Comments are closed.