Digiqole ad

Paccy yashyize abwiza ukuri LickLick icyo amutekerezaho

 Paccy yashyize abwiza ukuri LickLick icyo amutekerezaho

Licklick, umwana wabo, na Paccy

Uzamberumwana Oda Paccy umuraperikazi bakunze kwita Paccy, mu myaka itatu ishize atuwe indirimbo yiswe “Ntabwo mbyicuza” na Producer Licklick ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika banabyaranye, Paccy yamwishyuye indi nawe yise “Ntabwo mbyicuza” avuga ko ibyo yakamubwiye barebana aribyo yahisemo kunyuza mu ndirimbo.

Licklick, umwana wabo, na Paccy
Licklick, umwana wabo, na Paccy

Ibi  benshi bagiye bavuga ko ari nk’umukino w’aba bombi wo kugirango amazina yabo abe yaguma mu itangazamakuru, Paccy asobanura ko agahunda yatewe na Licklick ariwe n’Imana bakazi gusa. Ahubwo ko ibivugwa ari bike kuruta ibisigara ku mutima.

Mu kiganiro na Umuseke, Paccy yatangaje ko iyo aba ari nk’umuntu ucika intege atajyaga kuba agikora muzika. Ariko kubera inshuti n’umuryango we bamuhora i ruhande atigeze yiheba cyane aho agiraniye ibibazo na Licklick.

NTABWO MBYICUZA

YOOO

Return of HER MAJESTY

PACCY

Chorus:

Sinahindura uburyo ibintu mbibonamo

Umutima wanjye ntuzigera wicuza

Ohh oh oh oh oh oh NTABWO MBYICUZA *2

VERSE 1

Ndi mu nzira ngenda,kimwe nk’abandi ntumbereye aho ngana

Sinitaye ku babuze umukoro bagenzwa na twinshi sindi umwe mwamenye.

Nje gutarura ibyanjye byazimiye , byanyazwe

N’abigize abami,bakayobya abanjye,bakanduza byinshi ,bagasenya byinshi bakavuma utavumwa.

Wenda ntibari bazi aho bizagera

Bamwe bumvaga  ko wenda urupfu arirwo ruzaba igisubizo

LOOK AT ME NOW!!

Wumvaga ntazakura

Naguhaye hit ubura ubwenge uti NTABWO MBYICUZA

I can’t sleep( noooo!!!)

I’m working hard

Kuko abanzi banjye baryamiye amajanja.

Abanjye nasize ndabazi,niba utari umwe muri bo have sigaho ubwo ntitujyana.

Nutema igiti ukibagirwa  kurandura imizi yacyo

Uzitege  ko nigishibuka cyizasandaza byinshi

Ndi undi wundi,si ndi umwe wa kera

C’mon hhhahhahahhha yeah

VERSE 2

Hari ibyo mbona  nkabirebesha amaso nkahitamo kwinumira

Nti  wenda hari ubwo bazafunguka ,bakava mu buyobe

Iyi nzu ni nini hari abayibamo bibwira ko bazi ibiyirimo

Nyamara hari abari hanze yayo bazi byose

Hari abambona nk’igitambambuga kitazi ibyo gishaka

Nyamara ntibazi neza impamvu nisanze ahangaha

Hari kera bacyidushyiramo imigozi bagenda bakurura

Ubu twamenye ubwenge ducanye ku maso,

Nta mwanya w’impfabusa.

Nibazaga impamvu abenshi muri mwe mwayobye

Ibibi mukabyita ibyiza kumbi babibahaye ku gahato

Muhumure icyabuze cyagarutse  , nta buyobe

impamvu yanjyanye niyo ingaruye nanze icyayobya abanjye.

Nutema igiti ukibagirwa  kurandura imizi yacyo

Uzitege  ko nigishibuka cyizasandaza byinshi

Ndi undi wundi,si ndi umwe wa kera

C’mon hhhahhahahhha yeah

Bridge:

Wibazaga amaherezo yanjye

Wibwiraga ko nzahera burundu

Yeahhhh yaeah yeah

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Umwana ko akurwaranye bwaki, nawe uri mu itiku bite ?!

    • Wowe uzi Bwaki icyo ari cyo? Urabona Umwana arashishe ni Cyabitama nawe ngo ni Bwaki? Ahubwo vuga ko afite ijisho ry’Abarakare! Igihe cyose azahurira na SE nta buye rizasigara rigeretse ku rindi!!

    • ariko ubwo nkawe uvuze iki koko? if you don’t have anything nice to say, don’t say nothing at all.

  • Paccy ntukagambirire kugirira nabi uwaguhemukiye ahubwo shima Imana yakuvanye muribyo bibazo.

  • ubundi iyo ukoresha AGAKINGIRIZO, ibyo byose biba byarabayeho. Nyamuneka mujye mwirinda gushukishwa UDUHENDABANA
    However life goes on& the future is bright

  • paccy, you are going from hero to zero for sure….ko usanzwe ukundwa hano mu rwanda…ubwo bu beef utangiye wakicecekeye koko,….arega nabonye ahantu hose facebook,instagram…no mwitangazamakuru intero ari NTABWO MBYICUZA….banza ariyo ndirimbo ukoze ikagushimisha kuko izindi nta promo wigeze uzikorera. fata high ushoboye sistah

Comments are closed.

en_USEnglish