P-Fla ntabona Jay Polly mu bazima amubara mu bapfu
Hashize igihe bivugwa cyane ko Jay Polly na mugenzi we P-Fla bakora injyana imwe ya HipHop batajya imbizi, P-Fla yashyize hanze indirimbo irimo itangazo rimenyesha abantu ko Jay Polly atagihumeka umwuka w’abazima.
Murerwa Amani Hakizimana uzwi cyane nka P-Fla, nyuma y’igihe kitari gito agenda atangaza ko atishimiye uburyo yatandukanye n’itsinda rya Tough Gang yahozemo, ageze aho ashyira mu ndirimbo ye ko bamwe mu bahanzi bari muri iryo tsinda ko bapfuye.
Mu ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze yise ‘Turiho kubera Imana’, atangira agira ati “Ni saa 11:30 Am, tukaba tugeze mu mwanya wo kubika. Umuryango wa Gasana Theo, uramenyesha inshuti n’abavandimwe ko umuhungu we Tuyishimire Joshua yaraye avuye ku bintu muri iri joro ryakeye mu bitaro bya Muhima”.
Nyuma y’iri tangazo riri muri iyi ndirimbo ya P-Fla, benshi mu bakurikirana aba bahanzi basanga harimo ukwibasirwa gukomeye Jay Polly, aho bavuga ko ibi byerekana urwango P-Fla yaba afitiye Jay Polly.
Jay Polly akaba yirinze kugira icyo abivugaho, akaba avuga ko nta kintu afite yarenzaho ahubwo ko amategeko arengera ikiremwa muntu ariyo afite icyo gukora.
Umva iyo ndirimbo hano.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=41rbKmzNdio&feature=youtu.be” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Biragaragara ko uyu wifuriza jay polly gupfa ntabundi bwenge asigaranye ahubwo bazmujyane iwawa kuko ashobora kuba anica abantu, kandi jay polly nagira icyo aba uzaba yamwishe nuyu watinyutse nokubiririmba, gusa jay polly amureke ntamusubize ahubwo yifashishe amategeko. Sha ni p fla ufite ubwenge burutwa n’ubwikirondwe
ubuse wowe umututse ufite ubuhe bwenge? ko uri hanyuma ye ahubwo.
Ibi by’aba basore biyita abastars ndabona noneho bigeze kure! Uyu wabitswe natange ikirego maze uwamubitse ahure n’akaboko k’itegeko!!!
Ndabona uyu.Musore.p.fla.harikinti.kinini.apfa.na.Jay.polly.ahubwo.inzegozI.zumute kana zikore
Comments are closed.