P-Fla avuga ko ubuhanga bwa Riderman na Jay Polly butangana n’ubwe.
Murerwa Amani Hakizimana umuhanzi mu njyana ya HipHop uzwi muri muzika nka P-Fla, aratangaza ko ufashe ubuhanga bwa Riderman na Jay Polly ukabuteranya butapfa kungana n’ubwe.
Uyu muhanzi benshi bagenda bagereranya n’umuraperi w’Umunyamerika watabarutse witwaga 2Pac, yari amaze igihe aterana amagambo na Bulldogg nawe wiyita umwami wa HipHop, kuri ubu aravuga ko nta n’umwe banganya kurapa mu Rwanda.
P-Fla agira ati “Nta muhanzi n’umwe ukora injyana ya HipHop wageza ku rwego rwanjye, niyo wafata Riderman ugashyiraho Jay Polly ntabwo twanganya”.
Mu minsi ishize uyu muhanzi yari yashyize hanze indirimbo yakoranye na King James bise ‘Nisubiyeho’, abantu batangira kuvuga ko yaba agiye guhinduka dore ko ubusanzwe indirimbo ze yazikoranaga n’abahanzi bakizamuka barimo Gisa Cy’Inganzo n’abandi, mu gihe yatangazaga ko umuhanzi ukunzwe cyangwa ukomeye batakorana indirimbo.
Nyuma y’ibyo P-Fla yatangaje twagerageje kuvugisha Riderman nk’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane, telephone ye ntiyadukundira. Mu gihe Jay Polly we telephone icamo ntayitabe.
Umva indirimbo P-Fla yakoranye na King James bise ‘Nisubiyeho’
[youtube url=”http://www.youtube.com/watch?v=pLzqgYcwIuY” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ahubwo wowe ufite ikibazo mumutwe!!!! nigute ufata abantu babiri kandi babahanga ukabigereranyaho!!? ntarutugu rusumba ijosi, kandi ababiri bishe umwe, niko abanyarwanda bavuga nonerero, gesa ubwiyo ubwiyo ubwino ntiburera
njye nanjye si uko mfana cq nkunda hip hop gusa ahubwo ibi ndabivuga nkumuntu ushyira mu gaciro nkana reba hip hop nyarwanda yewe numuziki muri rusange, njye nemera ntashidikanya ko P-fla ari uwa mbere yewe akanikurikira nyuma ye mpabona ikinege cya hip hop aricyo Green P. gusa ntitukitiranye ibintu kk hip hop irimo ibice bitandukanye ,kk p-fla niwe wazanye gangstar rap kdi niwe ufie slinguin za hip hop kdi mvuze ko Jay Polly yensipirwa na P-Fla ntawantera ibuye.Murakoze
ubundi umuntiu nk uriya ajya kuvuga icyintu yabanje kugiterezaho so niba wowe vunva ibyo yavze atari byo binyomoze ntawakubbuza ariko ibyo yavuze ni ukuri
Comments are closed.