Digiqole ad

P. Bizimana yatunguye se amuririmbisha indirimbo yamuririmbiraga akiri muto

 P. Bizimana yatunguye se amuririmbisha indirimbo yamuririmbiraga akiri muto

Patient Bizimana yatunguye se amwibutsa indirimbo yakundaga kumwumvana kera

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana (Gospel) Patient Bizimana wakoze igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize yatunguye Se umubyara amuririmbisha indirimbo yitwa ‘Niba Uhoraho ari amahoro yawe’ yakundaga kumwumvana akiri muto.

Patient Bizimana yatunguye se amwibutsa indirimbo yakundaga kumwumvana kera
Patient Bizimana yatunguye se amwibutsa indirimbo yakundaga kumwumvana kera

Ni igitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi, gusa kamwe mu tutazibagirana ni ubwo Patient yatunguraga Munyaribanje leonard  umubyara akamuhamagaza ku rubyiniro akamuririmbira indirimo yakuze yumva aririmba mu rugo.

Patient  wari umaze kuzamura se ku rubyiniro yagize ati « Papa ndashaka kugukorera Surprise nta kundi nabigenza. »

Ati « Hari akaririmbo wakundaga kuririmba nkiri umwana nabyuka mu gitondo, nkumva ukaririmba, kavuga ngo ‘niba uhoraho’.”

Munyaribanje Leonard  wari wuzuwe n’ibyishimo yagize ati “ Ni koko avuze ukuri bavandimwe, kuva muri 1996 ari mutoya ari muri Ecole Primaire, akaza nimugoroba, akansaba kumwigisha iyo ndirimbo. »

Avuga ko ubwo Patient yabaga ageze mu rugo avuye ku ishuri yamusabaga kumwigisha iyi ndirimbo isanzwe iririmbwa muri Kiliziya Gatulika.

Umubyeyi wa Patient yakomeje avuga ko yamuririmbiye ibitero bitatu icya mbere kigira kiti « Niba Uhoraho ari amahoro yawe, Niba Uhoraho ari ibyishimo byawe, Komeza inzira watangiye wicika intege, Wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe. »

Uyu mubyeyi wa Patient wasobanuraga icyatuma aririmba iyi ndirimbo avuga ko ibi yabikoraga mu gihe babaga bategereje ko ifunguro riboneka.

Ati « Noneho kugira yumve (Patient) arindire nyina kuko arimo guteka noneho, ndamubwiye nti ‘mu buzima bwanjye bwose nziringira Imana, Nimbona ngiye gutsindwa nzambaza Imana, ni yo nyir’ubuvunyi, ni yo itanga imbaraga ubwo namenye ko inkunda nzajya nyihungiraho ni yo mukiro’. »

Akomeza agira ati « Noneho akihangana ariko akamubwira ibya Yezu Kristo, kuko Yezu Kristo yihanganiye Isi, ndetse akabwira abantu ati ‘muhumure ahasigaye niba uri umurwayi ndagufasha nkukize uhumure, noneho uri kumwe n’Imana ntacyo aba. »

Ngo Patient wabaga ateze amatwi iyi ndirimbo n’ibisobanuro byayo yabazaga se ikizamubaho naramuka arakariye mama we.

Umubyeyi we yakundaga kumushishikariza kuba hafi y’Imana nk’uko bikubiye mu gitero cya gatatu kiti « Nintegwa nkagwa mu cyaha, nzatabaza Imana, Nzikubita imbere yayo, na yo izambabarire, Insubize mu nzira maze ndonke agakiza,  Ubwo namenye ko inkunda, Nzajya nyihungiraho ni yo mukiro. »

Patient Bizimana wagaragaraga nk’uwasubiye muri ibyo bihe, yashimiye umubyeyi we wamurinze kujya mu nzira mbi.

Patient n'umubyeyi we bibukiranyije ibihe mu ndirimbo niba uhoraho
Patient n’umubyeyi we bibukiranyije ibihe mu ndirimbo niba uhoraho
Munyaribanje Leonard ubyara Patient yagiye agaruka ku bitero n'ibisobanuro byabyo
Munyaribanje Leonard ubyara Patient yagiye agaruka ku bitero n’ibisobanuro byabyo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Wow!!!! Ngiryo ituro ryiza ryu mubyeyi
    Ibi bikwerekeko kiriziya irera
    Nukuri nshimisha nuko abana baba gaturika bagaba amashami hose
    Byanshimishije ko utibagiwe ku isoko
    Kandi nifuzako nabo
    Muyandi madini bagaba amashami iwacu
    Tubereho twese gusingiza imana

    Ave Ave Ave Maria
    ????❤️❤️❤️❤️

Comments are closed.

en_USEnglish