Digiqole ad

Osama Bin Laden ni muntu ki ?

Osama mwene Muhammad, Muhammad mwene Awad bin Laden, azwi nk’ uwashinze  kandi akaba n’umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba Al-Qaeda akaba kandi yafatwaga  nkaho ariwe uhagagrariye iterabwoba ku isi , akaba yaravukiye I  Riyadh, muri Saudi Arabia harku ya 10/3/1957.

Photo: Osama Bin Laden

Osama Bin Laden Uyu mugabo warashwe n’igisirikare cy’ Abanyamerika  yarerewe kandi avukira mu muryango ukize kandi wubashywe. Akaba umwana  wa 17 muri 50 bababyawe na Mohammed Bin Laden, uyu akaba yari umwubatsi w’uruganda w’umukire uturuka mu miryango ya cyami ya Arabiya

Bin Laden, yavutse ku mugore uturuka mu gihugu cya Syrian, akaba yararerewe mu miryango ikomeye y’ abo   bita Wahhabi Muslim. Osama yize muri Arabiya Sawudite. Se akaba yarapfiriye mu mpanuka y’indege hari mu mwaka w’1967.

Nk’ umuyoboke w’ idini ya Islamu yemera kugira abagore benshi, Osama yarongoye umugore we wa 1 w’ Umusiriyakazi akaba kandi na mubyara we   yari afite  imyaka 17. Ubwo yari akiri ingimbi akaba yarabonanye   n’umujyanama we Abdullah Azzam, aho bafatikanyije kurwanya  ibitero by’ Abarusiya  (Abasovieti), bari barigaruriye Afghanistani aho Osama yashyizeho  ihuriro ryitwa Maktab Al-Khadamat aha rero ngo Osama akaba yarabifashijwemo n’ubutunzi yari afite aho ngo  bwanamufashije kugura intwaro  muri iyi ntambara.

Mu 1980  Osama yasubiye muri Arabia Saudite nk’umurwanyi w’intwari  (mujahideen hero), nyuma yo kunesha  Abarusiya, aho yanashize agatsiko k’ibanga ka Al-Qaeda, cyangwa se igicumbi.”

Ubwo Iraq yateraga igihugu cya Koweti hari  mu mwaka  1990, Arabiya Sawudite yasabwe na Osama ko abamujahidine   barinda iki gihugu ibi bitero  ariko Arabiya Sawudite yo iramuhakanira ahubwo ivugako  iziyegereza abanyamerika ngo bayiirinde ibi bitero bya Saddam Hussein.Uyu mugabo Osama akaba atarashimishijwe  no kuba Arabiya Sawudite yariyegereje Abanyamerika, aho yavugako ko ari ukuvogera ubutaka butagatifu.  Ubusanzwe iki gihuhu cya Sawudite kikaba gifite ahantu hazwi cyane nk’ubutaka butagatifu mu idini ya Islamu  nka Madina n’i  Maka.

Uyu mugabo  yaje kunyagwa ubwenegihugu  na leta ya Arabiya Sawudite, kandi zimwe mu nkunga yahabwaga zirahagarikwa, Bbin Laden yaje guhungira muri Sudani  mu 1992, aho yanajyanye n’ abarwanyi be (Abamujahideni). Bin Laden yaje gufatanya bikomeye n’umunyamisiri w’umwisiramu  wemera  ibyi intambrara ntagatifu Jihad, Ayman al-Zawahiri.

Ubwo intambara ntagatifu ya kisilamu  muri Misiri yageragezaga guhitana   perezida w’iki gihugu Hosni Mubarak, , hari mu 1995 uyu mutwe w’ abarwanyi  ba kisilamu ukaba nawo waraje guhungira muri  Sudan.

Bin Laden yaje gusubira muri Afghanistani aho yari arinzwe, n ‘Abatalibani baterwgwa inkunga n’ubutegetsi bwa   Mullah Mohammed Omar, aho Osama aho yatagatangaga  amahugurwa ya gisirikare kuri uwo mutwe al-Qaeda’s global jihad.

Tariki 7, 1998, niho haturikijwe ibisasu kuri ambasade z ‘Amerika I Dar es Salaam, Tanzania na  Nairobi muri  Kenya ibi biterio bikaba byarahitanye abasaga 200.

Nyuma y’ aho ibitero by’ indege z’Amerika byaje  kurasa ku birindiro bya  Bin Laden muri Afughanistani aha Laden akaba atarakomeretse namba.

Ibindi bitero  bifitanye uruhare n’umutwe  al-Qaeda n’ iby’ abiyahuzi byahitanye abantu 2000 b’ abasilikare ba leta  zunze ubumwe za Amerika mu gihugu cya   Yemen.

Bin Laden kandi yemejwe nk’uwayoboye ibitero by’ubwiyahuzi byo kuya 11 z’ukwezi kwa 10 mu  2001. Ibi bitero byasize amateka  bigahitana benshi bibereya ahari amazu  y’ubucuruzi World trade center  na Pentegone. Al queda ikaba yarigambye ibi bitero  nyuma y’aho Abanyemerika bakaba baragerageje kumuta muri yombi ahitwa  Tora Bora muri  Afghanistan gusa ntibyabashobokera  abaca mu ribona  hafi y’umupaka wa  Afghanistan na  Pakistani.

Igihembo cya miliyoni 25 z ‘amadolari kikaba cyari yaratanzwe ku muntu wese uzashobora kugaragaza  cyanga gutanga Osama yaba ari muzima cyangwa ari intumbi.

Laden bivugwa ko asize abana  basaga 26 yabyaye ku bagore batandukanye aho yabaye nko muri America, Arabia Saoudite, Soudan, Pakistan na Afghanistan.

Osama Ben Laden akaba yapfuye tariki  ya 2 /5/2011 arashwe n’ingabo zidasanzwe (Special Force) za America muri Pakistan ahita apfa nkuko byamejwe na president Barack Obama kuri CNN dukesha iyi nkuru.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

5 Comments

  • allah akbar,allah akbar,allah akbar

  • sawa sawa iminsi irabaze.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.
    allah akbar,allah akbar,allah akbar!!!!!!

    • cad quoi allah akbar?

Comments are closed.

en_USEnglish