Digiqole ad

Olivis ngo umushahara we wa mbere yakuye muri PGGSS IV yavuguruyemo inzu

Mugabo Olivis umwe mu bahanzi bagize itsinda rya ‘Active’ riri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, nyuma y’aho buri muhanzi ku kwezi aba agomba gufata umushahara ungana na Miliyoni y’amafaranga y’ u Rwanda (1.000.000 frw), we ayo yafashe bwa mbere yahise avugurura inzu abamo.

Mugabo Olivis wo mu itsinda rya  Active
Mugabo Olivis wo mu itsinda rya Active

Imwe mu mpamvu aricyo kintu yahise atekereza, ngo ni uko ariyo gahunda yari afite na mbere ataramenya ko bazajya muri PGGSS IV, bityo rero nta ngo nta kindi yagombaga gukoresha ayo mafaranga.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Olivis yatagaje ko, mbere yo kujya imbere y’abantu ngo uririmbe ukundwe bakwite umu star, banza urebe aho uturuka.

Yagize ati “Imwe mu mpamvu yatumye nshaka kubanza gutunganya aho ntaha, ni uko aricyo kintu cya mbere nari mfite mu mutwe na mbere yo kujya muri PGGSS IV.

Ntabwo nari nyobewe ko hari byinsh nari gukora cyangwa se ngo nyishimishemo, Ese ubwo nk’abafana bawe bagutunguye bakaza kureba aho utuye bagasanga uko usa imbere yabo siko aho uva hasa ubwo wazongera kujya imbere yabo ngo uri umu star?.

Kuri njye nicyo kintu nahereyeho nkora kuvugurura inzu ntuyemo, ubwo wenda andi nzabona nayo nzashaka ikintu kintu kihutirwa nyakoresha, naho kuvuga ko nasohoka cyangwa nkatembera, bizaba biza nyuma”.

Olivis yavutse ku itariki ya 25 Gicurasi 1988, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye akiririmba wenyine mu ndirimbo yise ‘Hitamo’, nyuma baza gushinga itsinda rya Active ari kumwe na Derek kimwe na Tizzo. Ubu akaba atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndabikunze cyane!!!! uyu mwana muzi ari uruhinja none abaye umugabo utekereza gukora igikorwa nkiki!!!!! ubu nzajya nvuga ko pt frere wa Nathalie na Grace ari umuntu w’umugabo rwose!!!

  • Big Up MY young Boy tukuri inyuma kuko bavunga ngo utazi iyo ava namenya iyo ajya uza bizirikane

  • olivis uri umuhungu wibiekerezo kbs njye mpise nkwemera

Comments are closed.

en_USEnglish