Digiqole ad

Obama yasabye Iran kubasubiza indege yabo bafatiriye.

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama kuri uyu wa mbere taliki 12 Ukuboza 2011 yatangaje ko igihugu cye cyasabye ko Iran ibasubiza indege y’iperereza itagira umupiloti yabo yafatiriwe na Iran.

Iyi ndege ya leta zunze ubumwe z’Amerika yafashwe n’ingabo zo  mu kirere za Iran ku wa 4 Ukuboza ikaba yari itaremezwa n’abayobozi ba Amerika ko yaba ari iyabo. “Twasabye Iran ku mugaragaro kudusubiza indege yacu”.  Hillary Clinton, akaba yongeyeho ko kubera imyitwarire idahwitse ya Iran biteze ko itazubahiriza icyifuzo cyabo.

Madamu Clinton akaba yemeje ko Washington ikomeje gushyira imbere inzira z’imishyikirano mu gukemura amasinde atandukanye bafitanye na leta ya Tehran. Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yongeye gusubiramo ko n’ibihano bikomeye biteganyijwe mu gihe Iran yaba ikomeje kuvunira ibiti mu matwi. Yagize ati: “Umurongo Iran ikomeje kugenderamo uteye inkeke kuriyo ubwayo ndetse n’akarere iherereyemo”.

Tehran ikaba yatangaje ko umutwe wayo w’ingabo ushinzwe ibyuma kabuhariwe bigenzura ikirere wataye muri yombi iyi ndege itagira umu piloti RQ-170 ubwo yinjiraga mu kirere cya Iran iturutse muri Afghanistan; iyi ndege ikaba yarayobejwe n’ingabo za Iran ikagushwa itangiritse cyane ku kibuga cy’indege cya Tabas giherereye kuri kilometero 250 uvuye ku mupaka w’ Afghanistan. Iyi ndege ishinzwe ubutasi ikaba yaragenzuraga ibigo bikorerwamo intwaro za kirimbuzi muri Iran ubwo yafatwaga.

Umwe mu badepite ba Iran yatangaje kuri television ya Iran ko iyi ndege igiye kwiganwa n’abasirikare babo.

Leon Panetta umunyamabanga w’ingabo za leta zunze ubumwe z’Amerika we yavuze ko Iran ntacyo ishobora kwivanira muri iyi ndege ikoze ku buryo budasanzwe.

Uwigeze kuba visi perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Dick Cheney we yanenze bikomeye ubuyobozi bwa Obama mu kiganiro yagiranaga na CNN ko peresida yari kuba yaratanze itegeko ryo kurasa iyi ndege ikimara kugushwa ku butaka bwa Iran kugirango abanya Iran batagira icyo aricyo cyose bakura kuri iyi ndege.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Iran bikaba nta mubano ushingiye kuri za Ambassade bafitanye, bakaba bajya bahuzwa binyuze kuri Ambassade y’ubusuwisi I Tehran.

Gael NKUBITO
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • ese ubundi koko iriya ndege abanya iran bakwikuriramo iki ko ahubwo barimo kwigerezaho?babaye batarashobora no gukora izisanzwe none bagiye guhera kuzitagira aba pilote?

  • Njyewe navutse numva bavuga Iran ikomeye buriya rero iriya ndege bazakora irenzeho cyane utekereje uburyo bayimanuye neza kandi nta mu Pilote .

  • ahubwo nibatayitanga, birabakoraho. hari habuze impamvu yo kuyitera none irabonetse hamahamwe iran bakubombaride.

  • njye ndabona ibi bintu bitazarangira gutya gusa.but iran ndabona izamenya amakuru USA yashatse kumenya.Iran iramenya amakuru iriya ndege yafashe ishobora no gutuma Iran yinjirira USA muri control kuko nubundi kumanura indege babanje kwica aho iyoborerwa muri america.

  • none se sha urabona abanyamereka badafite ubwoba bariho barabinginga ngo ntibayikora banza wibaze ukuntu yamanuwe urabona igisubizo

  • Biragoye kugira icyo umuntu atangaza ntakirakorwa.gusa mwihorere murebebengo umuriro uraka mubyukuri iriyandege yaguye hariya america ibishaka kugirango ibone motif yokugeraho gusa ikibabaje abaturage nibo bazabipfiramo.

  • nDEMEZA KO IYI NDEGE YAGUYE AMERIKA IBISHAKA NYUMVIRA UYU MUGABO ATI NTACYO BAKIVANIRAMO? IBI NI UKONGERA URWANGO KURI IRANI NYUMA TUZAYITERE WITH TENGIBLE PROOF HAAAAAAAAHAAAAA

  • njye ndabona iran yaguye mumutego wabanyamerika,nigurya bisenyeye WTC bakabeshyera OSAMA nawe agwa mumutego wokubyemera niba atari complot,bagdad baba barayinjiye,iraq ntuvuge petrol iracukurwa,kuki abanyamerika batayimanurira muri iran,harikindi kibyihishe inyuma?naho kuvuga ngo iran haricyo yakuramo simbiha amahirwe kuko ntakiyirimo nouvel ordre mondial igomba kugerwaho ibishyitsi bigomba kurandurwa.

  • abanya iran bageze kure muri technologie electronique!umva nawe iyo ndege ya cia itabonwa na radar!pentagone imenye ko aho ubu tugeze kw’isi ibihugu 5 na iran irimo aribyo bishobora kurwana bikoresheje iryo terambere.bararye bari menge!

  • Ubugabo si Ubutumbi!!!!!

  • AHA NUKO BIZA IYI NI MOTIF YA USA,NI NTANDARO GUGIRA NGO BIYENZE KURI IRAN,BAVOME YO PETROL,NO GUSHYIRAHO GOUVERNEMENT BISHAKIRA,IRYO KINAMICO RYO RIRASANZWE GUSA AMERIKA IMENYEKO ITAZAHORA IKANDAMIZA ABARABU KUKO N`UBURUSIYA NABWO NTIBACA UWAKA.AHA

Comments are closed.

en_USEnglish