Digiqole ad

Obama n’abagize Congress mu mugambi wo gukemura ikibazo cy’umwenda.

Nk’uko tubikesha Reuters, Perezida Obama n’abagize congress ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bararebera hamwe uko bakemura ikibazo cy’ umwenda Amerika ifite. Kuri uyu wa kabiri, abagize congress baturuka mu mashyaka yombi, hamwe na President Obama barakorana inama ya 3, yiga kuri iki kibazo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaturuka kuri icyo kibazo mu gihugu.

Perezida wa USA Obama
Perezida wa USA Obama

Ibice byombi ntibirumvikana ku buryo bwakoreshwa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo. Abo mu ishyaka ry’aba repubulika bo bavuga ko  kuzamura imisoro byagira ingaruka mbi ku bukungu, busanzwe budakomeye. Kuri ubu, ikibazo cyo kongera imisoro nicyo  gihanganishije impande zombi.Abashinzwe ubukungu baburiye congress ko hazaba ikibazo cyo kubona amafaranga yo gukoresha mu gihugu niba nta gikozwe mbere y’itariki 2 Kanama.

Abo mu ishyaka ry’abarepubulika  bakomeje kugira impungenge mu kwemera kuzamura umwenda bakageza kuri tiriyari 14.3 z’amadolari. Umwe  mu bakomoka mu ishyaka ry’aba Democrates aravuga ko hakiri igihe mu kureba uko bakumira iki kibazo, ariko kandi ko icyo gihe nacyo atari kinini.Niba ntagikozwe ngo iki kibazo gikemuke, ubukungu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bwasubira inyuma.

Obama arasaba ko tiriyari 4 z’amadolari  zashakishirizwa mu kongera imisoro mu gihe abo mu ishyaka ry’aba republicain bo bumva ayo mafaranga atarenga tiriyari 2 z’ama dorali.

John Boehner, uhagarariye abo mu ishyaka ry’aba republicains araza kuganira n’abo mu ishyaka rye kuri uyu wakabiri, mbere y’uko berekeza mu nana iza kubera muri Presidence ya Leta zunze ubumwe za Amerika izwi ku izina rya White House.

Umwe mu bakomoka mu ishyaka ry’aba republicain, yavuze kobazakomeza gusobanura ko  kongera imisoro bizagira ingaruka ku mirimo. Biteganijwe ko iyi nama ya gatatu iza gutangira saa cyenda na mirongo ine n’itanu zo muri Amerika (3:45 PM)

Umuseke.com

 

3 Comments

  • burya bakize baragujije bigeze hariya?cyangwa barigurije!ubwo bajya batuguriza ari uko bagujije!ni ubwiyemezi?turabaguriza aho bukera babone ayo bishyura.

  • umva sha rwabukwi,ibyo nibitekerezo byawe niko ubikeka.

  • ndi muri uganda I want to all of rwandan artist and especially t.i and lil wayne(u.s.a) murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish