Digiqole ad

Nyuma y’uko SAFI wo muri mu itsinda rya URBAN BOYS aguze imodoka NIZZO nawe ntiyaviriyemo aho!

Kuri uyu iki cyumweru ubwo abahanzi biteguraga kwerekeza ku Iburasirazuba aho PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR yakomereje, icyagaragaye ni uko itsinda rya URBAN BOYS baje aho bagombaga guhurira n’abandi kuri  EAP, aba basore bakaba baraje modoka ibatamenyereweho.

NIZZO
NIZZO

Umuseke.com twifuje kumenya nyirayo twegera aba basore badutangariza ko iyi modoka yo mu bwoko bwa CELICA ari iya NIZZO yiguriye nyuma y’iminsi itari myinshi SAFI nawe yibitseho imodoka yo mu bwoko bwa BENZ.

Icyagaragaye ariko nuko yaje itwawe na SAFI bikaba byarateye benshi kwibaza niba NIZZO atazi gutwara imodoka cyangwa aruko ntaruhushya rwo gutwara arabona.

 

Nizzo ati gusura urubaga Umuseke.com
Nizzo ati nkunda gusura urubaga Umuseke.com

Iyi niyo modoka ya NIZZO
Iyi niyo modoka ya NIZZO

Tubibutseko na SAFI nawe yayiguze atarabona uruhushya rwo gutwara imodoka akaba yararutsindiye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2011.Twakwibaza rero niba Humble Jizzo we atagiye kugura Lamborghini tumenyereye ku byamamare muri muzika.

MUZOGEYE Plaisir
Umuseke.com

18 Comments

  • hahaha birababaje kubona umuntu bavugako ari umuhanzi ukomeye aho mu rwanda akananirwa kugura imodoka imeze kuriya? none ntama cd agurisha? ntabitaramo akora? aha ndabona bigayitse? medi kabisa yakoze igikorwa cyo kwigendera akajya gushaka ubuzima kweli, kuko ibyubuhanzi mu rwanda ntacyo byamarira umuntu niba bananirwa kugura nimodoka nkaziriya ziba zaravuye kumasoko? birababaje cyanee, musika yacu ntakiyivamo kweli wabona abantu birirwa bavuga ngo ni star ntakintu uwo muhanzi agira nawe akunva ko ari byo akishyira hejuru ,,,

    • Ariko mwabana mwe ninde murimwe wibitsehi CD yaguriwe ahantu hazwi nko muri Librairie Caritas twese ntitugura izanditseho ngo DJ Mix n’ibindi? Ayo mafaranga se agera kumuhanzi? Ibyo nibicika umuhanzi azagira agaciro

  • Lamborghini ariko ntimugasetse imikara iriya na USA igurwa numugabo igasiba undi nkashwe abo ba Sugabo

  • bajyaga bavuga ko abahanzi bo mu rwanda nta kantu babona mu muziki bakora naho baba baduheza!keretse niba hari izindi business bakora.

  • kabisa njye nkunda arban boys,nabuze nuko twahura ngo dusuhuzanye.nifuza ko batwara PGGSS.Nibamenyeshe igihe tuzatangirira kuba amahirwe!!!!!!!!

  • Abahanzi bafite akantu byo si ibanga, muzika ni business ahubwo n’uko abanyarwanda batareba kure ngo bashore mo imari, buriya bralirwa yarebye kure, za tigo na mtn nabo bashyiremo akantu.

  • Sha buhor bhoro nirwo rugendo naho yagura igare ripfa kuba rivuye dans les fruits de ses efforts.Twe twese ko twirirwa tujya ku kazi se ninde ufite na velo moteri m bere yo kuvuga ngo yaguze imodoka ishaje. Ahubwo nibakomereze aho on ne saute pas du coq a l’ane et le temps est eternel nibirenze ibyo nashobora kuzabikora.
    Gusa mbisabire ikintu kimwe.On ne devient pas star parce que l’on copie iby’aha na hariya mais parce que on est orginal.

  • haaa!abahanzi bamaze koroherwa,amaherezo barakira tubayoberwe.

  • Well that’s a step forward for a rwandan artist, but I don’t think he should be showing off because,in all honesty, that car may be well older than him.

  • ebana byaba byiza n’abandi bahanzi batteye ikirenge mu cya safi ndetse na nizo

  • ohhhhhh!!!!!!!!!my gosh…..vry gud!!!!!!so fantastic.

  • Mukomerezaho BAGABOOOOOOOO!

  • ni byiza kuyigura pe,gusa udahubutse.ariko rero iriya modoka yaguze tuyizi mu mujyi wa kigali bakiri i Butare.

  • Nukuri pe!,ahubwo nabandi nibakopere bamenye kuzigama ubundi abahanzi bigaragaze.tnx

  • KOBONGOBO!!!!IRIYA NYIZI HAFI YA OKAPI IFITWE N’UMUDAMU NTAZI ARIKO NAWE YARI YARAMUNANIYE IRANYWAAAAA!!!! YEWE SO AKWANGA AKURAGA IMODOKA YAMUNANIYE!!!!

  • PETIT IYO NI HOUSING WAGUZE NDAYIZI NEZA UZATA UMUTWE CYAKORA IBERANYE N’ABA STARS KWELI!!!

  • ESE AHO KUGURA INSTRUMENTS ZA MUZIKA MUBANJE KUGURA IBYANANIYE ABANDI PUUUU!!!!

  • a proud of guys kuba wiyeeje kugura imodoka instead yo kuzajya mutonda imironko paka saa 8 a so happy to hear the good thing from u naho ababasebya go ni iyakera u just leave them a side mwikoreze they will talk untill the world ends ahubwo congratulations i do love u guys muaah

Comments are closed.

en_USEnglish