Digiqole ad

Nyuma yosenyerwa nyakatsi birukanywe

Nyaruguru: Birukanywe mu macumbi, nyuma yo gusenyerwa nyakatsi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bari baracumbukiwe n’abaturanyi babo mu gihe basenyerwaga amazu ya bo ya Nyakatsi, kuri ubu batangiye kwirukanwa n’abari babacumbukiye nkuko byemejwe na bene kwirukanwa.

Aba baturage bo mu murenge wa Kivu ho mu Karere ka Nyaruguru basenyewe amazu ya nyakatsi muri gahunda yo guca Nyakatsi, bakaba baragiye bacumbikirwa n’abaturanyi babo, kuri ubu batangiye kwirukanwa n’ababacumbikiye. Uwase Beata umwe mu basenyewe inzu ya nyakatsi, ariko akaza gucumbikirwa n’umuturanyiwe avuga ko uwamucumbikiye yamusabye kumuvira mu nzu ye. Uwase avuga ko nyirukumucumbikira yamubwiyeko we n’umuryango we bagomba kuba bagiye gushaka aho baba bitarenze uku kwezi kwa Gatatu.

Agira ati : « jyewe ngo mu bo bazubakira sindimo kubareko ngo mfite umugabo ukiri muto ufite imbaraga zo gukora, nyamara nta bushobozi bwo kubaka inzu afite, ubwo rero sinzi aho tugiye kwerekeza kuko uwari uducumbikiye yadusabye kumuvira mu nzu. »

Mu gihe aba baturage bavugako bari kwirukanwa kandi ntaho kujya, umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nihoreho Angellique yatangarije umuseke.com ko baticaye ubusa mu gihe kiriya kibazo kitarakemuka.

Avuga ko bazafasha cyane cyane abatishoboye kurusha abandi na ho ngo abakiri bato bafite ingufu bagomba gushakisha uburyo bwo bakiyubakira, ubundi bufasha bukaza ari ukubongerera. Nihoreho agira ati : « Hari abantu bafite imbaraga bashoboye kuba bashyiraho umuganda wabo icyo bakeneye ari ubukangurambaga, bwo kubereka ko kuba muri nyakatsi atari ibintu bikwiriye umuntu ufite amaboko »

Uretse kuba ubu buyobozi buvugako buzagira abo bafasha, Angelique yongeyeho ko abari muri nyakatsi kandi bakavugako nta bushobozi bwo kwiyubakira bafite benshi bibera mu tubari, avugako bakwiye kwisubiraho ahubwo bagashaka uko bakwiyubakira, bakaba bahabwa amabati kuko leta yayatanze.

Umurenge wa kivu ni umwe mumirenge yari ifite inzu za nyakatsi nyinshi mu karere ka Nyaruguru kuko zageraga kuri 778 ubu abamaze kubakirwa bakaba bagera kuri 419, kuri ubu hakaba hasigaye izigera kuri 266 myinshi muriyo ikaba igizwe n’abashoboye kwiyubakira ariko bagikeneye ubukangurambaga.

Janvier Munyampundu

Umuseke.com

 

1 Comment

  • I don’t get this.Nonose babasenyera izo nyakatsi ntayindi alternative babahaye?

Comments are closed.

en_USEnglish