Digiqole ad

Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, NBA Africa irashaka kuzamura Basketball y’u Rwanda

 Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, NBA Africa irashaka kuzamura Basketball y’u Rwanda

Perezida Kagame yabonanye na NBA Africa

Nyuma yo kubonana na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ishyirahamwe ry’abanyaAfurika bakinnye muri Shampiyona ya Basketball muri America, ‘NBA Africa, bashyigikiye igikorwa cyo guteza imbere abanyaRwandakazi muri uyu mukino wa Basktball.

Perezida Kagame yabonanye na NBA Africa
Perezida Kagame yabonanye na NBA Africa

NBA Africa igiye gufatanya n’umuryango udaharanira inyungu ‘Shooting Touch’, waturutse i Boston muri Leta zunze Ubumwe za America, bateguye ibirori bya Basketball bizabera mu karere ka Kayonza.

Iki gikorwa giteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 19 no ku Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2016, aho imikino ya basketball ikinwa mu buryo butandukanye izabera mu Karere ka Kayonza, i Nyamirama, Rukara, Gahini, Rwinkwavu no mu yindi mirenge y’aka karere.

Umuyobozi muri NBA Africa, Kita Matungulu atangaza ko bahuye banaganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, tariki 14 Gashyantare, ubwo yajyaga kureba ‘All Star Games’ yabereye i Toronto muri Canada. Ngo byatumye batekereza kuri byinshi bakorera iterambere rya Basketball y’u Rwanda.

Matungulu yagize ati: “Twaganiriye nawe. Ni umugabo ukunda imikino. Ibikorwa bitandukanye NBA Africa igira, bigomba no kugera mu Rwanda. Twatangiye dukorana na Shooting Touch, kandi tuzakomeza kuza mu Rwanda mu mishinga itandukanye. Hari n’ibyo tukirimo kwigaho, tuzabatangariza ubutaha.”

Shooting Touch na NBA Africa bavuga ko bazanye ibikoresho birimo imipira n’ibindi byifashishwa muri uyu mukino w’intoki, bakaba barabikoze mu rwego rwo kuzamura uwo mukino mu rwego rw’abagore, cyane ko ngo bakirimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku Isi hose ku itariki ya 8 Werurwe.

Ibi birori bya Basketball biteganyijwe mu mpera z’iki yumweru, bizizihizwa n’imikino izabera mu karere ka Kayonza. Hazakinwa imikino y’abakinnyi batatu kuri batatu kandi ngo n’ababyeyi bo muri aka karere bafitanye umukino n’abana babo.

Ku munsi wa nyuma w’iyo mikino, abo bana baturutse mu Ntara y’Iburasirazuba bazareba umukino uzahuza APR BBC na Ubumwe BBC kuri Petit Sitade i Remera.

Lindsey Kittredge washinze 'shooting touch' (Ibumoso), Richard Mutabazi umunyamabanga wa FERWABA, na Kita Matungulu umuyobozi wa NBA Africa (iburyo)
Lindsey Kittredge washinze ‘shooting touch’ (Ibumoso), Richard Mutabazi umunyamabanga wa FERWABA, na Kita Matungulu umuyobozi wa NBA Africa (iburyo)

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni karibu rwose mu Rwanda muteze imbere uwo mukino maze dukomeze kunezerwa. Ibyiza byose Paul Kagame amaze kutugezaho ni ntagereranywa

Comments are closed.

en_USEnglish