Nyuma yo gukina na Rivers United, Rayon izategura ibikorwa byo kwibuka
Rayon sports iritegura umukino wa CAF Confederation Cup izahuramo na Rivers United. Nyuma y’iyi mikino nibwo izategura gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki 16 Mata 2017 nibwo Rayon sports yo mu Rwanda izahura na Rivers United yo muri Nigeria mu mukino ubanza w’ijojora rya gatatu ry’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup 2017.
Iyi kipe rukumbi yo mu Rwanda isigaye mu marushanwa ya CAF yatangiye kwitegura uyu mukino uzabera kuri Yakubu Gowon Stadium yakira abantu ibihumbi 30, kuko imaze iminsi ibiri mu mwiherero. Izahaguruka mu Rwanda kuwa gatanu tariki 14 Mata 2017.
Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier yabwiye Umuseke ko ikipe yiteguye neza nubwo imyiteguro yahuye n’icyumweru abanyarwanda bibukamo abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gakwaya yagize ati: “Imyiteguro yarakomeje ubu turi gukora ibya nyuma mbere y’urugendo. Abakinnyi bari mu mwiherero. Kuba turi mu cyumweru cyo kwibuka ntacyo byahungabanyije, kuko abakinnyi bacu bazi neza ibyabaye mu Rwanda. Bakomeza kubizirikana ariko bakanashyira umutima ku kazi.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y’iyi mikino bazategura gahunda yihariye yo kwibuka abazize Jenoside barimo 29 bakoraga muri Rayon sports (umubare ushobora kwiyongera uko amakuru akomeza gukusanywa).
Muri 2016 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, uyu mwaka nabwo iyo gahunda iteganyijwe mu minsi ijana yo kwibuka izasozwa tariki 4 Nyakanga 2017.
Abari abakinnyi: Innocent Kalisa, Charles Kayombya, Longin Munyurangabo, Anastase Buregeya (Masaka), Abba Hatangimana, Francois Kamali, Wellars Mugwaneza, Raphael Murekezi (Fatikaramu), Theodate Gakwaya, Cahrles Alias Belgo Gatwa, Twahirwa Twaha na Sefu.
Abakoze muri Rayon barimo abatoza, abaganga, n’abayobozi
Marcel Ramutsa, Benoit Mujejende, Carpophore Gatera, Janvier Rutagambwa, Anatole Ngizwenayo, Vianney Gatari (Terrible), Justin, Viateur Niyongira, Selesi Kayombya, Nyamwasa Francois, Innocent Gusenga, Jean Pierre Ntaganira, Ignace Rulinda, Fidele Mutaganda, Oscar Gasana, Aloys Muhikira, Dr. Jean Marie Rudasingwa, Nsengiyumva,
Roben NGABO
UM– USEKE