Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 7, Perezida Kagame na Kabila wa DRC barahurira Gisenyi

 Nyuma y’imyaka 7, Perezida Kagame na Kabila wa DRC barahurira Gisenyi

Kuri uyu wa gatanu, tariki 12 Kanama 2016, Perezida Paul Kagame arakirira mu Mujyi wa Gisenyi, mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo niwe wakiriye ku mupaka Perezida Joseph Kabila.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo niwe wakiriye ku mupaka Perezida Joseph Kabila.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda ‘Urugwiro’ byatangaje kuri Twitter ko muri ibi biganiro, ba Perezida bombi bibanda cyane ku mibanire y’ibihugu byombi, n’imikoranire y’akarere ibihugu byombi biherereyemo (regional cooperation).

Ku isaha ya saa tanu irenzeho iminota micye, Urugwiro rwatangaje ko Perezida Joseph Kabila yamaze kugera i Gisenyi.

Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Julien Paluku yatangaje kuri twitter inama nk’iyi yaherukaga tariki 06 Kanama 2009, imyaka irindwi yari ishize.

Ku mupaka aho ba Perezida bombi bahurira hashyizwe itapi itukura.
Ku mupaka aho ba Perezida bombi bahurira hashyizwe itapi itukura.

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Gisenyi, Rubavu aravuga ko kuva kuri uyu wa kane hari imyiteguro idasanzwe mu bijyanye n’umutekano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ku mupaka munini (grande barrière) wa Rubavu, uhuza u Rwanda na DR Congo hakozwe isuku ku buryo budasanzwe.

Ubwo Perezida Kagame na Kabila baheruka kubonanira mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye i Kigali mu kwezi gushize, amafoto yagaragaje ko baganiriye by’akanya gato.

Ibihugu byombi bimaze iminsi bibanye neza, nubwo mu myaka ibiri ishize habayeho gushyamirana ku mupaka wo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda.

U Rwanda na Congo bifite byinshi bihuriyeho byagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi mu iterambere bakeneye, na bicye bibitandukanya cyane cyane ikibazo cy’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda uba mu burasirazuba bwa Congo.

Ku mupaka ingabo z'u Rwanda zirahari kugira ngo zicungire abayobozi bombi umutekano.
Ku mupaka ingabo z’u Rwanda zirahari kugira ngo zicungire abayobozi bombi umutekano.

Perezida Kagame na Kabila bahuye ntibabura kuganira ku kibazo cya FDLR, ibibazo byo ku mipaka, itahuka ry’abahoze ari abarwanyi ba M23, imikorere y’umuryango wa CEPGL icumbagira, imishinga ibihugu byombi bihuriyeho nk’uw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi, n’ibindi binyuranye.

Ntibabura no kuganira cyane ku bihuza ibihugu byombi, nko koroshya ubuhahirane, koroshya urujya n’uruza rw’abaturage, kwinjira kwa DRCongo muri EAC n’ibindi byo hejuru ku rwego rw’abakuru b’ibihugu baganira.

Ku mupaka, Perezida Kabila yakiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye z'u Rwanda.
Ku mupaka, Perezida Kabila yakiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’u Rwanda.
Kabila yakiriwe mu cyubahiro cyinshi.
Kabila yakiriwe mu cyubahiro cyinshi.

Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, ndetse n’abandi bayobozi banyuranye, yahuye na Perezida Kagame.

Perezida Kagame yakira Joseph Kabila i Gisenyi.
Perezida Kagame yakira Joseph Kabila i Gisenyi.
Ku mafoto abayobozi bombi bagaragaye banezerewe ubwo basuhuzanyaga.
Ku mafoto abayobozi bombi bagaragaye banezerewe ubwo basuhuzanyaga.
Baraganira ku ngingo zinyuranye zireba umubano w'ibihugu byombi.
Baraganira ku ngingo zinyuranye zireba umubano w’ibihugu byombi.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, Perezida Kagame na Kabila baherutse guhurira muri Tchad, ubwo Perezida w’icyo gihugu Idriss Deby Itno yarahirira kongera kukiyobora.

Imbere ba Perezida Kabila, Kagame, Bashir na Kaguta mu irahira rya Perezida Idriss Deby muri Grand Hotl N'Djamena
Imbere ba Perezida Kabila, Kagame, Bashir na Kaguta mu irahira rya Perezida Idriss Deby muri Grand Hotl N’Djamena

Mu cyumweru gishize, Tariki 04 Kanama, Perezida Kabila yari yabonanye na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, mu Burengerazuba bwa Uganda, hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

Museveni na Kabila, baganiriye ku kurwanya no kurandura burundu umutwe wa ADF , gucyura abahoze ari abarwanyi ba M23 bari muri Uganda, gukemura impaka zishingiye ku mipaka, ibibazo by’umutekano n’ibindi.

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Banatwigire uko ibibazo byarangira burundu, tugasubira mu nka zacu i Mulenge

    • Abanyamurenge bose ubwenge bwabo busigaye buba amerika n uburayi. Gusubira muri izo nka n ibyo wivugira. Wava kumashanyarazi ngo ujye kuba mubuzima bwa noire blanc urya agatimbo n urukorongwe.

      • Mumbarize ra ! Abanyamulenge mwahawe amashule muriga, muhabwa akazi mu bigo bikomeye abandi babafasha gushinga ibigo byabo, none nawe ngo musubire muri ririya shyamba.

        Abakobwa banyu barasirimutse ubugoryi bwabashizemo baradefriza bakitukuza ugasanga ni sawa, abasore ubu ntiwarora basigaye bambara suite na cravate bakarya ingurubec basomeza amstel, barangiza bagacyura inkumi muri carina E, nawe ngo musubire mu ishyamba. Ibintu byaciyemo, abana ubu bashiriye Europe na USA, za nzanga za autism bazisize mu bigo bizirera nawe ngo musubire he ?

        Kagame mushatse mwajya mubyuka mukanyura iwe mukabanza kumuramya kuko yabavanye ibuzimu abahindura abantu bazima.

      • Ntaheza nkihanyu. Kandi ntacyizacyomuhungiro cyane cyane kuba impunzi mubihugu bya Africa. Birunvikana niba abanyamurenge bifuza uburayi n’ America nuko baziko bahabona kubuzima buruta ubwo habayeho mu Rwanda. Urense nabanyamurenge uwaha abanyarwanda bari murwanda uburyo bwo kwimukira USA nuburaya ndakekako umubare utarimuke wakwimuka. Ariko ababonyamurenge uwabahitishamo ibintu bibirigusa, hagati yokubona amahoro iwabo bagataha cyangwase kuguma mubuhungiro mu Rwanda ndunva abafite ubwenge bahitamo amahoro iwabo kuko ntaheza nkiwanyu.

    • Yego sha Kaka babirebe tujye mu bikuyu ça nous manque!!!

  • Birimo biraza! Erega n’ubundi ntacyo abaturage bapfa! NGO IMINSI ITEKA INZOVU MU RWABYA! Kabila arimo kubyitwaramo neza, ahanuza abakuru, kuyobora igihugu si ugushinyika, bisaba n’ubwenge. Erega maye DRC iritegura amatora kandi ibyabaye i Burundi, Uganda mu bijyanye n’amatora bikwiye kuba bimuha isomo. Mu Rwanda nta kibazo cy’amatora tuzagira kuko tumaze kumenya ikidufitiye inyungu kuruta indyane zidafite ishingiro za ba gashakabuhake.

    Courage Kabila jya ubaza abakuru!!!!!

    • buntu ntabwo ari KABILA NI President KABILA wige kubaha abubashwe.

    • Ntabwo yitwa KABILA Joseph, yitwa Hypolyte KANAMBE. Kabila ni akabyiniriro mbese ni a.k.a.

  • Na Nkurunziza ajya kugira ibibazo yabanje kuza kugisha inama I butare nawe Naze bamubwire arasanga aba congoman bakamejeje niba ushaka.

  • Mwana Kabila jye nsanzwe nkwikundira nkunda ukuntu uhora umwenyura bigaragara ko ufite umutima mwiza!!!!Ngwino Mzee wacu akuvungurire ku mpano Rurema yamuhaye ubundi nawe uteze abakongomani imbere ntawusigaye inyuma

  • Congratulanz to our leaders. Umubano mwiza na ibihugu bituranyi ni intambwe y’iterambere kuko ituma ubucuruzi butera imbere bityo twese tugahahirana.

  • Ibinibyiza cyane Leta yacu irigukora. Gushaka ubushuti nabaturanyi nyako bisa rwose. Igihugu cyacu twongeye kugisaba rwose ngo nibagerageze babaneneza nabaturanyi babo. Kuko nibatwifuza iterambere munganda, service nubuhahirane tugomba kubanza tukabana neza nabaturanyi bose ubundi tukabona amasoko yibicuruzwa byacu. kd ndaziko Urwanda rwabishobora kko rwabashije kubanisha abanyarwanda ntabwo rwananirwa kwihanganira abaturanyi nubwo twaba tutumva kimwe nibyo bifuza gukora. so long as biduhesha amahoro nabo. Mr H.E Paul we love, we trust you, big up so that we may prosper. Long Live H.E PK

  • Kabli amaze kumenya ubwenge kabisa!! ngwino umusaza aguhe kumpamba uzajyana mu matora .

  • cette rencontre est vraiment très appréciable. wonderful meeting. We are very happy,rwandan and congolese, nous sommes très contents peuple Rwandais, peuple Congolaise.

  • Yeah!! Akugire inama umusaza ukuntu yabonye referandumu yuduseke!!! Aliko wowe niba uzakoresha inkooko sinzi

Comments are closed.

en_USEnglish