Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 20 ku bacitse ku icumu ngo ibikomere biracyari bibisi

Ni mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo ku rwibutso rwa Nkuzuzu ahashyinguye imibiri y’abantu igihumbi managatanu na mirongo icyenda (1590); mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse yavuze ko yumva jenoside yarabaye nk’ejo kuko ibikomere byayo bikiri bibisi.

Kuri bacitse ku icumu ngo bumva jenoside yarabaye nk'ejo hashize
Kuri bacitse ku icumu ngo bumva jenoside yarabaye nk’ejo hashize

Mutabaruka ni umwe mu bacitse ku icumu bo muri uyu murenge mu buhamya bwe buteye agahinda guhera muri 1959 nibwo yagizwe imfubyi naho muri 1994 yicirwa umugore n’abana. Muri ubu buhamya yerekanye ko abatutsi batangiye gutotezwa no kwicwa guhera kera ariko hategurwa jenoside yaje kuba muri Mata 1994.

Akiri muto yabujijwe kwiga amashuri arakubitwa aratotezwa we n’umuryango we; bimuviramo kwimuka agirango nibura arahunze ariko yasanze hose ari kimwe; muri Mata 1994 yirutse imisozi abunda bunda mu bihuru abaturanyi bamwirukankana abamufashe akabaha amafaranga bakamukubita bakamugira intere.

Yaje gutabarwa n’inkotanyi arongera ariyubaka ubu mi umugabo ufite urugo urera abana be yasigaranye nyuma yo kwicirwa umugore n’abana muri jenoside, yakomeje avuga ko nubwo imyaka ibaye 20 ariko we yumva ari nkaho byabaye ejo hashize kuko agahinda yatewe no kwicirwa abe bashinyagurire ka muhora ku mutima.

Mutabaruka wiciwe abana n'umugore muri jenoside ngo ibikomere ngo ku mutima ibikomere biracyari bibisi
Mutabaruka wiciwe abana n’umugore muri jenoside ngo ibikomere ngo ku mutima ibikomere biracyari bibisi

Mutabaruka wiciwe abana n'umugore muri jenoside ngo ibikomere ngo ku mutima ibikomere biracyari bibisi
N’ikiniga kinshi Mutabaruka agahinda ko kwicirwa abe katumye atarangiza gutanga ubuhamya

Uhagariye Ibuka mu murenge wa Bumbogo Uwiduhaye Theodore, yatangarije abari aho ko abacitse ku icumu bitaweho bubakiwe amazu ndetse bakaba bahabwa ubufasha butandukanye ariko ko inzira ikiri ndende kuko abataragerwaho n’ubufasha bakiri benshi nabubakiwe jenoside ikirangira ubu amazu yabo aka arimo gusenyuka.

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Bumbogo Theodore Uwiduhaye
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Bumbogo Theodore Uwiduhaye

Theodore yatangajeko ari igitangaza kubona abana basizwe ari imfubyi barangije za kaminuza kandi bitarageze bibaho mbere ko umututsi yiga akaminuza.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Hon. Murumunawabo Cecile mu ijambo rye yahumurije abacitse ku icumu avuga ko kuba bagikomeye, biyubaka  ndetse bafite umutima wihangana unababarira bigaragaza ubutwari bwabo budasanzwe, kuko bataheranwe n’agahinda. Yakomeje abwira abakoze jenoside ko icyaha bakoze kidasaza abakangurira  guhinduka abanyarwanda b’ukuri.

Hon. Mukuruwacu Cecile avugako abacitse ku icumu ari intwari kuko babashije kubabarira
Hon. Murumunawabo Cecile avugako abacitse ku icumu ari intwari kuko babashije kubabarira

Bumbogo bwa Nkuzuzu yarizwiho guturwa n’abatutsi benshi, bakaba barishyize hamwe bamaze kubona ko interahamwe zatangiye kubica barema umutwe barazirwanya baranzinesha kugera ubwo zatabaje abasirikari bo mu kigo cya Kami akaba aribo baje babamijamo amasasu abandi barabatema.

NTAGANZWA JMV Umunyamabanga nshingwa bikowa w'umurenge wa Bumbogo  abwira abari aha amateka ya Bumbogo bwa Nkuzuzu
NTAGANZWA JMV Umunyamabanga nshingwa bikowa w’umurenge wa Bumbogo abwira abari aha amateka ya Bumbogo bwa Nkuzuzu

Abana bafite ababyeyi babo bashyinguye muri uru rwibutso ubu barabyirutse aho benshi barangije kaminuza abandi barubatse; batangirije UM– USEKE ko bakomeje ubutwari bwo kuba imfura no kwiyubaka aho bibumbiye mu muryango umwe bagamije witeza imbere no kurwanya ubwigunge.

Abana bafite ababyeyi babo bashyinguye mu Rwibutso rwa Nkuzuzu
Abana bafite ababyeyi babo bashyinguye mu Rwibutso rwa Nkuzuzu
Photo: Dydine UMUNYANA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mukomere mwese ariko kandi dufite icyizere kuko mwe masigaye mukomeye. Muri beza disi muteye impuhwe courage

    • Woow! Murakeye, muri beza, smart,…. Mukomere rero! Intambwe mwateye niyo yari ikomeye. Twavuye mu maboko yabakozi ba shitani, Twavuye mu icuraburindi ryatewe nabo twahaye amata, abo twagiriye neza mu buryo bwose bushoboka. Icyizere dufite kiruta icyabo, dushyiremo imbaraga kurushaho, twiyubake kurushaho icyuho baduteye kizamarwa natwe kdi tuzabaho neza. Friends Ibisebe birababaza ariko birakira. Inkovu zizasigara ni ikimenyetso, muhumure inkovu zacu ni ikimenyetso kitazatwibagiza ubugome bwa bariya batindi. Dukomere kdi turusheho kwiyubaka. Imbere hacu niheza, Ndabona ibyiza bidutegereje…… blessings to the  New Generation, Stay strong, stay eager your best is yet to come…..

  • Imana Ikomeze uriya musaza Mutabaruka afite amateka ateye agahinda!!! kandi ndasaba Leta ko yazakurikirana urubanza rw’abishe abe bakidegebya; kandi ndashimira umuseke kuri iyi nkuru.

  • ohhhhhhh mwihangane cyane kandi mujye musenga IMANA niyo yonyine yabakiza ibikomere ,imibabara niwe byose,urubyiruko murakeye disi ikimwaro kubabahekuye.komera Rwanda n’abakwifuriza ubuzima bwiza.

  • Woow! Murakeye, muri beza, smart,…. Mukomere rero! Intambwe mwateye niyo yari ikomeye. Twavuye mu maboko yabakozi ba shitani, Twavuye mu icuraburindi ryatewe nabo twahaye amata, abo twagiriye neza mu buryo bwose bushoboka. Icyizere dufite kiruta icyabo, dushyiremo imbaraga kurushaho, twiyubake kurushaho icyuho baduteye kizamarwa natwe kdi tuzabaho neza. Friends Ibisebe birababaza ariko birakira. Inkovu zizasigara ni ikimenyetso, muhumure inkovu zacu ni ikimenyetso kitazatwibagiza ubugome bwa bariya batindi. Dukomere kdi turusheho kwiyubaka. Imbere hacu niheza, Ndabona ibyiza bidutegereje…… blessings to the  New Generation, Stay strong, stay eager your best is yet to come…..

Comments are closed.

en_USEnglish