Digiqole ad

Nyuma y’amezi 2 gusa Loscuito yavuye muri Rayon Sports

Amakuru ava muri Burkina Faso aremeza ko Jean François Losciuto watozaga ikipe ya Rayon Sports muri iyi week end umuhagarariye yasinye amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya ASFA-Yennenga yo muri kiriya gihugu.

Ubwo yageraga i Kigali mu mezi abiri ashize
Ubwo yageraga i Kigali mu mezi abiri ashize

Umutaliyani Giovanni Marchica umuhagararira niwe wasinye ku masezerano nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Losciuto wageze mu Rwanda tariki 19/07/2014 hari amakuru yavugaga ko atishimiye uko yakoranaga n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports mu minsi ishize, cyane cyane mu byo kugura abakinnyi.

Eddie Komboïgo utoza ikipe ya ASFA-Yennenga y’i Ouagadougou yavuze ko bahisemo gusinyisha umutoza mushya ndetse ngo uyu mubirigi basinyishije azagera mu gihugu cyabo kuwa gatatu cyangwa kuwa kane.

Jean François Losciuto yavuze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yerekeza iwabo mu Bubiligi abiye ikipe ya Rayon Sports ko agiye gukemura ibibazo byo mu muryango azahita agaruka.

Losciuto yaje gutoza mu Rwanda avuye muri Togo, yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports mu mpera z’ukwezi kwa karindwi.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Gukinisha abakinnyi ba rayon byari byaramunaniye. Rayon ifite abakinnyi beza ariko uyu mutoza yabakinishaga nabi niyigendere rwose. Rayon yari isigaye ikina umupira nk’uwa SEGITERI.

  • nagende ikitabuze ku nsina ni amakoma!

  • Aba batoza baba baje kwishakira CV

  • Arikose Reyon ifite ikihe kibazo konta mutoza bamarana kabiri!!!!! Oooh reyon mwarasebye kabisa ….mugabanye kureba ibitabareba mwite kubatoza banyuuu ataribyo muzagaragara

  • Mu gifaransa baravuga ngo “bon debarras!”
    Na Gomez yaragiye ubuzima burakomeza nkaswe iyi fotocopy yari yarananiwe guhagarika ikipe mu kibuga kandi ayifite imbere ye.

  • Rayon yacu ifite ibibazo ni batitonda abo bayobozi bacu bakuru tuzarangiza turi abanyuma. Akajagari gakomeye muri iyi kipe ya gikundiro dukunda alas gashenyi izarangira nka nyomberi. Twubake ikipe mu buryo bwose wana!

  • Ikipe yubakiye ku kajagari gusa gusa gusa !!

Comments are closed.

en_USEnglish