Digiqole ad

Nyuma ya TIGO na MTN hategerejwe indi sosiyete y’itumanaho

 Mu rwego rwo kuzamura imibare y’ abanyarwanda bakoresha telephone zigendanwa, ikigo cy’ igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA) kiravuga ko hari gahunda yo guha uruhushya indi societe ya 3 yashaka gukora ibijyanye n’ iri tumanaho imbere mu gihugu.

Telecommunication Companies

Mu minsi ishize, nibwo urukiko rw’ ubucuruzi rwemeje ko societe Rwandatel yakoraga ibijyanye n’ itumanaho rikoresha telephone zitagendanwa ndetse n’ ibijyanye na connection ya internet iseswa.

Iri seswa rikaba ryaraje nyuma yo kwamburwa uburenganzira bwo gukora ibijyanye na telephone zigendanwa, bitewe no kutubahiriza inshingano zayo nk’ uko ikigo RURA cyabisobanuye.

Ubu mu Rwanda hasigaye societe ebyiri gusa zikora ibijyanye n’ itumanaho rigendanwa. Nonese rya higanwa rirushaho kugaragara no kugirira akamaro abakoresha izi telephone iyo abacuruza ibijyanye n’ itumanaho ari benshi riragana he?

Francois Regis Gatarayiha, ni umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa bifitiye akamaro igihugu. Avuga ko hari gahunda yo guha uruhushya indi societe yakora ubu bucuruzi. Yagize ati: “tumaze iminsi tureba niba iki aricyo gihe cyiza ngo dushake uburyo twaha uruhushya (license) indi societe ya gatuta yakora ubucuruzi bw’ ibijyanye na telephone zigendanwa

Mu rwego rwo kurushaho kunoza ibijyanye n’ itumanaho rigendanwa mu gihugu, ikigo RURA ngo kiri gutekereza uburyo ikiguzi ibigo byishyurana iyo abafatabuguzi bahamagaranye cyasubirwamo kuko igiciro kiriho gisa naho kitajyanye n’ igihe.

“Ubu ibiganiro bigeze kure ku bijyanye n’ uko igiciro gicibwa abafatabuguzi b’ amasosiyete atandukanye iyo bahamagaranye ubu kiri kuri 40 cyasubirwa kuko kitakijyanye n’ igihe urebye aho ikoranabuhanga rigeze. Turateganya ko ibi byaba byashyirwe mu bikorwa bitarenze impera z’ uyu mwaka”. Regis Gatarayiha.

JN. Mugabo
Umuseke.com

19 Comments

  • bazane izindi nk, eshatu turahendwa cyane

  • ibi byaba ntako bisa kuko aho rwandatel yafungiye,ibiciro byariyongereye cyane,none haje indi compagn byakongera bikagabanuka

  • Nukuri koko sosiyete 2 gusa ntizihagije namba.

  • nibazizane kabisa dore ko mu bindi bihugu bya eater africa usangayo ama companies arenze abiri. hari za vodacom cyangwa se uvuvuge vodafone igihangange kw,isi mw,itumanaho hari za zantel n,izindi nyinshi.murakaza neza mwa ma sosiyete mashya mwe!

  • tugiye kongera twivugire twongere twiyubakire ingo zari zimaze gusenyuka kubera ko tigo na MTN ntibyari bikigira promotion bitwihera byigize nyamuca gusa byari bigiye kuduca ku bakunzi

  • Igichiro bavuga cya Mirongo ine (40) cyarahindutse kandi cyatangiye gukoreshwa. Uyu mushakashatsi ntabwo yafashe umwanya ngo atohoze

  • rwose ibi nibyo turabishyigikiye na tigo yari itangiye kujya ibizana

  • nize rwose yari ikenewe peeeeee

  • yaje se wenda ko wenda MTN dore ko Tigo ntacyo iyihungabanyaho yareka kudukama do ko kutwiba yabirangije

  • None se sha urambwira iki ko RWANDATEL yanjye bayifunze.
    Sinzi, nigire ize itange akazi, ariko rwose njye Rwandatel nubi sim card zayo narazibitse,
    Ubwo niba ndi Imbwa ndamaze

  • wapi ahubwo mutubwire ko yamaze kuhagera, kuko yaratinze, ndavuga sosiete yindi ubundi hari hakenewe izindi nkeshanu byibuze.

  • Dukeneye izindi zirenze imwe kuko, zikiri eshatu hariho gahunda yo gutanga licence kuya kane ubwo rero ntabwo bagomba gutanga isoko ry’imwe ahubwo bakagobye kwinjiza nk’eshatu icyarimwe.
    sinon twasigaye inyuma mu gihe nta competition iragaragara mu Rwanda.
    thanks.

  • ahubwo iyo RURA iba itubwiye ko amasosiyete yahageze arenze imwe kuko imwe ntakintu kinini izamara rwose,ariko namwemujye mureba kweli,guhora kuri MTN itagira umu competitor icyo byadukozeho!nta terambere dufite muri telecommunication rwose,byibuze companies zigeze kuri 4 nibyo byiza cyane ko TIGO ubona yarazanye propblems za network

  • Uwaduha igisunika MTN

  • MTN wenda yacisha make dore kio yigize ishyano iyatwara uko yishakiye

  • mugerageze mwakire izindi zishoboka kuko MTN itumereye nabi cyane cyane mu byaro aho tigo itari.

  • bagiye kuzana i companyi ya zantel irigukorera muri tz ejo ministri witumanaho yari yayisuye byaba aribyiza ndagaswe!!!!!

  • Iyo societe irakenewe dore ko itumanaho rikeneye kugera kuri benshi kandi ku biciro bihendutse bityo iterambere rikihuta.

  • Tuzabibara tubibonye!

Comments are closed.

en_USEnglish