Digiqole ad

Nyuma ya Moto 11, ni inde uzegukana moto ya 12 ya Airtel Tungamoto?

 Nyuma ya Moto 11, ni inde uzegukana moto ya 12 ya Airtel Tungamoto?

Jean Pierre Imfurayiwabo mu byishimo byinshi ubwo yegukanaga Moto ya Airtel mu kwezi kwa cyenda

Buri mpera z’icyumweru muri 11 bishize umwe mu bafatabuguzi ba Airtel wasubije neza ibibazo byatangwaga yatsindiraga Moto muri Promotion yiswe Tunga ya Airtel Rwanda. Mu cyumweru gitaha moto ya nyuma nibwo izatangwa mu muhango munini wateguwe uzabera ku kicaro cya Airtel Rwana i Remera.

 Jean Pierre Imfurayiwabo mu byishimo byinshi ubwo yegukanaga Moto ya Airtel mu kwezi kwa cyenda
Jean Pierre Imfurayiwabo mu byishimo byinshi ubwo yegukanaga Moto ya Airtel mu kwezi kwa cyenda

Muri uyu muhango 11 begukanye moto ziheruka bazaba batumiwe nabo. Muri aba begukanye moto harimo umunyeshuri, umunyamakuru, umukanishi, umwalimukazi n’abandi basanzwe ari abacuruzi.

Indrajeet Singh umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airetel Rwanda avuga ko iyi promotion abafatabuguzi ba Airtel bayishimiye cyane kuko hari icyo moto batsindiye kugiye guhindura mu buzima bwabo.

Usibye abatsindiye moto, abandi bafatabuguzi ba Airtel benshi cyane batsindiye Airtime zo gukoresha kubera uko bagendaga bitwara mu gusubiza ibibazo babazwa mu mukino wa Tunga Promotion.

Indrajeet Singh ati “ Ubu hasigaye moto imwe yo gutsindira, turasaba abafatabuguzi bacu gukina bakagerageza amahirwe yo kuyegukana.”

Jean Pierre Imfurayiwabo wegukany moto muri iyi promotion yatangaje ko yakinnye kenshi akabona amanota akazamura amahirwe yo gutsindira moto.

Imfurayiwabo ati “Byaranshimishije cyane kwegukana moto muri Airtel Tunga Promotion.”

Mussa Hagenimana umunyeshuri mu ishuri rya Saint Andre nawe wegukanye Moto we ati “Nari maze ibyumweru bibiri gusa ngiye ku murongo wa Airtel, ntangira gukina umukino ariko byarantangaje cyane gutsindaira moto. Nubu numva ntarabyumva neza.”

Mussa Hagenimana ashyikirizwa Moto (ya munani mu irushanwa) na Ambasaeri wa Airtel Rwanda King James
Mussa Hagenimana ashyikirizwa Moto (ya munani mu irushanwa) na Ambasaeri wa Airtel Rwanda King James

Kugira ngo winjire mu mukino umufatabuguzi wa Airtel yohereza ubutumwa kuri 155 ubundi akaba yinjiye mu mukino aho agenda abazwa ibibazo abisubiza, ibisubizo byiza byongera amanota yo gutsinda, message y’igisubizo ni amafaranga 100, amanota wagize mu cyumweru ushobora kuyakomerezaho mu gikurikiye.

Kuri buri gisubizo kiza uhabwa amanota 50, waba wasubije utari kuri cyane y’igisubizo ugahabwa amanota 10.

Abantu batanu ba mbere bafite amanota menshi buri munsi bahabwa  Rwf2, 000 ya Airtime naho uwa mbere mu cyumweru akegukana moto, abamukurikiye bagahembwa ibindi.

Ubu haracyasigaye iminsi irenga 10 yo kugerageza amahirwe ngo wegukane moto isigaye muri iyi promotion.

Ntucikwe!

  Miss Rwanda Doriane Kundwa hamwe na Urayeneza Anonciata umwalimukazi wegukanye Moto ya cyenda muri Airtel Tunga Promotion
Miss Rwanda Doriane Kundwa hamwe na Urayeneza Anonciata umwalimukazi wegukanye Moto ya cyenda muri Airtel Tunga Promotion
Senderi International Hit  ambasaderi wa Airtel aha  Job Ndungutse moto yatsindiye
Senderi International Hit ambasaderi wa Airtel aha Job Ndungutse moto yatsindiye
en_USEnglish