Digiqole ad

Nyuma ya Jenoside ‘fashion industry’ mu Rwanda ihagaze ite?

 Nyuma ya Jenoside ‘fashion industry’ mu Rwanda ihagaze ite?

Hakym Reagan ahagaze mu iduka rye.

Nyuma ya Jenoside by’umwihariko mu myaka 10 ishize, uruganda rw’imideli mu Rwanda nibwo rwatangiye kwiyubaka cyane, ndetse na Leta igenda ishyiraho gahunda zo kurukomeza.

Imyenda ikorerwa mu Rwanda iri kugenda ikundwa uko umwaka ushize undi ugataha.
Imyenda ikorerwa mu Rwanda iri kugenda ikundwa uko umwaka ushize undi ugataha.

Bimwe mu byerekana ko Leta yagize uruhare runini mu kuzamura urwego rwa ‘fashion ‘ mu Rwanda nyuma ya Jenoside, harimo gufasha abashoramari batandukanye gushora imari yabo mu nganda zikora imyenda, inkweto n’ibindi. Ubu inganda zikora imideli nto n’iziciriritse ziragenda ziyongera.

Ubu kandi Abanyarwanda bari kugenda biga cyangwase bihugu ibijyanye no guhanga imideli kugira ngo barusheho kwiyungura ubumenyi bwabafasha guhanga udushya, Abanyarwanda bakareka gusuzugura ibikorerwa iwabo, dore ko abenshi bakiyumvamo ko umwenda mwiza kandi ukomeye ari uwakorewe mu nganda z’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika.

Umurerwa Josette wize ‘fashion technology’ mu  Buhinde ni umwe mu rugero rwiza rwerekana ko nyuma ya Jenoside hari ikizere Abanyarwanda biremyemo.

Umurerwa Josette aragaragaza imideli yahimbye.
Umurerwa Josette aragaragaza imideli yahimbye.

Uyu muhanzi ufite inzu y’imideli ‘Yozeta’ avuga ko nyuma yo gukura akunda ‘fashion’ yahisemo kujya kubyiga mu Buhinde kuko ariho hari amashuri abyigisha kinyamwuga.

Ati “Uko narushagaho gukura ni ko nakomezaga guha umwanya no gukunda ‘designing’ ndibuka ko nkiri mu mashuri yisumbuye nashatse kwiga ‘fashion designing’ ariko kuko mu Rwanda nta mashuri yari ahari yigishaga fashion, nahisemo kujya mu Buhinde kwiga ‘fashion technology’ kuko ariho nabonaga bashobora kunyigisha ibyo nifuza.”

Nyuma yo kuva mu Buhinde gukarishya ubumenyi mu bijyanye no guhanga imideli yahisemo kugaruka mu Rwanda gutanga umusanzu, yafunguye iduka ricuruza imideli ye mu 2015, ubu ni umwe mu bahanzi b’imideli batanga ikizere cy’ejo hazaza.

Hakym Reagan ni urundi rugero rwiza ku buhanzi bushingiye ku mideli, ubu ni umuhanga mu myambarire (stylist). Afite iduka ryitwa ‘HR Boutique Shop’ mu mujyi wa Kigali.

Hakym Reagan ahagaze mu iduka rye.
Hakym Reagan ahagaze mu iduka rye.

Yahisemo gukora ‘Fashion’ kuko ari ibintu yakundaga, abifataho amasomo muri Amerika maze yiyemeza kubikorera mu Rwanda.

Yagize ati “Ibyo kwambika abantu ndabikunda kuko nabitangiriye no kw’ishuri aho nigaga. Najyaga nkoresha imyambaro ku mudozi wanjye nayijyana ku ishuri abantu bakayikunda cyane. Ibyo byampaye imbaraga zo gukora kurenzaho. Nyuma yo gutaha mu Rwanda nagize igitekerezo cyo gufungura iduka ricuruza imyambaro yanjye.”

Usibye aba, hari n’abandi bahanzi b’imideli bagaragaza iterambere ndetse no kwiyubaka nyuma ya Jenoside barimo Sonia Mugabo, Dady de Maximo, Cynthia Rupari, Mathiew Rugamba, n’abandi.

Mbere ya Jenoside uruganda rwari ruzwi cyane mu Rwanda mu bijyanye n’imideli ni UTEXRWA n’ubu ikiriho.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish