Nyaruguru: Uruganda rw’i Mata rwiteranyiriza imodoka zikorera icyayi
Ntabwo ari VolksWagen igiye nayo kuzaza kuziteranyiriza mu Rwanda, i Mata ku ruganda rw’icyayi naho bagura ibikoresho binyuranye na moteri ubundi bakiteranyiriza imodoka zo kwikorera icyayi. Ngo ni umusaruro w’ubumenyi abana bari kuvana mu mashuri y’ubumenyingiro.
Bagura moteri, ibikoresho by’ubwubatsi by’ibyuma, amapine n’amabati yabugenewe maze bakiyubakira imodoka bashaka bitabahenze, bigakorwa n’abanyarwanda bize amasomo y’ubukanishi.
Kuri uru ruganda ruherereye mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru ngo kugura imodoka zikoreshwa muri iyi mirimo byahenda cyane niyo mpamvu batekereje gukoresha ubumenyi n’ibidahenze bakavanamo ikintu kibafasha.
Ubu bamaze guteranya imodoka imwe bakaba bari gukora n’indi yenda kurangira.
Yves Mungakuzwe umuyobozi w’uruganda rwa Mata avuga ko imodoka bateranya usanga zikomeye kandi zihendutse.
Ati “ ikindi kandi abazikora ni abana ba hano muri Nyaruguru bakoresha ubumenyi bafite kandi bagahembwa.”
Imodoka ikora iyi mirimo ngo bagiye kuyigura muri Kenya yabahagarara miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko iyo bateranyirije iwabo i Mata ngo ntigeza ku gaciro ka miliyoni 10.
Mungakuzwe ati “Izi modoka no mu nganda zikomeye urazibona ariko nanone tuyiteranyirije i Mata mu karere ka Nyaruguru cyaba ari ikintu kiza cyane twaba tugezeho.”
Izi modoka bikorera ngo zavanyeho burundu ikibazo cyo gupfusha icyayi mu gihe cyo kugitwara kuko ngo bashyiramo ibyangombwa byose baba bakenera mu gutwara icyayi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW