Nyaruguru litiro ya essence barayigura 1300 kubera ifungwa rya Station
Abakoresha ibikomoka kuri peteroli barimo n’ abatwara abantu kubinyabiziga bo mukarere ka Nyaruguru,barinubira ifungwa rya Station ya essence ibarizwa ku ga Centre ka Ndago, yatumye Essence igera ku 1300 mu gihe ahandi mu gihugu igurwa 1035 i Butare.
Iri funga ryatumye ubu muri kariya gace Essence igurishirizwa mu ma jericani ku giciro kinini, ibi byatumye ibiciro by’ingendo zerekeza i Nyarugu biva ku 1500 kigera ku 2000 kuri moto.
Iyi station ya ENES yari iri indago imaze ibyumweru 3 ifunzwe, abatwara za moto ari nabo batwara abantu cyane muri aka gace ndetse n’abagenzi usanga batumvikana kubera izmuka ry’ibiciro rishingiye ku ifunga ry’iyi station.
Karambizi Narcisse umumotari w’i Ndago ati : « twirirwa duserera n’abagenzi, kandi nabo bafite impamvu koko, leta nidutabare »
Iyi station niyo yonyine yabarizwaga mu karere ka Nyaruguru, REMA,ikigo k’igihugu cyo kurengera ibidukikije, niyo yasabye ko iyi sitation igomba kubanza kuvugururwa mbere yo kongera gukora, nkuko byemezwa na NKUNDIMANA Martin, umwe muri komite y’abikorera ku giti cyabo muri Nyaruguru, ari nabo bagenzuraga iyi station.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko ikibazo cyatewe nuko sosiyeti yacuruzaga ibikomoka kuri petrol kuri iyi station yahindutse, bityo ngo indi iyigiyemo igomba kubanza kuyivugurura.
Ubu essence iraboneka gusa i Butare, ikagera aho muri nayruguru mu majerikani, ari nabyo biri gutuma ihenda cyane muri aka gace, bikabangamira ingendo z’abahagana.
NGENZI Thomas
Umuseke.com
3 Comments
Murarangaye!
impanvu z’ifungwa ry’iyi station zirunvikana kuko hashobora kuvuka ibindi bibazo biturutse ku miterer mibi y’iyi stattion niba yari ishaje,habonetse uburyo buboneye bwo kugeza ku baturage essenc byaba ari amahire
nyaruguru se n’ikihe kintu kiza bakora uretse amatiku gusa cyakora hari abanyamoko(ubwoko) gusa,ishyari,gukangisha gufunga uwibeshejeho.