Digiqole ad

Nyaruguru: Ihererekanya bubasha.

Nyaruguru – Abaturage barasaba abayobozi bashya kwita ku bibazo bikibangamiye aka karere.

Nyuma yaho mu Rwanda amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze arangiriye, abatuye akarere ka Nyaruguru barasaba abayobozi bashya batorewe kuyobora aka karere mu gihe cya mandat y’imyaka itanu iri imbere, kwita ku gucyemura ibibazo bikibangamiye abaturage ndetse n’iterambere ry’akarere kabo muri rusange.

Ibi aba baturage bakaba barabitangarije umuseke.com mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye tariki ya 07 Werurwe 2011, hagati ya Felix Sibomana, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru ucyuye igihe na Habitegeko Francois, umuyobozi mushya w’aka karere.

Mukamunanira, umuturage muri aka karere ka Nyaruguru avuga ko nubwo hari ibyo abayobozi bacyuye igihe batunganyije, ariko hakiri ibindi bibazo bikibangamiye imibereho yabo ya buri munsi.

Ati: “Muri aka karere kacu harimo abantu batishoboye koko, babana n’ubumuga, abacyecuru, abapfakazi. Aba bose bakagombye gushakirwa ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).”

Musabyimana Thomas, nawe atuye muri aka karere ka Nyaruguru. Avuga ko aba bayobozi batowe bakagombye guteza imbere umwuga wabo w’ubuhinzi kuko ngo ahanini ariwo ubatunze.

Musabyimana ati: “Ubutaka bwacu burasharira cyane, bakagombye kutwegereza amafumbire mvaruganda ndetse n’amashwagara.”

Stanislas Kamanzi, minisitiri w’ibidukikije n’ubutaka mu Rwanda, akaba asanzwe anareberera aka karere ka Nyaruguru, agakurikirana ibikorwa byako, avugako aba bayobozi bashya bagomba kuyobora bashingiye ku mbaraga z’abaturage, ibitekerezo ndetse n’agaciro kabo, bijyanye kandi n’amahame y’uko umunyarwanda agomba gutera imbere.

Minisitiri Kamanzi ati: “Nyaruguru ntabwo ari akarwa, Nyaruguru ifatanye n’igihugu cyose, aba bayobozi bagomba gukorera abaturage bashingiye kubyo bifuza”

Mu Rwanda, amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze akaba yarabaye mu kwezi kwa kabiri, kuva tariki ya kane kugeza tariki ya gatanu Werurwe uyu mwaka 2011. Hakaba haratorwaga abayobozi bagomba kuyobora mandat y’imyaka itanu iri imbere, aya matora akaba yararanzwe n’ituze n’ubwisanzure nkuko komisiyo y’amatora yabyemeje.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish