Digiqole ad

Nyanza: Umugabo yatwikiye mu nzu umugore n’umwisengeneza we barakongoka

Polisi mu Karere ka Nyanza yataye muri yombi umugabo witwa Gashugi  ukekwaho kwica no gutwika uwari umugore we n’umwana yari abereye nyirasenge.

Umogore n'umwana bahiriye mu nzu barakongoka

Umogore n’umwana bahiriye mu nzu barakongoka

Amakuru atangazwa na bamwe mu baturage batabaye ibyo bikiba avuga ko byabaye kuri uyu wa mbere kuya 11 Kanama 2013, ahagana mu saa tanu  z’amanywa  ubwo inzu y’ uwo mugabo yafatwaga n’inkongi y’umuriro bakeka ko yaba ari we wayitwitse.

Uwitwa Murengerantwari Alexis  watabaye mbere, avuga ko yumvise induru bavuga ko urugo rwa Gashugi ruhiye ahageze inzu yafashwe ariko  ngo Gashugi ari  we nyir’urugo yihagarariye ntacyo bimubwiye.

Murengerantwari  yatangaje ko yishe urugi ariko akabona  umugore  aryamye adakoma  byatumye bakeka ko yabanje kumwica mbere yo gutwika inzu.

Yagize ati “Umugore yari yatangiye gufatwa umusatsi  ariko atanyeganyega. Umugabo (Gashugi) yambwiye ngo tube turetse ngo ibyabaye byabaye.”

Abaturanyi bahuruye bumijwe n'aya mahano /Photo Muhizi

Abaturanyi bahuruye bumijwe n’aya mahano /Photo Muhizi

Akomeza avuga ko basanze akana k’amezi atatu  karerwaga na nyakwigendera  nako wa mugabo yari yabanje kukanigisha ibitambaro agashyira mu gikapu akajugunya mu  mirambizo y’igitanda yiciyeho umugore.

Nyakwigendera witwaga  Nyirangendahimana Emerita yareraga ako kana k’amezi atatu  yari abereye Nyirasenge nyuma y’uko nyina ukabyara yari afite ikibazo cyo mu mutwe byatumye bamujyana i Ndera nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Busoro Vedaste Mbarubukeye..

Abaturanyi ba Gashugi bavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku bushoreke aho ngo umugore yahoraga amushinja kubyarana n’undi mugore baturanye (batatangaje amazina).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Mbarubukeye Vedaste avuga ko baherukaga amakimbirane muri urwo rugo muri 2007 na 2008 ngo nyuma  yaho bari babanye neza. Avuga  ko ibyo kongera gushyamirana babimenye ubwo habaga aya mahano.

Ubuyobozi bwa polisi  mu Ntara  y’Amajyepfo  butangaza ko bwataye muri yombi uwo mugabo kugira ngo akurikiranweho  icyaha cyo kwica no gutwika akekwaho.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent Hubert Gashagaza avuga ko bagiye kumukorera dosiye  kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

DSC_0699

Umugore we nawe yahiye ariko bivugwa ko bose yabanje kubica

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Isi yararangiye byarakomeye koko

  • ariko Mana tabara isi yacu kuko igeze aharindi muka ndabona bitoroshye rwose, ibyahanuwe birimo gusohora.

  • Dukunda’ikinyamakuru umuseso ‘umusekekukombamenye ‘amakuruyiwacu ‘inyanza ‘amahorokubanyenyanzamurakoze

Comments are closed.

en_USEnglish