Digiqole ad

Abdoul Mbarushimana yasinye mu Magaju

Umutoza Mbarushimana Abdoul amaze gusinya amasezerano n’ikipe y’AMAGAJU, amasezerano azageza ku mpera za shampiyona y’uyu mwaka wa 2011

Umuseke.com wifuje kumenya impamvu umutoza Abdoul umunyerewe mu makipe akomeye nka Kiyovu, Electrogaz ndetse na Polisi arinayo iherutse kumusezerera , yafashe icyemezo cyo gutoza ikipe y’ AMAGAJU yagize ati: “Ntabwo ari ubushomeri bunzanye mu Magaju ahubwo amakipe yose tuyajyamo kugirango tuyateze imbere kandi twerekane nibyo dushoboye”.

Nkuko tubikesha umunyamabanga w’ikipe y’ AMAGAJU Bwana Gasana Richard uwari umutoza wa mbere mu Magaju ufite ukomoka i Kongo ariwe Masumbuko, yabaye umwungiriza wa Abdoul naho uwari asanzwe yungirije ariwe Kalisa Jean Paul bita Mourinho akaba yabaye umutoza wa Kade (ikipe y’abana).

Umutoza Abdoul bivugwako yahembwaga amafaranga agera kuri miriyoni imwe y’amanyarwanda yanze kugira icyo atangaza kubyerekeranye n’umushahara we mu Magaju , akaba ariko ngo yaba ariyo akurikiye kuko ngo yumvikanye n’ AMAGAJU nyuma gato y’uko yarari kuvugana n’ikipe ya Nyanza akayita ibiganiro bitarangiye.

Eddy Sabiti
Umuseke.com

en_USEnglish