Nyanza: Abaturage bangana na 14 % bavanywe mu bukene mu mwaka ushize
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 18, Nyakanga, 2014, Umuyobozi w’aka karere Murenzi Abdallah yatangaje ko bagabanyije ubukene muri uyu mwaka w’ingengo y’imari irangiye ku kigero kingana na 14%.
Muri iki kiganiro abanyamakuru bifuje kumenya umubare w’abaturage wavanywe mu bukene ubikesheje gahunda zitandukanye akarere kagenera abaturage bo mu byiciro by’ubudehe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yavuze ko muri uyu mwaka ushize bahaye imirimo abaturage bagera ku bihumbi 7 ari nayo mpamvu yatumye iki gipimo cy’imibereho myiza kizamuka kikagera kuri uru rugero rwa 14%.
Murenzi avuga ko usibye gahunda z’ubudehe zizamura abaturage, hiyongeraho na gahunda ya Gir’inka. Muri ibi bikorwa imiryango 1051 yorojwe inka ku miryango 1020 yari iteganyijwe korozwa mu gihe cy’ umwaka wose.
Uyu muyobozi yemeza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bifuza kubikuba nibura inshuro ebyeri.
Yagize ati:’’Twafashe ingamba ko buri mwaka tuzajya dusuzuma kugira ngo turebe abaturage biteje imbere ndetse n’abari mu cyiciro cya 3 n’icya kane by’ubudehe baba barasubiye inyuma’’
Mukamana Espérance utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yavuze ko yari amaze imyaka 3 ari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ariko ko yaje guhabwa akazi mu budehe asaba inguzanyo muri Banki bituma atera imbere, kuri ubu ngo yishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza, n’abana be akabishyurira amafaranga y’ishuri.
Imibare itangwa n’Akarere ka Nyanza yerekana ko abaturage 49,1% bari munsi y’umurongo w’ubukene, ubuyobozi bukavuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere hagiye gukorwa isuzuma riri ku gipimo kingana rishingiye ku by’ibyiciro by’ubudehe kugira ngo harebwe intambwe abaturage bamaze gutera kuva aho izi gahunda zose zigiriyeho.
Aka Karere kahawe na Leta ingengo y’imari ingana na miliyari 11 izakoreshwa muri mwaka w’ingengo y’imari wa 2014 - 2015.
Muhizi Elysée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
Mayor Abdallah uri umuntu w’umugabo cyane n’ibindi uzabigeraho! Courage.
Murenzi ni umuyobozi usobanutse amaze kugeza Akarere kuri byinshi turamukunda abaturage!
Murenzi ni umuyobozi usobanutse amaze kugeza Akarere kuri byinshi turamukunda abaturage!
Bravo ! Mais ubukene ntibushobora gushira kuko uvana umuntu mubukene hinjira undi mushya niyo capitalisme ariko nimugerageze mayor
Comments are closed.