Digiqole ad

Nyanza: Abafite ubumuga bwo kutumva baramagana ihezwa bagirirwa

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bwo kutumva wabereye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu,  uhagarariye Itorero ry’imbyino Nyarwanda ziririmbwa zikanacurangwa n’abatumva witwa Tumukunde Roger, yasabye ko ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo kutumva ryahagarikwa burundu.

(Ubanza ibumoso)Roger  Tumukunde avuza ingoma
(Ubanza ibumoso)Roger Tumukunde avuza ingoma

Uyu munsi wateguwe n’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva (RNUD) witabiriwe n’abafatanyabikorwa ba RNUD, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Meya w’akarere ka Nyanza ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: Abafite ubumuga bwo kutumva barasaba ko hahagarikwa ihezwa bagirirwa.”

Nko mu yindi minsi mikuru, abawitabiriye basusurukijwe n’imbyino ndetse n’imyiyereko itandukanye.

Ariko igitangaje ni uko imbyino zabyinwe kuri uwo munsi zabyinwe n’Itorero ry’abafite ubumuga bwo kutumva.

Tumukunde Roger uhagarariye iri itorero, ndetse akaba ari nawe uvuza  ingoma, afite ubumuga bwo kutumva ariko abasha kuvuga gahoro, yagize ati: “ Nubwo ntumva nshobora kumenya umurishyo mu mutima, iyo ndi gukoma nitegereza ababyinnyi maze nkabaherekeza.”

Naho umwe mu babyinnyi yagize ati: “Umurishyo nyarwanda utubamo, tuwumva mu mutima, bityo natwe tukabasha kuwubyina”

Ubumuga bwo kutumva buratandukanye, hari abumva gake(low hearing impairment) bityo iyo mu itorero harimo umuntu umwe wumva gake, abandi bamureberaho maze bakajyana.

Iri torero ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2000, ritangizwa n’abanyeshuri bigaga mu kigo cy’i Nyamirambo ndetse no muri HVP Gatagara(Home de la Vièrge des Pauvres de  Gatagara) ishami rya  Huye.

ri torero ryagiye ricika intege bitewe n’uko abaritangije bagiye bajya mu yindi mirimo. Uyu urikuriye niwe urimazemo igihe kuko we yarigiyemo muri 2002 ubu akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi(UR CoE)  ahahoze hitwa KIE.

Ubu barifuza kongera gukora ku buryo buhoraho, kuko buri wa Gatandatu bakora imyitozo kuri Maison de Jeunes ku Kimisagara.

Roger yagize ati: “N’ubwo dufite ubumuga bwo kutumva, turashoboye.”

Uretse kubyina, muri ibi birori hakozwe imyiyereko y’imideri(defilé des modes), aho abayikoze bari bambaye imyambaro gakondo. Ndetse n’imurikabikorwa  bitandukanye by’abafite ubumuga bwo kutumva.

Kuko ari abanyarwanda n'abanyarwandakazi bazi umurishyo w'iwabo b'ubwo batumva
Kuko ari Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bazi umurishyo w’iwabo n’ubwo batumva
Bamuritse ibikoresho bakura mu bukorikori bwabo
Bamuritse ibikoresho bakura mu bukorikori bwabo
Bakora amasanduku mu byuma, za Kandagira Ukarabe, imbabura,
Bakora amasanduku mu byuma, za Kandagira Ukarabe, imbabura, imidaho n’ibindi

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ariko nti binakwiye guheza abanyarwanda abo aribo bose ihezwa, ihohotera, ibyo hashize imyaka 20 twarabyibohoje kandi ukwo kwibohoza ni byaburi wese nta numwe ugomba guhezwa mu gihugu cye

  • hari aho bikiba se , ibyo mu Rwanda rwacu byaracitye abantu bose bafite uburenganzira bungana, rwose niba hari aho bikiba bigezwe mubuyobozi abantu byaba byaragaragaye ho guheza abafite ubumuga babiryozwe da

Comments are closed.

en_USEnglish