Digiqole ad

Nyampinga w’Uburasirazuba 2014 ni muntu ki?

Nyampinga w’Intara y’Uburasirazuba 2014 yitwa Akiwacu Colombe avuka kuri Gatari Vital na Mukankusi Immaculée, ni umwana wa kane mu bana batanu bavukana. Afite ikizere cyo kuba yaba Miss Rwanda 2014.

Akiwacu Colombe
Akiwacu Colombe

Yavutse ku itariki ya 31 Ukwakira, 1994, amashuri abanza yayize muri St Joseph ku Kicukiro aza kuyasoreza mu kigo cya APAPER na ryo riri muri Kicukiro, na ho amashuri yisumbuye icyiciro rusange yakize mu Byimana aza gusoreza muri Stella Matutina mu murenge wa Shyorongi mu Majyaruguru.

Umuryango wa Colombe utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, abana n’ababyeyi be. Yaje kujya mu Ntara y’Uburasirazuba kwiyamamariza kuba Nyampinga kuko ariho bari batuye mbere y’uko bimukira mu Mujyi wa Kigali.

Mu bintu byamushimishije kuva avutse ni uko yabaye Nyampinga,  zimwe mu nzozi yajyaga ahora arota kuva akiri umwana, si ubwa mbere rero yari agerageje kuba yakwitabira ayo marushanwa kuko mu mashuri yisumbuye na bwo yigeze guhagararira ikigo nka Nyampinga.

Akiwacu Colombe nyampinga w'Intara y'Iburasirazuba mu mwaka wa 2014
Akiwacu Colombe nyampinga w’Intara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2014

Muri we yumva inzozi ze ari uko azagera igihe agahagararira urubyiruko rugenzi rwe ku rwego rw’igihugu yaba abaye nyampinga cyangwa se mu bindi bikorwa bitandukanye kuko yakuze yumva yazaba umuntu uvugira bagenzi be.

Akiwacu Colombe mu buzima busanzwe akunda gusoma ibitabo byinshi bitandukanye, ikintu cya mbere akunda mu bintu bijyanye no kurya yikundira amata ndetse na Biscuit.

Aya ni amwe mu mateka ya Nyampinga w’Intara y’Uburasirazuba, Akiwacu Colombe urimo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Njye mbona uriya mukobwa mushiki wawa muhungu wari umuhanzi (umwe wapfuye aguye mu mazi),mbona ari Miss nyawe,ntago tuziranye ariko mbona agira imyitwarire rwose ikwiye…..undi wese uzamusimbura rwose azagerageze agenze nkawe.Cyangwa uriya tuzamurekereho yibere Miss w’igihe cyose nka Aishwariya wo mu Buhindi

    • Voilà!! wa Muhungu yitwaga “HIRWA”. Mushiki we kabisa njye ndamwemera.Ngirango umukobwa (Miss) y’u Rwanda yagakwiye kuba yitwara kinyarwanda koko yubahisha n’igihugu nk’iko nabonye uriya mwana abikora.

      • Imana imujye imbere nkuko yabikoze kuri Ester bible . umusige amavuta yayo aduhagararire rwose .tukuri inyuma Nyampinga Colombe

  • Miss Kicukiro…birasanzwe ku Kicukiro hajya hava ba Miss,na kera hari umukobwa wigeze kuba Miss w’u Rwanda wakomokaga ku Kicukiro,twamwitaga Miss Kicukiro,niba amahano yabaye mu Rwanda muri 1994 yaramusize mama simbizi,simperuka amakuru ye!

  • Aurora Umutesi se?,uriya mukobwa ko yihagaze kuri buri byose:ubwiza ,ubwitonzi,kwiyubaha,kubaha abandi,kwihesha agaciro,ubukristo …..sha byose!!! ntacyo yasigaje inyuma.

    • N’importe quoi!!!!!!!!

  • colombe congs kandi Imana izagufashe ugere ku nzozi zawe..

  • uyu ntakigenda naho abamiss babuze!!!bababa

  • NONE C KO ARI UMUNYA KGL YAJYEZE I BURASIRAZUBA GUTE? URUMVA KO BIMWE BAVUGA NGO NI SELECTION Z”INTARA ZOSE SIBYO!!!

  • kuva yaravuye muri kigali akajya muburasirazuba barayobya uburari ubwo niwe bashaka yuko azatambuka muzaba mureba.

Comments are closed.

en_USEnglish