Digiqole ad

Nyampinga w’u Rwanda 2015 ni Kundwa Doriane

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21, Gashyantare muri Serena Hoteli  i Kigali habereye umuhango wo gutora Nyampinga w’u Rwanda muri 2015. Iki gikorwa cyatangiye muri Mutarama ariko uko amajonjora yabaga niko bamwe bagendaga bavanwamo.

Ku ikubitiro binjiye bambaye imyenda gutya bamwenyura
Ku ikubitiro binjiye bambaye  gutya bamwenyura

Ku ikubitiro aya marushanwa yitabiriwe n’abakobwa barenga 120 baturutse mu Ntara zose z’u Rwanda.

Ku wa 10 Mutarama 2015 nibwo habaye igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Byabereye mu Mujyi wa Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa  baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru bahuriye  hagatoranywamo 5 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru..

Amajonjora mu Ntara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Rubavu ku tiariki ya 11 Mutarama 2015 muri Gorilla Hotel.

Mu Ntara y’Amajyepfo amajonjora yabereye mu Karere ka Huye ku itariki ya 17 Mutarama 2015 muri Credo Hotel.

Aya majonjora yakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana ku itariki ya 18 Mutarama 2015 muri East Land Hotel.

Mu Mujyi wa Kigali amajonjora yabaye  ku itariki ya 24 Mutarama 2015 muri Sports View Hotel  i Remera.

Amajonjora y’abakobwa 15 bagombaga kuzajya mu mwihererero wo kubategurira igikorwa nyamukuru cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda cyabaye ku italiki ya 7, Gashyantare 2015  cyabereye I Remera kuri Petit Stade.

Iminsi ibiri nyuma y’aho nibwo abakobwa 15 bajyanwe  mu mwiherero (Boot Camp) muri Kivu Serena Hotel.

Dore ibyo umukobwa wiyamamarizaga  kuba  Nyampinga w’u Rwanda 2015 yasabwaga:

. Kuba ari Umunyarwandakazi,
. Afite imyaka y’amavuko hagati ya 18 na 24,
. Kuba yararangije byibura amashuri yisumbuye,
. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Icyongereza cyangwa Igifaransa).
. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M,
. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65 Kg,
. Kuba atarigeze abyara.

Ibi byaje guteza Sakwe Sakwe hagati y’abanyamakuru n’abategura iki gikorwa Rwanda Inspirational Backup ariko byaje guhoshwa amajonjora arakomeza.

Kuri uyu wa gatandatu amajonjora nyirizina yatangiye biyerekana bambaye Kinyarwanda nyuma baza kubazwa ibijyanye na bimwe mu byaranze umuco nyarwanda cyane cyane bashingiye kubyo bari bambaye cyangwa bitwaje.

Intore Massamba niwe wabajije abakobwa ibibazo birebana n’umuco w’u Rwanda ashingiye ku byo bari bitwaje harimo inkangara, umuheto, imyambi, iningiri, umuduri, icwende, n’ibindi.

Umwe  muri wavukiye hanze ariko akaza gutaha vuba aha yashimishije abari aho mu Kinyarwanda cye kiryoheye amatwi avuga ko akunda gukoresha inanga nka kimwe mu bikoresho bya muzika nyarwanda ya kera.

Hakurikiyeho gusubiza ibibazo mu ndimi z’amahanga buri wese yifuzaga gusubizamo.

Batambuka  bambaye Kinyarwanda
Batambuka bambaye Kinyarwanda
Bamwe bafite inanga, abandi bafite inkangara, icwende n'ibindi bikoresho byerekana umuco nyarwanda
Bamwe bafite inanga, abandi bafite inkangara, icwende n’ibindi bikoresho byerekana umuco nyarwanda
Intore Massamba wari umwe mu bakemurampaka babajije abakobwa ibyerekeye umuco nyarwanda
Intore Massamba wari umwe mu bakemurampaka babajije abakobwa ibyerekeye umuco nyarwanda
Buri yasubizaga yifitemo ikizere kandi ubona avuga ibyo azi
Buri yasubizaga yifitemo ikizere kandi ubona avuga ibyo azi
Phionah asubiza ibibazo yabazwaga n'abamekurampaka
Phionah asubiza ibibazo yabazwaga n’abamekurampaka
Nubwo bamwe wumvaga batara ku ntego ariko muri rusange abakobwa bose babyitwayemo neza
Nubwo bamwe wumvaga batara ku ntego ariko muri rusange abakobwa bose babyitwayemo neza
Nubwo abenshi basubije mu Cyongereza hari n'abandi basubuje mu Gifaransa
Nubwo abenshi basubije mu Cyongereza hari n’abandi basubuje mu Gifaransa

Nyuma yo kwiherera abakemurampaka baje bavuga batanu batoranyijwe muri 15  bari bageze ku cyiciro cya nyuma:

Abo ni Nomero 13, Nomero 1, Nomero 16, Nomero 10 na Nomero 24.

Mbere yo kurobanura uwa mbere buri mukobwa yagombaga kuvuga umushinga afite naramuka atorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu minota itatu gusa.

Nomero ya mbere yagarutse  ku kamaro ku kwita ku bana batagira kivurira.

Uwakurikiyeho  Nomero ya 10  yavuze ko kubera ko u Rwanda rudafite umutungo kamere,  azashyira ingufu mu kongerera urubyiruko ubumenyi ngiro buzarufasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu binyuze mu gukoresha uburyo bwose babonye ngo biteze imbere.

Nomero  13 yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha iterambere u Rwanda rukeneye.

Ngo azibanda gushishikariza Abanyarwandakazi kwitabira ikoranabuhanga ngo kuko atari umwihariko w’abagabo n’abahungu gusa.

Number 25 ngo azihatira guteza imbere umuco nyarwanda kuko ari ipfundo ry’iterambere rirambye.

Ngo azibanda kuguhuriza urubyiruko hamwe arwigishe ibyarangaga umuco nyarwanda  wa kera hanyuma nabo bazawurage abazabakomokaho.

Uwakurikiyeho yavuze ko kimwe mu bintu azitaho ari ukurwanya uburaya n’ubwomanzi mu Banyarwandakazi.

Kuri we ngo ubusambanyi n’ubwomanzi mu Banyarwandakazi ni CANCER. Ariko ngo uburezi nibwo azifashisha aha bagenzi inama zatuma birinda ubwomanzi.

Miss photogenic(umukobwa wifotoje neza) yabaye Gihozo Sabrina

Miss Popularity Kundwa  Doriane,

Miss heritage ni Bagwire Keza Joanna ,

Miss Congeniality  Gasana Edina Darmen,

Igisonga cya kane  ni Mutoni  Barbine,

Igisonga cya gatatu  ni  Mutoni Ntarindwa Fiona,

Igisonga cya kabiri ni Akacu Linca

Igisonga cya mbere ni Uwase Vanessa

Nyampinga w’u Rwanda 2015 ni Kundwa Doriane.

Tumwe mu dushya twaranze iri rushanwa ni uko bapimaga uburebure bwa buri mukobwa bifashishije metero y’abafundi kugira ngo barebe neza niba buri mukobwa yari yujuje metero imwe na centimetero mirongo irindi z’uburebure.

Kimwe mu bintu byaranze nanone iri rushanwa ni uko  hari bimwe mu bitangazamakuru byimwe uburenganzira bwo kwinjira aho babarizaga ibibazo abakobwa.

Akiwacu Colombe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014 yari yaje guha mugenzi we ikamba ryo kuba Miss Rwanda 2015
Akiwacu Colombe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014 yari yaje guha mugenzi we ikamba ryo kuba Miss Rwanda 2015
Kundwa Doriane niwe wabaye Miss Rwanda 2015
Kundwa Doriane niwe wabaye Miss Rwanda 2015

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • sha iyo batagutora bari kuba bampohoteye kuko ndagukunda kandi uri mwiza pe!!!!!Imigisha myinshi kuri wowe nshuti.

    • ariko mwabonye iriya coronne babambitse nabonye ari udushya nazo nabonye ari ubwambere nzibonye aho sizo Joe yavuze ko bazabambika na coronne zijyanye n umuco nyarda ??

  • she is beautiful she deserve the crown,ntureba se mwigiraga ibiki?uyu yaduhagarira peee uyu niwe

  • Kundwa Yarabikwiye pe!

  • Bagwire keza Joanna bamwibye. nibura yari kuba dauphine. epuis umuseke ko nsanzwe mbemera kunkuru zuzuye namafoto meza mutugezaho kuki ubu kuri iyi nkuru byahindutse?wagira ngo ndi ku gihe.com.ninyarwanda koko ibarushe?

  • iyi nkuru biragaragarako mwabanje kuyandika in advance miss rwanda ataramenyekana so please muyikosore kuko noneho yamenyekanye.

    Thanks.

  • Joannah yarabikwiye..bijyanye nuko byagaragaraga gsa ntawamenya..nokuba yabaye Miss wu muco numurage nibyiza kurusha iyintambwe ateye ayikoreresheje neza byamwuka adasize nigihugu cyamubyaye..gsa bakobwa beza muzifate neza kwiyandarika bibi..ejo hanyu n’Igihugu niheza kurusha none ntimuzajyisebye Cyarabibaruste yewe ntanicyo Cyidakora ngwabari bacyo mutere imbere ….ibishuko nibyinshi insaza ni nsoresore batiyubaha bararekereje..Miss Mama Doriane nkurinyuma mubikorwa byawe byose…Umuseke.rw..uyu munsi ntago mwanogeje nkibisanzwe..gsa mwakoze.

  • Nuwo mumajaruguru ahaganagahe ga mwa? Ndaho aribyo muratubeshya, iwacu mumajaruguru hari abakobwa beza cane kurusha ugo.

    • hahahahh ese burya uko muvuga ninako mwandika?hahah urakoze,uransekeje sana

  • Umuseke please,nfunguye iyi nkuru nziko ngiye kubona ama photos meza menshi kuko nsanzwe nziko arimwe ba mbere ku ma photo ya buri event yabaye none murampemukiye

  • Ni mwiza cyane. Uzajye wubaha Imana nizeko ukijijwe kuko ni Imana yaguhaye ubwo buranga bwiza Doriane we. Maze uzajye umera nka Ester ukunde gusenga nkawe No kwicisha bugufi. Uza some muri Bible inkuru ya Ester cg se uranayizi.. azajye akubera ikitegererezo

    • amina ibyo umwifurije bimugirirwehouubipostinge kuri wall ye ya fcbk niho hari ikizere kinshi ko yasoma iyi msg yawe kuko ni nziza cyane yamufasha

  • DANY N’UMUGORE WE KUBEREKANA BITUMARIYE IKI MURI

    IKI GIKORWA????HARI UMWANA WE URIMO SE???NDABONA

    MUVANGAVANGA,MURABURA KUTWEREKA NIBURA ABABYEYI

    BAGIZE AMAHIRWE YO KUBYARA IZO NKUMI!!!!!!!!!!!!!

  • NDASHIMA IMANA CYANE KUBWA LINKER NA VANESSA KUBERAKO KUVA IRI RSHANWA RYATANGIRA NIBO BGAKOBWA NUMVAGA BANDIMO CYANE NDABAKUNDA BAKOBWA BEZA, LINKER OYEEEEEEE VAESSA OYEEEEEEE COURAGE CYANE NARABAKUNZE PEEEE

  • Plaisir yagiye he ko amafoto y’umusele yabaga meza??????????

  • Kuri iyi nkuru umuseke ndabagaye!!!!

  • Nizere ko ayo mafoto atari aya plaisir Muzogeye…kuko arasa nabi

  • Arabikwiye pe azi nubwenge uko nakomeje kujya mwumva ariko se ababyeyi be bose ni abanyarwanda? afite inzobe nziza cyane .

  • Ayamafoto yavuye kugihe sumuseke wayafashe kabisa

  • mutubwirire Agape agabanye ishyari ribi ni ibintu abanyarwanda twarenze kera!!!!Kuki yiyibagije ko Dany Vumbi ari umuntu wo kwerekanwa cyane ndetse!!!
    birahuye cyane na ndetse kubera indirimbo ye NI DANGER iyi Miss Rwanda 2015 umuco wagarutsemo cyane kandi mu muco hazamo n ururimi

    BIG UP DANY VUMBI

  • Kuli ye bose ni ba miss kandi base ni beza ninako nta watsinze nta nuwatsinze kuko ali abali nyarwanda kuko basubije neza ibibazo gakondo nibindi neza, ni banyampinga bose.

  • ariko ngo harimo n’uwavugaga ikinyarwanda cy’ikigande? Hahhaa.

  • Ko ikinyamakuru Red Pepper cyo muri Uganda kivuga ko uyu miss ari umugandekazi !?

  • Icyo mutaramenya ni uko uyu KUNDWA DORIANE ngo yaba ari umugandekaziiiii !!!!!!!!!! .yatangiye kumenyekana cyane .”ICYAMAMARE KUNDWA DORIANE !”

  • Mumureke ntabwoyageze kuri ruriya rwego batbitohoje.doriane courage uzabona ibikugora naba kugora imana yashatseko uba nyampinga irahari kdi ahouzagera ujye uhora uyiragiza.ndagukunda kana kiwacu kdi watugaruriye ishema.bisous

  • Nta muco nabonye mo kandi insanganyamatsiko ari wo yashyiraga imbere: Musobanura umuco gute: kwambara inshabure zigaragaza ubwambure,ibikoresho biranga umuco kandi bakabivuga nk’aho bitagikwiye gukomeza gukoreshwa. Byaba se bimaze iki niba byarabaye nk’amateka?
    Ndifuza gutanga umusada wanjye mu guteza imbere umuco no kuvuga ibyo abantu bemera!

  • Art for art sake!

Comments are closed.

en_USEnglish