Digiqole ad

Nyamasheke:Umuceri urangirikira mu bubiko

Abahagariye amakoperative y’ubuhinzi n’abagize imiryango ishinzwe imicungire y’amazi mu Karere ka Nyamasheke baratangaza ko igihingwa cy’umuceri cyabuze isoko. Ibi babivuze mu mahugurwa y’iminsi 3 yabahuje na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga 2013.

Bamwe mu bahinzi bari muri aya mahugurwa
Bamwe mu bahinzi bari muri aya mahugurwa

Amahugurwa yabereye mu karere ka Muhanga hari hagamijwe kurebera hamwe uko umusaruro wagenze mu mwaka w’ubuhinzi 2012-2013, n’imbogamizi abahinzi bahuye na zo.

Imwe mu mbogamizi abahinzi b’umuceri mu karere ka Nyamasheke bagaragarije intumwa ya Minisiteri y’Ubuhinzi, ikaba ari uko bamaze ibihembwe 2 by’ihinga batabona isoko ry’umusaruro wabo.

Ahanini nk’uko abahinzi babisobanuye igihombo bafite cyatewe no kuba imashini zitunganya umuceri baguze, barahawe amabwiriza na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndeste na Minisiteri Ubucuruzi ababuza kuzikoresha kubera ko zitujuje ubuziranenge.

Izi Minisiteri zombi zabasabye ko bajya bajyana umusaruro wabo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, ahari imashini zabugenewe.

Aya mabwiriza abahinzi barayakurikije ariko inganda zitunganya umuceri muri aka Karere ka Rusizi zikabishyura  amafaranga make ugereranyije n’igiciro cyari ku isoko.

Byaje kuba ngombwa ko, iki kibazo bakigeza kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isaba ba ny’iringanda ko bajya baza kugura umuceri ku cyicaro cy’amakoperative.

Bitewe n’ikiguzi cy’ingendo bene inganda bajya kugura umuceri ku cyicaro cy’amakoperative, izo ngendo zaje guhagarara basobanura ko nta nyungu bakuramo kubera ko amakoperative ari  kure.

Mukomeza Jeredy perezida wa koperative ihinga umuceri KOTEMUNYARU mu Karere ka Rusizi yavuze ko bamaze ibihembwe by’ihinga 2 batagurisha umusaruro wabo.

Yagize ati “Imashini zitunganya umuceri twaguze zarahombye. Umuceri wacu kuri ubu uhunitse mu mazu watangiye kumungwa; niba leta yarakuyeho inzu za nyakatsi igaha ba nyirazo isakaro natwe nirebe uko yadufasha.”

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi wari muri aya mahugurwa, Musabyimana Emamanuel yavuze ko ikikibazo cyabo nta kanunu yari agifiteho. Gusa yijeje abahinzi ko agiye kugishyikiriza inzego zimukuriye kugirango zibafashe  kubabonera isoko umusaruro wabo.

Mu kiganiro umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi ushinzwe kongera umusaruro no guhunika Nsengiyumva Francois yahaye UM– USEKE, yasobanuye ko  bagiye kongera guhuza abahinzi n’inganda kugira ngo uyu musaruro w’umuceri udakomeza kwangirika.

Toni zisaga 10 z’umuceri zimaze kwangirika kuburyo iki kibazo kidakemuwe mu minsi ya vuba toni zisaga 50 z’umuceri zasaruwe zakwangirika nkuko aba bahinzi babitangaza.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga.

en_USEnglish