Digiqole ad

Nyamasheke: Njyanama nshya na Nyobozi biyemeje kuzamura imibereho y’abaturage

 Nyamasheke: Njyanama nshya na Nyobozi biyemeje kuzamura imibereho y’abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke aganira na Njyanama

Kuri uyu wa Gatanu ubwo ku nshuro ya mbere abajyanama b’akarere ka Nyamasheke bateranaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Habiyaremye Pierre Celestin, yavuze ko Nyamasheke ifite imishinga myinshi izafasha abaturage kuva mu bukene bukabije, ndetse ikongera kuvugwa mu mihigo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyamasheke aganira na Njyanama
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke aganira na Njyanama

Habiyaremye yavuze ko akarere kari kugira icyo gakora kuri byinshi mu bibazo byagaragaye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko harimo kurebwa abatishoboye mu mirenge itandukanye, kuko ngo hari amafaranga y’u Rwanda miliyoni 105 yateganyijwe kuzifashishwa mu gushakira abaturage batishoboye amatungo no kubaha akazi n’inkunga z’ingoboka.

Ati “Ibi bizadufasha ko aba baturage bazava ku murongo w’ubukene ntibakomeze gutegera ikibazo kuri Leta ahubwo ubwabo na bo bigire.”

Bamwe mu bajyanama bavuze ko hari imirenge ikennye cyane kandi ikeneye ubufasha mu mibereho myiza. Bagaragaje ko abaturage baho babuze ifumbire bahabwa mu kongera umusaruro mu mirenge iri mu  misozi  igoranye kugerwamo.

Ndabamenye Tresphole ukuriye Njyanama nshya y’Akarere yagize ati “Dufite urugamba rukomeye rwo gukuraho ibyatumye aka karere katava aho kari kuva mu myaka itandatu ishize dukora cyane.”

Yabwiye abajyanama ko kuza muri komisiyo atari ukwigira ibitangaza, ahubwo ngo bizasaba guhuza imbaraga kugira ngo bazagire ibyo bahindura.

Ati “Dukurikirane ibikorwa byadindiye, nitwe dukwiye kumenya ibyo abaturage bakeneye, mugende hirya no hino mwegere abaturage.”

Iyi njyanama yahawe imyaka itanu nka manda bazamara bakora. Ndabamenye Tresphole ni we perezida wayo, Ndashimye Leonce ni Visi perezida, Mme Nyiraneza Thamar ni we munyamabanga wa Njyanama.

Abajyanama biyemeje ko bagiye kwisuzuma bakareba ibitaragenze neza bakabyubaka bafatanyije na komite Nyobozi ya Nyamasheke yari inahagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien.

Iyi nama ya njyanama yanitabiriwe na Hon. Depite Kankera Marie Josee. Biyemeje ko ingengo y’imari uyu mwaka 2015/16 hari bimwe bagiye gukosora bitagenze neza.

Abajyanama biyemeje kuzamura imibereho y'abaturage ba Nyamasheke
Abajyanama biyemeje kuzamura imibereho y’abaturage ba Nyamasheke

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW / NYAMASHEKE

1 Comment

  • imirenge iri mu cyahoze ari Kibuye ntimuyitaho

Comments are closed.

en_USEnglish