Digiqole ad

Nyamagabe ngo amaterasi ntacyo abamariye.

Abaturage bakorewe amaterasi mu karere ka Nyamagabe umurenge wa        Gasaka, akagari ka Ngeli baratangaza ko nyuma yaho  hashize igihe kigera ku umwaka bakorewe amaterasi baravugako nta musaruro bigeze bayakuramo  ugereranyije  n’uko basaruraga mbere y’uko imirima yabo ikorwamo amaterasi.

Iyo ukigera k’umusoza wa Karambi uherereye mu Kagali ka Ngeli, ahagana hejuru y’umusozi hahanamye utangira kubona imiringoti igiye igerekeranye imwe hejuru y’iyindi, ayo akaba ari amaterasi yaciwe kuri uwo musozi mu rwego rwo kurwanya isuri no kongera umusaruro, Nyamara banyirugukorerwa ayo materasi bavugako kuyahinga bisa n’aho ntacyo bibamariye kuko ngo kuva bayakorerwa ntacyo barayasaruramo. Ibyo bakavugako biterwa n’uko nta fumbire bafite bitewe n’ubushobozi bwo kutagira amatungo. NGENDAHAYO Ignace ufite amaterasi angana na kimwe cyakabiri cya hegitare kuri uwo musozi avugako nta na rimwe arasarura kuva yakorerwa amaterasi mu mirima ye.” Kuva bakora ariya materasi sindasarura na rimwe, imyumbati nateyemo ntiyigeze ikura, ibyo bigatuma mbona ntacyo amaterasi yamariye.“ Ngendahayo akomeza avugako abona atazigera asarura mu gihe cyose atarabona ifumbire ihagije yo gushyira muri ayo materasi.

Uretse Ngendahayo, Mukamasabo Marie nawe wakorewe ayo  materasi avugako nawe yamuhombeye. “ Jyewe kuva bayakora ntakiza cyayo nigeze mbona, narahinze ntibyazamuka, ubu jye nafashe icyemezo cyo kutazongera kuyahinga kugeza igihe nzabonera inka.“ Mu gihe aba baturage ba vuga batya umuyobozi bw’akarere w’ungirije ushinze imari n’iterambere mu karere ka Nyamagabe avugako bataratangira kubigenzura bitewe n’uko bagiyeho vuba. ”Ubu ntabwo icyo cyibazo turakimenya, bitewe n’uko tutarakora igenzura, ariko icyo twumva tuzakora n’uko tugiye kubikurikirana dufatanyije n’ubuyobozi bwibanze ndetse n’abaturage.“ Aya materasi yose yakozwe mu rwego rwo kurwanya isuri no kongera umusaruro no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nyamara kutabyazwa umusaruro kwa yo banyirayo bavugako icyo yakorewe mu masambu yabo ntacyo bari kubona. Ibi ariko nanone biratanga icyizere kuko hari gahunda ya GIRINKA MU NYARWANDA itanga inka muri buri muryango, ibi bikazaba igisubizo kirambye.

MUNYAMPUNDU Janvier
Umuseke.com
Intara y’amajyepfo

 

1 Comment

  • buriya habaho gusarura ibyatewe,naho ubundi gushyira imyaka mu murima ngo izakura ntibiba bihagije gusa.
    habaho gutoranya imbuto ijyanye n’ubutaka ihingwamo’hakabaho gushyiramo ifumbire ikenewe,ibyo byose bikageza umuhinzi ku musaruro ushimishije,ariko n’ikindi kitirengagijwe ni uko no indi nyungu nini ari ukurengera ibidukikije bityo mbona bariya baturage bakwigira ku bandi babonye umusaruro uhagije mu materasi kuko buriyani ibintu bishyashya kuri bo bataramenya gushyira mu buryo ubundi bagatangira gusarura,ntaho byigeze bigaragara ko amaterasi adatanga umusaruro

Comments are closed.

en_USEnglish