Digiqole ad

Nyamagabe : Batatu bakekwaho kwica abana bari mu maboko ya Polisi

Abagizi ba nabo batatu bakekwaho kwica abana batatu babakobwa bakanakomeretsa bikomeye musaza wabo  batawe muri yombi ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Akarere ka Nyamagabe
Akarere ka Nyamagabe

Aba bagizi ba nabi bishe  aba bana b’abakobwa babatemaguye  kuwa 29 Ukuboza 2013 ubwo babasangaga baragiye ihene . maze musaza wabo kamutema inzego z’umutekano zikahagera zisanga afashe amara ye mu ntoki.

Aba bana biciwe mu mu kagari ka Nyarwungo, Umurenge wa Nkomane, Akarere ka Nyamagabe nk’uko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Supt Hubert Gashagaza arashimira cyane abaturage bafashije mu gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bigatuma zifata aba bagizi ba nabi .

Chief Supt Gashagaza yavuze abakoze ubu bwicanyi  bazashyikirizwa inzego z’Ubutabera kugira ngo babanzwe ibyo bakoze kuko amategeko ahana ubugizi bwa nabi nka buriya ahari.

Polisi irasaba kandi n’abandi bagaragara mu bindi bikorwa bibi nk’urugomo, abagore cyangwa abakobwa bakuramo inda cyangwa bahekura ubuzima abo babyara kubireka, kuko na bo amategeko adashobora kubihanganira .

Abafitanye amakimbirane na bo barasabwa kubana neza ndetse bakiyambaza abantu b’inyangamugayo bakabakemurira ibibazo hakiri kare byakwanga bakiyambaza Polisi ibegereye n’izindi nzego kugira ngo habeho gukumira.

Umuvugiza wa Polisi  aravuga ko zimwe mu ngamba zafashwe zo kurwanya ibyo bikorwa bibi harimo kumenya imiryango ifitanye amakimbirane bigakorwa urugo ku rundi bityo hakaba hashyirwamo ingufu nyinshi mu gushakira umuti w’ibibazo by’iyo miryango  ku bufatanye bw’inzego zose.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish