Digiqole ad

NUR:1337 barangije mu mwaka wa 2010

“Twakoresheje imbaraga nyinshi kugirango mugere kuri uru rwego mugezeho.” Aya ni amwe mu magambyo yatangajwe n’ Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda Prof Silas Lwakabamba kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare mu muhango wo gushyikiriza impabumenyi abanyeshuri basaga 1337 barangije amasomo yabo mu mwaka ushize wa 2010.

Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda ubwo yasabaga aba banyeshuri gukomeza amasomo yabo kuko ngo bitarangiriye aha yagize ati: “Twakoresheje imbaraga nyinshi kugirango mugere kuri uru rwego mugezeho rero turashaka ko umwaka utaha tuzongera kubabona muri aya makanzu mugeze ku rundi rwego.”

Lwakabamba yakomeje agira ati: “Mwaradushimishije, mwaduhesheje ishema, muhesha ishema igihugu cyanyu ndetse n’ ababyeyi banyu kandi ndizera ko muzabikomeza mu mirimo mugiyemo itandukanye.”

Prof Lwakabamba yakomeje avuga ko kaminuza irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ireme ry’ uburezi rizamuke hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo ngo kuri ubu Kaminuza itanga umurongo wa interineti (wireless connection) ku munyeshuri wese ufite mudasobwa mu rwego rwo koroshya ubushakashatsi.

Umuyobozi wa NUR Prof. LWAKABAMBA SILAS
Umuyobozi wa NUR Prof. LWAKABAMBA SILAS

Dr Théogène Rutagwenda, Umuyobozi w’ Inama y’ Ubutegetsi ya Kaminuza y’ U Rwanda mu ijambo rye yavuze ko ireme ry’ uburezi muri iyi Kaminuza rikwiye gukomeza kugera ku rwego rushimishije, ndetse atangaza ko hari impinduka zizakomeza kuba kugira ngo ireme ry’ uburezi rikomeze kugira urufatiro rugaragara mu Rwanda.

Rutagwenda yagize ati: “Mugomba gukomeza kwibuka gukorera igihugu cyanyu kuko kiba cyarabatanzeho byinshi.”

Abarangije muri iyi Kaminuza ku ruhande rwabo, uretse gushimira Leta y’ U Rwanda na Kaminuza babagejeje kuri uru rwego banasabye ko icyemezo giherutse gufatwa cyo gukuraho inguzanyo yahabwaga abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’ amashuri makuru ko cyasubirwamo ndetse ngo kigasuzumanwa ubushishozi kuko ngo kugeza n’ uyu munsi hari abanyashuri batari baza kwiga kuko nta mafaranga babonye ndetse bateganya no kubona.

Muri uyu muhango, Umuyobozi wa Kaminuza y’ Rwanda yemereye abanyeshuri batsinze ku rwego rwo hejuru (Grande Distinction) mudasobwa igendanwa buri wese ndetse abizeza ko mu gihe habonetse akazi kaba ako kwigisha cyangwa akandi bazajya batekerezwaho mbere y’ abandi.

Nyuma yo kurangiza uyu muhango kandi abayobozi bakuru bari bawurimo banafunguye imurikagurisha rya gatatu ririmo kubera muri iyi Kaminuza ryateguwe mu rwego rwo kumurika ibikorwa bikorerwa muri iyi Kaminuza, Dr Rutagwenda ubwo yarifunguraga akaba yavuze ko ibikorwa by’ abanyeshuri bikwiye kumurikirwa Abanyarwanda bose.

Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 1963, kuva ubwo kugeza uyu munsi imaze gushyira ku isoko ry’ umurimo abanyeshuri benshi. Uyu mwaka wa 2010 abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni 1337 barimo 64 babonye impamyabumenyi zo mu rwego rw’ icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) ndetse n’ abasaga 1273 babonye impamyabumenyi zo ku rwego rwa A0.

6 Comments

  • rwanda tera imbere turagushyigikiye abana burwanda tubari inyuma mu iterambere rirambye

    • thx u

  • congs guys

  • nuko nuko intiti zacu!!abana b’i ruhande barakenewe

  • Mu Mutara Polytechnic ni ho hasigaye

  • mwihanyire imirimo rero.

Comments are closed.

en_USEnglish