Digiqole ad

NUR VC yasezerewe muri Demi final

Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ya Volleyball yasezerewe muri ½ cy’irangiza n’ikipe na Prisons yo muri Kenya mu mukino wamaze amasaha 2, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ibera mu Misiri.

Prisons ikaba yatsinze Kaminuza y’u Rwanda amaseti 3 -2  (Prisons vs NUR 23-25,   25-21,   23-25,   25-21,   21-19). Kaminuza ikaba yatsinzwe kuri set nto bita Seoul iba igomba gutandukanya amakipe anganya seti 2-2.

Photo: Ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Aba kinnyi nka Yakan Gumba na Nsabimana Eric ndetse na Elie Mutabazi ngo bagaragaje ubuhanga nkuko tubikesha CAVB.org.  Kaminuza ikazakinira umwanya wa gatatu, aho izahangana na El Guish yo muri Misiri yaraye itsinzwe na Al Ahly.

Umukino wa nyuma muri week end ukazahuza Al Ahly na Prisons,  aya makipe ane yakinnye demi final akaba yarabonye ticket y’imikino y’amakipe yabaye aya mbere ku migabane yayo, 011 FIVB Volleyball Men’s Club World Championship, azaba mu mpera z’uyu mwaka muri Qatar.

Umuseke.com

1 Comment

  • mwihangane bana b’urwanda ukoumugabo aguye ntago ariko apfa.

Comments are closed.

en_USEnglish