NUR sevens- mu irushanwa rya rugby bateranye ingumi hagati yabo
Agashya mu irushanwa NUR Sevens, abakinnyi 2 ba Lions de Fer bateranye ingumi hagati yabo
Imikino y’irushanwa rya rugby yaberaga muri Kaminuza nkuru kuri uyu wagatandatu yarangiye igikombe gitwawe na Buffaloes, ikaba yatsinze ikipe ya Lycee de Ruhango mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Sharks nyuma yo gutsinda NUR Grizzlies.
Muri iri rushanwa ryiswe NUR Sevens kubera ko amakipe abakina buri imwe iba igizwe n’abakinnyi 7. Irushanwa rikaba ryari ryitabiriwe n’amakipe ya NUR Grizzlies (A na B), Buffaloes, Sharks (A na B), Lycee de Ruhango, Tumba College of Technology, na Puma.
Muri rusange ni imikino yaranzwe n’ishyaka n’ingufu nyinshi nk’uko umukino wa Rugby ukinwa. Amakipe akaba yarashyizwe mu matsinda 2 nyuma haza kuzamuka agera kuri 4 ari nayo yagombaga gikinira imyanya 3 ya mbere. Amakipe yageze muri kimwe cya kabiri akaba ari Buffaloes, NUR Grizzlies B, Ruhango na Lions de Fer, gusa iyi kipe ya Lions yaje kwikura mu irushanwa nyuma y’aho abakinnyi bayo Janvier Bonni na Niyonzima barwanaga hagati yabo, ari byo byahaye Sharks amahirwe yo gukina umwanya wa 3.
Kuri iki kibazo cy’imyitwarire itari myiza yagaragajwe n’abakinnyi ba Lions de Fer, umwe mu bakuriye iyi kipe Bimenyimana David ubwo yavuganaga n’umuseke.com akaba yadutangarije ko batazihanganira abakinnyi badafite ikinyabupfura.
Bimenyimana ati: “Sport idafite ikinyabupfura, gushyira hamwe n’urukundo ntabwo iba iri siporo.”
“Umukino wa Rugby urakiyubaka mu Rwanda, bityo ntitwakubakira ku basazi, bariya bakinnyi bagomba kwirukanwa mu ikipe yacu”, ayo akaba ari amagambo ya David.
Umukino wa nyuma (final) waje guhuza Buffaloes na Ruhango, iyi Ruhango ikaba ari ikipe y’abana biga muri Lycee yo mu Ruhango batwaye igikombe gihuza imashuri yisumbuye mu mukino wa Rugby, bakaba aribo bazahagararira u Rwanda mu mikino itegerejwe kuzabera I Mbarara mu Buganda ku ya 25 z’uku kwezi.
N’ubwo bariya bana bagerageje kwihagararaho imbere ya Buffaloes mu minota ya mbere, ikipe ya Buffaloes imaze kuba ubukombe mu Rwanda yaje gukanguka yerekana ko izi kuyoragura amaguru, no kwiruka itsinda Ruhango amanota 31-17.
Umutoza wa Lycee de Ruhango akaba yatangarije umuseke.com ko biteguye kuzitwara neza I Bugande ndetse ngo n’igikombe bakazakizana.
Muvunyi Mathieu ati: “Ubu turashyira ubumwe mu bakinnyi, kandi dukomeza gukora imyitozo.Ni ubwa mbere u Rwanda ruzitabira imikino ya FEASA ariko intego ni ukuzana igikombe.”
Umwanya wa gatatu waje kwegukanwa na Sharks ikuyemo NUR Grizzlies, mu gihe umukinnyi wa Kaminuza Ignace yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza.
Nyuma y’iyi mikino umuseke.com ukaba waganiriye n’umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby, atubwira uko yabonye imikino y’uyu munsi.
Nsenga ati: “Iri rushanwa ryateguwe neza ni ibyo gushimira abariteguye.”
“Ibyabaye kuri Lions de Fer tugiye gusaba abayobozi b’ikipe babikurikirane ni byanga twe tuzabikurikirana.
Mu minsi iri imbere ikipe y’igihugu y’abakobwa muri Rugby ikazakina na Botswana mu kwa 10 mu gihe hazaba n’imikino itandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Ikigaragara nk’indi mikino mishya mu Rwanda, umukino wa Rugby uracyabura byinshi ngo utere imbere, cyane abafana bakaba bataramenya amategeko agenga uwo mukino, n’umubare ugera ku kibuga ukaba ari muto ugereranyije n’indi mikino.
HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com
2 Comments
n’abandi ba star bararwana buriya wasanga nabo aricyo bagenderaho
ko mbona abakinnyi ba Rugby baba ari ibisore buriya ntibamaranye mwo kagira imana mwe?? Ariko se ubundi buriya ziriya mbogo ntizamaze izindi nyamaswa mwa??
Comments are closed.